Digiqole ad

Imodoka ya Trinity ijya Uganda yagonganye n’ikamyo

Imodoka nini ya Kompanyi ya TRINITY itwara abagenzi hagati ya Kigali na Kampala yagonganye n’ikamyo muri iri joro ubwo yari irenze i Kabuye mu murenge wa Jabana yerekeza muri Uganda. Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko abari bicaye imbere muri iyi modoka bakomeretse.

Aba bane bari bicaye imbere barimo shoferi, umufasha n’abandi bantu babiri bari bicaye imbere nibo bakomeretse bikomeye nk’uko byemezwa n’abari muri iyi modoka.

Iyi modoka ya Trinity yari ihagurutse muri gare ya Nyabugogo saa mbili z’ijoro kuri uyu wa 23 Nyakanga, umwe mu bari muri iyi modoka yabwiye Umuseke ko bagiye kubona bakabona ikamyo ibasanze mu mukono wabo ikabagonga.

Uyu wari muri iyi modoka utakomeretse avuga ko imodoka yarimo itihutaga. Ati “Ikamyo niyo twabonye iva mu mukono wayo ikatugonga.”

Imibare y’abakomeretse kugeza ubu ntiramenyekana neza. Polisi n’imodoka z’ubutabazi bakaba bahise bahagera gutabara inkomere no gukura imodoka zagonganye mu muhanda.

Itsinda ryo kwiga ku mutekano mu muhanda

Kuri uyu wa 23 Nyakanga inama iyobowe na Ministre w’umutekano Sheikh Musa Fazil Harelimana yateraniye kuri iyo Ministeri ku Kacyiru igamije kongera kurebera hamwe iby’umutekano mu muhanda no kureba impamvu zitera impanuka mu mihanda.

Iyi nama yarimo kandi umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana ndetse n’umunyamabanga wa Leta ushizwe ubwikorezi Alexis Nzahabwanimana barebeye hamwe ikiri gutera impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bw’abantu nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi CS Damas Gatare.

Uburangare, imyitwarire mibi, kurenza umuvuduko, gutwara imodoka bari kuri telephone, gutwara imodoka banyoye ndetse n’umuco wo kutita ku nshingano ni bimwe mu bihurizwaho bitera impanuka zo mu muhanda.

Imyanzuro y’iyi nama wayosima HANO

 

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Polisi nitabare, accidents zimaze kuba nyinshi bivuga ko abashoferi bamaze kwirara bakaba barangaye. Ubu muri iki gitondo na Kicukiro Centre habaye indi accident imbere y’Isoko, kandi na nijoro hari indi yahabereye. Birakabije!

  • ikibazo cy’impanuka n’inkongi z’imiriro zitwika amazu n’inganda bimeze nabi muri iyi minsi, Imana nidutabare. Gusa abashoferi nabo barasabwa kwitwararika igihe batwaye

  • Kwirukanka kw’abashoferi nibyo bitera impanuka nyinshi. Amasosiyete atwara abagenzi ariko akwiriye no kureba imyaka y’abashoferi mbere yo kubaha akazi. Hari n’imodoka ureba ukuntu “yaboze” ukibaza ukuntu polisi iyiha controle technique cyangwa uburyo RURA iyiha autorisation de transport.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish