Meriam Yahia: wa mugore wo muri Sudan yabonanye na Papa
Meriam Yahia Ibrahim wo muri Sudan wari wakatiwe urwo gupfa ashinjwa guta idini ya Islam nyuma urukiko rugakuraho icyo gihano, yatse ubuhungiro mu Butaliyani, kuri uyu wa 24 Nyakanga ahageze yakiriwe na Ministre w’Intebe ndetse ajyanwa kubonana na Papa Francis.
Meriam Yahia Ibrahim Ishag yageze i Roma hamwe n’umuryango we nyuma y’ukwezi yari amaze muri Ambasade ya USA mu mujyi wa Khartoum muri Sudan nk’uko bitangazwa na BBC.
Se w’uyu mukobwa ngo yari umuslam, amategeko ya Islam muri Sudan ahita ategeka ko ubwo nawe ari umuslam kandi atagomba kuvamo.
Nyamara uyu mugore yarezwe na nyina w’umukilistu ndetse ashakana n’umugabo w’Umukilistu ariko nyuma aza gukatirwa urwo gupfa atwite ndetse afunganwa n’umwana we muto kuva mu mpera z’umwaka ushize.
Ubwo Matteo Renzi Ministre w’Intebe w’Ubutaliyani yamwakiraga ku kibuga cy’indege yagize ati “ Uyu munsi ni umunsi w’ibyisimo.”
Lapo Pistelli Vice Ministre w’ububanyi n’amahanga w’Ubutaliyani yaherekeje uyu mugore kuva ava i Khartoum n’umugabo we,ndetse anerekana ifoto kuri Facebook ye bari hafi kugera mu Butaliyani.
Ubuyobozi muri Sudan nibwo bwatanze uburenganzira ko uyu mugore agenda.
Kuva yava mu munyururu, uyu mugore yari akiri hamwe n’umugabo we Daniel Wani wo muri Sudan y’Epfo ariko ufite ubwenegihugu bwa USA.
Umwana wabo w’umukobwa witwa Maya yavukiye muri gereza mu kwezi kwa gatanu ubwo uyu mugore hari hashize igihe gito akatiwe kwicwa no gukubitwa ibiboko 100 kubera guta idini rya Islam.
Mu kwezi kwakurikiyeho nibwo urukiko rwamukuyeho icyaha, ni nyuma kandi y’igitutu kinini cya benshi mu batuye Isi bamaganye igihano kuri uyu mugore.
Bamwe mubo mu muryango we kwa se nibo bari inyuma y’ibintu byose.
Mu cyumweru gishize abo kwa se bujuje ikirego gisaba ko ‘marriage’ ye na Dani ivanwaho ngo kuko nta mugore w’umusilamu wemerewe gushaka umugabo utari umusilamu.
Ababajwe no kuva muri Sudan
Mohamed Mostafa wunganiraga uyu mugore mu mategeko yabwiye BBC ko Meriam yagiye ku mpapuro z’inzira za Sudan yabonye ku munota wa nyuma.
Uyu munyamategeko avuga ko Meriam yagiye ababaye kuva mu gihugu cye akunda cyane, igihugu yavukiyemo agakuriramo.
Ati “Ariko ubuzima bwe bwari mu kaga yumva ko akwiye kugenda. Mu minsi ibiri gusa ishize itsinda ryitwa Hamza ryatangaje ko bazamwica ndetse n’umuntu wese umufasha.”
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ariko Media y’ababyawe ubwa 2 irasetsa kweli. Abaswahili baricwa nk’isazi, abandi bagatemagurwa bakaribwa ari babisi, namwe mukirirwa mwamamaza uyu mugore. Abakaffiri batuye mu bihugu by’abasilamu bakwiye kujya bavuza iya Bahanda maze bakibonera ubuhungiro. Ni nko muri Uganda uwashaka kujya Italy cg USA, yavuga ko ari umu homosexuel.
wagiye uvuga uziga sha?Ubwo se wowe uvuga utyo ukorera iyihe mana ra?Birababaje kuba hari umuntu ukishimira ko inzirakarengane nk’uyu mubyeyi zigirirwa nabi.
Nutavuka ubwa kabiri, ni ukuri n’ukuri ntushobora kuzinjira mu bwami bw’Imana. Na bashir nawe nakomeza kurenganya ubwoko bw;Imana azabona ishyano nka Pharaoh muri Egiputa. Umunsi wawe ni uyu munsi, ntiwinangire umutima
Gloria.Imana nisingizwe mu ijuru no munsi abikunda bahorane amahoro.Wari uzize ukwemera kwawe ariko Imana ntiyabyemeye.
Mr Pope the Hypocrite, will you receive injured children of Palestine?or Mymar? or Centraafrica?
the problem with Palestinians is that they can carry their bomb on their way to Vatican…and the rest you know… they will carry their halar war to vatican
Thank you Sudan for helping us destroy the image of Islam.
ariko islamist yazagiye mu byihebe akora iki mu Rda? Imana nziko yihagije ku mbaraga ababeshya ko bayirwanira sinzi niba bayirusha amaboko. bajye birwanirira bareke kuyibeshyera. Njye mbonye umuntu amereye nabi ku mpamvu iyo ariyo yose harimo n’imyemerere bikaba ngombwa namwivuna ariko sinavuga ko ari Imana yabintumye. ikindi the islamist akwiye gutandukanye ni politiki n’amadini. Ibyamadini Satani yarabivanze hasigaye inyungu gusa ahubwo abantu batabizi nibo bibwira ko ibiba bishingiye ku myizerere kandi wapi ni pretext. Ninde wababwiye ko ba Obama, Holland, Peres, Natanyuhu, Khadaffi, Ali Shabab, Putine, Ahmadnejad, etc….ari abasilamu cg abakiristo cg abayahudi?! Nta dini bagira usibye ubutegetsi, ubwo rero nibafata ibyemezo ntibikitirirwe abo abantu bakeka ko aribo.
Biterwa n’imana umuntu yizera, kuko niba imana yawe ikeneye ko wayifasha kugira icyo igeraho wabikora nk’uko abasengaga Baali bagombye kwikebagura ngo igire icyo yakora bikanga na n’ubu niko biri hari abasenga izimeze nkayo, bene abo ni ngombwa ko barwanirira imana yabo!Ariko abazi Imana yabo ko ari ishobora-byose bazakomera kandi bazakora iby’ubutwari.
Abijijie ibyuya isi yose. Abaswahili bari kwicwa muri Gaza. Who cares? The Hypocrites.com
Please, be flexible mu myemerere yanyu! Amadini aracyabura indangagaciro yo kubahana
Singizwa kristu ugaragaje koko kuri imana itavongerwa na Bantu Ame Amen
ibikorwa byawe biragize uhorahop maze imigambi yawe izatunganne (imig 16.27)
Comments are closed.