Interview: Abanyamakuru babishatse twaba abahanzi mpuzamahanga-KODE
Mu kiganiro kirambuye umuhanzi Ngeruka Faycal ukoresha izina rya Kode, ubu usigaye ukorera ubuhanzi mu gihugu cy’Ububiligi, arasobanura urugendo rwe rwo kuba umuhanzi mpuzamahanga, intego afite n’ikibura kugira ngo abahanzi nyarwanda babe abahanzi mpuzamahanga nk’uko abo mu bihugu duturanye bameze.
KODE wakoreshaga izina ry’ubuhanzi rya Faycal akiri mu Rwanda yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi akiri mu Rwanda.
Yagiye mu Bubiligi nyuma yo kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma yabaye ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2011 ariko ntiyabasha kuyegukana.
Ubu ari mu Rwanda mu gihe cy’ukwezi, nyuma y’igihe kirekire ataririmbira Abanyarwanda, arimo gutegura ibitaramo bitandukanye birimo ibyateguwe n’abantu ku giti cyabo, n’ibizabera mu byumba bigari, aho ashobora kuririmbira Abanyarwanda benshi ku buntu.
Kwimukira ku mugabane w’Uburayi, kure y’abakunzi be, akajya gutangira bundi bushya mu gihugu cy’amahanga ngo byaramugoye cyane, gusa ubu asanga ari mu murongo mwiza.
UM– USEKE: Wavuye ino aha uri umuhanzi uzwi kandi ukunzwe, kuva wajya gutangira gukorera mu Bubiligi, ubu ubuhanzi bwawe buhagaze bute?
KODE: Nagezeyo ibintu birankomerera cyane, nta contact (abantu) nyazo nari mfite uretse iz’abantu turimo gukorana, nabyo kandi bisaba ngo ubanze umenyere.
Mu gihe cy’amezi nk’atanu atandatu, atari macye nayamaze nkora igeragezwa, mva hano njya hano, naririmbye ahantu h’ubuntu nk’igihumbi, harimo n’ahaciriritse cyane, nkaza nkaririmba ngataha nta n’igiceri bampaye.
Gusa byatanze umusaruro kuko ahantu henshi naririmbye navagayo bagahamagara abajyanama banjye dukorana bakababwira ko banyishimiye nakoze neza, bageze aho baravuga bati reka dushore amafaranga muri uyu muhanzi.
Mu by’ukuri mu gihe cy’amezi atandatu, mu gihugu cy’abandi ugahita utangira gusohora indirimbo n’amashusho (video) bigaragaza ko bafite icyizere muri njye.
Banjyanye muri studio, nyuma tunategura kumurika Album yanjye ya mbere yitwa “ONE”, bazana umuhanzi Canardo (murumuna w’umuraperi La fuine) dukorana igitaramo kandi cyabaye cyiza.
Igikuru kuri njye byari uko nabanza kugira abantu dukorana bamfasha kandi ubu ndabafite, ni uko ubuhanzi bwanjye burimo kuzamuka, n’ubu nibo bakora byose, nibo bakurikirana imibereho yanjye ya buri munsi ni nka Papa na Mama.
UM– USEKE: Iriya album ya mbere wamurikiye ku mugaragaro mu Bubiligi hari inyungu yatangiye kuguha n’ikipe mukorana?
KODE: Ndabizi ko iyo havuzwe inyungu abantu batekereza mu buryo bw’amafaranga, ayo yo ntaratangira kuvamo kuko twayikoze mu buryo bwo kuzamura no kumenyekanisha umuziki wanjye.
No mu kuyimurika twari twatumiye abantu cyane cyane bafite uruhare mu myidagaduro yo mu Bubiligi nk’abanyamakuru, AbaDJ n’abandi batandukanye kandi byatumye bagenda batangira gucuranga indirimbo zanjye.
Ntabwo iri kumpa amafaranga ariko iri kuzamura ugukundwa kwanjye kuko ubu indirimbo zanjye zigenda zicurangwa ku maradiyo amwe namwe, abantu kenshi barampamagara bakambwira ko bumvise indirimbo zanjye kuri radiyo kandi nizeye ko igihe kimwe nzazamuka nkagera aho nshaka kandi imvune ndimo kuvunika ubu, umunsi nagezeyo sinzamanuka.
UM– USEKE: Hari ibyo umaze kugeraho, ubu noneho icyerekezo cyawe n’abo mukorana wifuza ni ikihe?
KODE: Nko mu Rwanda nifuza kuzaza ngatsindira Salax Awards na Guma Guma (nibyo bihari) kuko ndabikwiye, ntabwo ari Live yananira, sinaniwe kuririmba imbere y’abantu kandi ndashoboye.
Niteguye gukorere buri kimwe abakunzi banjye n’abakunzi ba muzika muri rusange, mubabwire banshyigikire. Njye sinifuza kuba umuhanzi w’umunyarwanda uririmbira abanyarwanda gusa, nifuza kuba umuhanzi w’umunyarwanda, uririmbira abanyarwanda n’Isi yose muri rusange.
Ubu iyo tuvuze abahanzi nka Diamond cyangwa Pharrel Williams ntabwo wumva igihugu akomokamo gusa ahubwo ni umuhanzi, kuko aho bagiye bababonamo isura y’ubuhanzi kuruta aho akomoka.
N’indirimbo zo mucyongereza ndimo gukora bakwiye kuzikunda, bakishimira ko hari umuhanzi w’umunyarwanda urimo kugerageza gukora ibintu mpuzamahanga, akagerageza kuzamura iryo bendera ry’u Rwanda hose ku Isi, kuki mushimishwa n’ibyo Corneille na Stromae bagezeho gusa ntimufashe abandi banyarwanda bashaka nabo kubigeraho mubanje gushyigikira ibyo bagezeho?
Ndashaka kugera kure no gutsindira ibihembo byinhsi, ibyo nabivuga nkabiharanira ariko sinshobora kubigeraho itangazamakuru n’abakunzi ba muzika batanshyigikiye.
UM– USEKE: Umaze igihe kinini muri muzika y’u Rwanda, ubona n’umwanya wo kuyitegereza ko mbona dufite abahanzi b’ababahanga habura iki ngo bakomere bagere ku rwego mpuzamahanga nk’aho abo mu bihugu duturanye byibura bagera?
KODE: Muzika mu bihugu byose haba ibyiza n’ibibi, nk’i Burayi udafite ikompanyi ikomeye yagusinyishije biragoye ko n’indirimbo zawe zicurangwa.
Hano biratandukanye, abakunzi ba muzika barahari baduteze amatwi ariko ntabwo itangazamakuru ryari ryadushyigikira 100%. Nibyo koko bakora neza ndanashima ibyo barimo gukora, gusa hakenewe ko babyongera bakagabanya imiziki y’abanyamahanga bacuranga bakongera gucuranga imiziki y’abanyarwanda batabanje kureba ngo ni inde, akomoka he?
Hari igihe muri Kenya batemeraga gucuranga indirimbo y’abanyamahanga, reba aho abahanzi babo ubu bageze, usanga na za Nigeria bashyira imbere cyane umuziki wabo.
Mperuka ngo “Ntawanga ibye binuka” Ko twe twanga ibyacu byiza?
Uyu muhanzi w’umunyarwanda ukorera muzika mu Bubiligi aherutse gusohora indirimbo yise “Ikirungo” iri kumvikana ku maradiyo mu Rwanda no mu Bubiligi, icuranze mu Kinyarwanda.
Ushobora gukurikira ibikorwa bya KODE kuri Youtube kuri Kodemusictv, kuri twitter ni @KODEZIK, kuri Facebook ni Kode Zik no Instagram kuri @KODEZIK.
PHOTO/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE
Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
0 Comment
birakwiye ko rwose abnayaramakuru bacu bamenyako bakorera abaturage , responsibility kuri audiences yabo,
Comments are closed.