Ku myaka 23, Rutayisire yakoze 'Drone'
Rutayisire Eric, Umusore ukibana n’ababyeyi be mu Mudugudu wa Irembo, Akagari ka Mumena, Umurenge wa Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge, yakoresheje ubumenyi yavanye muri Kaminuza yo muri Leta ya Minnesota muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akora akadege gato kitwara, izi bita “Drone”, gashobora gukoreshwa mu gufata amashusho no mu bindi bikorwa nk’ubuhinzi, ibirori, ubwubatsi n’ibindi.
Rutayisire Eric yarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2009, mu ishuri rya ‘La Colombière’ mu ishami ry’imibare n’ubugenge (Math-Physic), nyuma yerekeza muri ‘University of Minnesota’ muri Amerika, ahakomereza mu masomo ya ‘Electrical engineering’ yasoje muri uyu mwaka.
Mu mwaka ushize wa 2013, ubwo yariho arangiza amasomo ye muri Kaminuza nibwo yatekereje umushinga wo gukora aka kadege, aza kugeza iki gitekerezo ku mujyanama we mu masomo witwa Kin Chan, bihurirana n’uko nawe ngo abikunda, atangira kumufasha mu bujyanama.
Mu mwaka ushize nibwo yatangiye kujya asoma ibitabo n’inyandiko zivuga uko wakora ka drone, imikorere yako, n’akamaro kagirira abagakoresha aza gusanga n’abanyarwanda bashobora kukifashisha mu bikorwa bitandukanye bigateza imbere igihugu.
Yakoze Drone ate?
Aka ka drone yakoze ntabwo ari akambere gakozwe ku Isi kuko dusanzwe dukorwa, igishya ni uko yabashije kugateranya ari umwana w’umunyarwanda kandi akagateranyiriza mu Rwanda.
Rutayisire w’imyaka 23, kuva mu kwezi kwa Mutarama 2014 agarutse mu Rwanda, yatangiye kubaka aka kadege ke no kugerageza buri gace arangije gukora, kugeza muri Mata ubwo yakuzuzaga neza.
Mu kwezi gukurikiyeho kwa Gicurasi abonye ko ako yakoze kabasha kuguruka, yagashyizeho indebakure (camera) kugira ngo atangirire kugafata amashusho (video).
Aka kadege yahereyeho avuga ko kagenewe gufata amashusho gusa, kakaba kagizwe n’utumoteri duto dutandatu (6), indebakure ebyiri (2) hasi no hejuru, n’ibindi bitandukanye.
Gafite ubushobozi bwo kugurukira ku butumburuke bwa Metero 500 (gusa gashobora kugera mu bilometero bibiri hejuru), mu butambike kakagera ku burebure bw’ibilometero bibiri uhereye aho ukayobora ari ku butaka.
Kayoborwa na ‘remote’ yihariye yakira amashusho gafata mu gihe kari mu kirere, ikanifashishwa mu kukayobora no kukajyana aho ugakoresha ashaka bitewe n’amashusho ashaka gufata.
Mu mikorere yako hifashizwa ikoranabuhanga insakazamajwi (radiyo) zikoresha “Radio frequency”.
Reba hano amashusho Eric Rutayisire agurutsa aka kadege ke
Kugeza ubu, Rutayisire avuga ko akambere yakoze kugeza karangiye gahagaze amadolari asaga 3 000$ (arenge gato miliyoni ebyiri y’u Rwanda), gusa ngo utwo azakora mu minsi iri imbere dushobora kuzaba twisumbuyeho ku giciro kuko tuzaba tugizwe n’ibikoresho biruta aka kambere yakoze agerageza ubumenyi bwe.
Akavuga ko kakimara kuzura neza byamutwaye icyumweru cyose yiga kugakoresha neza, muri iyo minsi yigaga kugakoresha ngo yakozemo impanuka nyinshi cyane, ariko bimuha ubunararibonye bwatumye adatezuka akomeza kukiga kuko yumvaga ataba yaratanze umwanya agakora ngo ananirwe kugatwara.
N’ubwo yahereye kugafata amashusho, Rutayisire avuga ko yamaze gutegura ibishushanyo by’utundi tu drone dushobora kwifashishwa no mu bindi bikorwa by’iterambere nko mu buhinzi bukozwe ku butaka bugari aho gashobora kwifashishwa mu kugenzura umurima kakaba kagaragaza ahari ikibazo cyangwa indwara mu myaka, aka ko akaba atangira no kukubaka mu kwezi gutaha.
Rutayisire avuga ko afite ubushobozi kandi bwo kubaka utu drone twakwifashishwa mu bwubatsi, mu gushakisha amabuye y’agaciro no gupima imiterere y’ubutaka, kugenzura imihindagurikire y’ikirere n’ibindi byerekeranye n’ibidukikije, mu gufata amashusho yo gukoresha mu kugaragaza imiterere y’agace runaka nk’Umurenge, Akagari n’ibindi bitandukanye.
Ikindi gitangaje ni uko ngo aka kadege gashobora kwifashishwa mu gutanga ubutumwa ahantu runaka, cyangwa akaba yakora aka drone watuma ahantu, gusa ngo impamvu utwo batuma ahantu adashobora kudukora hano mu Rwanda ni uko yumva bitari mubyo u Rwanda rukeneye kugira ngo rutere imbere.
Gafite ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga?
Rutayisire wagakoze avuga ko aka ka drone ke gafite ubushobozi bwo hejuru kuko gafite moteri esheshatu (6) bigaha umutekano uhagije ko n’iyo moteri imwe cyangwa ebyiri zagira ikibazo kari mu kirere kadashobora guhita kagwa hasi nabi ku buryo kakwangirika.
Ikindi kinakomeye, ni uko ngo kuba karakorewe mu Rwanda gakozwe ku buryo gahura na “System ya Radio frequency” ikoreshwa mu Rwanda, kandi ngo gakoze ku buryo kabasha guhangana n’umuyaga, ubushyuhe n’imiterere by’ikirere cy’u Rwanda, mu gihe utwaguzwe mu mahanga hari igihe tugira ibibazo iyo tugeze mu Rwanda kubera ko tutakozwe bijyanye n’ibihe by’u Rwanda. Ibi ni ibiha agaciro akadege ke kadasanzwe.
Rutayisire kandi avuga ko Abanyarwanda cyangwa Abanyafurika bagura aka drone yakoze baba bafite amahirwe y’uko kagize ikibazo yahita abona hafi ukamukorera cyangwa uwamurebera ikibazo kagize (maintenance), kuruta uwakaguze mu Bushinwa cyangwa ahandi hatandukanye ku Isi.
Gukora uruganda rukomeye
Rutayisire yadutangarije ko ubu yamaze gutangira Ikompanyi yitwa ‘CharisUAS’, intego ya mbere yayo ikaba ari ugutangira serivisi z’amashusho, gusa n’uwakenera kukagura cyangwa kwiga kugakoresha bakaba bakamukorera.
Binyuze muri iyi Kompanyi yifuza ko mu minsi iri imbere yazajya akora utu drone tukaba tubitse ahantu ku buryo abakenera ku tugura bo mu Rwanda cyangwa mu Karere babona aho badusanga.
Rutayisire kandi ngo arateganya kuzahugura Abanyarwanda mu kugakoresha no kubasobanurira akamaro iri koranabuhanga rye ryabamarira mubyo bakora.
Bitewe n’uko ibikoresho yifashisha mu gukora utu tudege byose biva mu mahanga, ngo afite inzozi ko hari igihe byose byazaba bikorerwa mu Rwanda, bikazaha kazi abanyarwanda benshi kandi bigatuma n’igiciro cyako kigabanyuka.
Imbogamizi yahuye nazo
Kuva atangira gukora aka kadege kugera kuzuye ngo yagiye ahura n’imbogamizi nyinshi.
Icyamugoye cya mbere ubwo yagiraga igitekerezo cyo kugakora, byari ukumenya aho yahera.
Gusa ubu ngo imbogamizi ikomeye arimo guhura nayo ni iy’imyumvire kuko Abanyarwanda benshi bakabonye bakishimira ariko ntibumve neza akamaro kagira mubyo bakora no mu iterambere ry’igihugu.
Ikindi kirimo kumuzitira ngo ni ubushobozi bw’amafaranga yakwifashisha mu gutumiza ibikoresho cyangwa akaba yatangira kubyikorera.
Ubutumwa aha urubyiruko
Rutayisire Eric akangurira urubyiruko kugira intego mu buzima, by’umwihariko abari mu mashuri bakamenya ko kujya mu ishuri ari amahirwe babonye yo kwiga, gushakashaka no kuvumbura ibintu bishya.
Ati “Hari benshi bajya mu ishuri bagafata ibyo abarimu babaha, bakabifata mu mutwe bagatsinda ibizamini, bakabona amanota bagakomeza, ariko badashoboye guteza imbere bwa bumenyi bwo kwiyigisha no kuvumbura ibintu, aka kukubaka byamfashe umwanya wo gukora ubushakashatsi burenze ku bumenyi nahawe mu ishuri.”
Rutayisire kandi akangurira urubyiruko by’umwihariko abajya kwiga hanze gukunda igihugu, akiri muri Amerika ngo hari abantu benshi bamubwiraga ngo yigumire muri Amarika, n’ibindi byinshi ariko abirenza amaso arataha aza gufatanya n’abandi kubaka igihugu cye.
Ati “Narababwiraga nti oya, mbona mu Rwanda hari amahirwe, ni igihugu cyanjye cyiza cyampaye uburere bwiza mfite, kandi nkumva hari ikintu nanjye ngomba kugiha, reka ngire uruhare mu iterambere ry’igihugu cyanjye.”
Photos/V KAMANZI/UM– USEKE
Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
0 Comment
wow!!! awesome kbsa keep it up Eric nibirenze aho uzabikora kbsa ufite umutima nubushake ntacyo utageraho
Nkunda ko muzi gutanga inkuru mwiifashishije amafoto! Uyu mujeune we nakomereze ha pe! Azatera imbere byanze bikunze!
iyi ni inkuru ishimishije kurwanda; akeneye ubufasha kandi ndumva nasaba leta kwita kuri bene aba bantu maze bagatanga umusanzu wabo kubintu nkibi; dkwiye kugira ikigo gishinzwe ubushakashatsi kwikorana buhanga wenda twazamenya byinshi, leta n’abaturage tukabitera inkunga mpka tugeze kucyo dushaka. Imana ibidufashemo.
Courage kabisa ibintu nk`ibi nibyo bikenewe kandi from this wakora n`ibindi birenze byafasha mu iterambere ry` u Rwanda.
ibigo na ministeri zibifite munshingano zabyo byari bikwiye gufasha uno musore kuko ino project yazamura byinshi mu iterambere ry’igihugu, Eric iyi email [email protected] ni iyanjye nkwemeye inkunga y’ibitekerezo technic n’ibindi, ukibona ino email wanyandikira tukavugana. kandi big up man!!!
kwigana byadutezaimbere kuko amafaranga yose aguma mu gihugu! Iyaba twari dufite abandi nk”igihumbi bakigana ibintu by’abazungu byose ntituzongere kubagurira! Courage ndagukunze kabisa.
Congratulations Muhungu w” u Rwanda, ibi ni ibintu byiza cyane, kubishyira mu bikorwa birahenze ariko birashoboka, dushimiye inama rutayisire aha urubyiruko bagenzi be. Courage!!
uyu musore rwose akwiye ubufasha burenzeho kuko , iki gikorwa gifitiye igihugu agaciro kanini kandi akamaro kaka kadege nakimyaka myinshi irimbere rwose, wooow felicitation kuri uyu musore , ubse uyu ntaduhaye urugero kwiga si ukwicara mubiro kwiga si uguhabwa kazi ,kwiga ni ugtekerezxa ibyo wiza ukba wabibyaza umusaruro
Utagera i Bwami abseshywa byinshi koko!!! Uzajye mu Bushinwa uzasanga ari udukinisho tw’abana .. None ngo yavumbuye!!!? Ni icyuma yakoze se cg ntahandi biba.. Ahubwo nazane twinshi abakire bihere abana babo bakinishe naho kuvuga ko yavumbuye ntacyo yazanye. Badukoresha cyane cyane mu birori aho umucameraman adashobora kugeza camera ye. Cyakora kuba abishyize mu itangazamakuri ntacyo kuko aratwamamaje. God bless your will
Uwavuze ko yavumbuye ninde? bavuze ko yakoze drone. Wowe wavuye mu bushinwa wavanyeyo tungahe niba koko ari udukinisho. N’iyo twaba ari udukinisho kandi kudukora bisaba ubwenge nibaza ko udafite. So reka gupinga rero ukora ifotora n’irasa yayikora.
Gerageza uduhe igiciro utwo dukinisho tugura iyo mu bushinwa twumve, cg wenda website umuntu yabonaho amakuru y’utwo dukinisho tumeze gutya. Gira vuba.
@ KGABO niba uba france cg belgium izi i web site http://www.mondrone.net _________http://stephane-m.e-monsite.com/pages/construction/construction-de-mon-1er-quadricoptere.html) cyangwa uzandike muri google ngo CONSTRUCTION DE MON PREMIER DRONE uzabona web site waguriraho drone ushaka mububiligi zirahendutse drone nziza igura guhera ku madolar i 2000( wakomandaho pieces nawe ugakora nkibyo aric yakoze ( assemblage) ariko ntuzatubeshye ngo niwowe wakoze drone kandi ibyuma biyigize ntanakimwe wakoze, uyu eric arutwa nbabandi bakoze imbabura zicanishwa amakoro kuko ntahandi byari byarigeze bikorwa kwisi kandi izimbabura ibyuma bizikoze na technologie nibo babihimbye naho eric atumiza ibyuma ibulaya nomubushinwa yarangiza akabeshya ngo yavumbuye !!!!! njye nize ubuganga ariko umpaye catalogue ukampa na pieces de rechange biriya eric yakoze njye nabikora mumunsi umwe
kuki murangwa no kuvuga ubusa, wakoze tungahee? reka uyu mwana wimuca intege. yiba twabonaga nabandi bagura amapiyese azajya ateranyiriza imodoka murwanda twaba turyoshye. @nzabarinda reka urunwa rwawe wica intege uyumwana. Rutayisire uzegere ubuyobozi bw’igisirikare cy’igihugu cyacyu bukugire inama cyane cyane Airforce. courage
@HARERA ntamwanyanabona woguteranamagambo NINKANDAGIRABITABO NKAWE kuba utumva ibyo muga birumvikana kuko ubwenge bwawe buke hari aho bugarukira bigatuma hari ibintu wumva bikurenze, buriya aho wicaye uziko ijuru rigarukira aho ubona iibicu ariko ntuziko iyo umuntu ari mundege arenga imvura akayijya hejuru kandi ukomeje kujya hejuru mukirere ntiwazagera kuherezo kuko ikirere kitagira iherezo ( l’univers est infinie, l’intelligence l’est aussi) la seule chose qui est fini c’est l’ignorance des cancres comme toi gusa sinakurenganya kuko, il est plus facile pour une personne douée de comprendre les cancres , mais un cancre ne peut pas comprendre un homme intelligent et c’est axactement ton cas
Wowe Kagabo n’abandi batekereza nka we muri abaswa b’abanyeshyari gusa. Abantu nkamwe ntacyo muteze kuzamarira u Rwanda pe. Congs Eric, komereza aho mwana w’u Rwanda, ntiwite ku magambo y’inyangabirama. Ni ba bandi babura icyo banenga inka, bakavuga ngo dore icyo gicebe cyayo!!! Uwaduha ngo urubyiruko rwose rugire vision nk’iya Eric. Ahubwo Leta nimufashe.
Wowe wazanye iki gishya aho wabereye? usibye gupinga gusa kandi ko nabyo atari bishya? Jya ugira positive attitude!
Kagabo se utwo dukinisho two ntidukorwa? Ese ubwo umaze gukora nka tungahe ngo ushinge iduka i Kigali cg aho mu Bushinwa ko ntaho abana bdakenera ibikinisho? Mujye mugaya abantu mubanjye gushungura. Nta mwana ukura ngo yuzure ingombyi nkeka ko n`uwakoze indege afite icyo yarebeyeho ko kandi atahise agera ku ndege nziza nk`uko tuzibona ubu. Ese uyobewe uko laptop ya mbere yanganaga? Wagombye kureba uyu mwana wabikoze uko angana ugatekereza ahawe ubushobozi yazagira imyaka 40 cg 50 abasha gukora iki.
sha rwose mujye muba abanyabwenge muvugishe ukuri, ntabwo aka drone wagakoze wafashe ama parties yako urayateranya, parce que ntabwo dufite uruganda rucora utwo dupanga twikagaranga cyagnwa se ibyo byuma biyigize, c’est juste ko wafashe ibyuma waguze hanze ukabiteranya. ariko gukora drone wapi kabisa.
Ese wowe uvuga utya waba warageragerageje iki ngo nawe tugushimire ubwo bushake? Kabisa ibyo kugaya ntabwo ari byiza. Erega no kwigana udushya tw’abandi nabyo ni ubuhanga , none se gukiritika negatively byafasha iki Igihugu? Courage Eric and keep big up.
Ariko nge mujya muntanagaza yarayateranyije nyine, kandi nibyo yize. ikindi umushakaho ni iki? Ufate machine yawe urebe ibice biyigize nusanga byose ari uruganda rumwe rwabikoze ungaye, hanyuma uze wandike ko uwayikoze ntacyo yakoze.Uzasome amateka y’abubaka imodoka, amato, indege uzasanga pieces zibigize zidakorerwa hamwe ahubwo icyo bakora ari uguteranya ibyuma n’ubundi buhanga butandukanye ariko biturutse ahantu hatandukanye (China, Sweden, S Korea,….) ibyo niba utari ubizi ubimenye. Yemwe hari n’inganda zikora amapieces gusa.
hahah mbere yo gupinga ujye unabanza utekereze kubyo ugiye kuvugango ntiyadukoze kuko nta ruganda dufite rukora udupanga hahahah, ntabwo gukora ikintu bisaba ko ibikigize byose uba wabyikoreye ,none se uwakoze smartphone ntiyakoze agashya? niba ari agashyase keretse applications yongeye kuzo izindi telephone zigira ikindi yakoze n’iki?
Ngo twifashishwa mu buhinzi gute ? Ngaho nakore ku buryo utwo tudege dushobora kuvomera imyaka mu gihe cy’izuba cyangwa kuyitera imiti mu gihe hadutse indwara y’icyorezo.
waoooooooooooo! congratulations
yigiye he
Nasomye umutwe w’inkuru ngirango koko yakoze ka drone naho maze kuyisoma neza nokureba amashusho nsanga uyumusore yaciye ibikuba abeshya abanyarwanda ngo yakoze drone kandi ataribyo. WE YAGUZE IBYUMA UBUNDI ARATERANYA ara ngije arabeshya ngo yavumbuye!!!!yakoze ibyo bita ASAMBLAGE KANDI ASSEMBLAGE( guterateranya ibipande bigize imashini runaka) NA INVENTION ( kuvumbura ikintu uhereye kubyuma wowe ubwawe wikoreye) NI IBINTU 2 BITANDUKANYE uyu eric rero icyo yakoze ninkuko wajya muri magerwa ugatumiza mumahanga ibyuma by’ipikipiki bakabkoereza bitandukanye noneho byose wamara kubibona ukabiteranya bikavamo ipikipiki warangiza ugaca ibikuba ngo wakoze ipikipiki made in rwanda kandi muri ibyo byuma ntanakimwe wakoze !!!!!!!YOU LIE sigaho gufata abanyarwanda nk’ibicucu zabeshye abatarize wapii rwose ntiwakoze drone ahubwo waguze pieces de rechanges za drone urangije urateranya nikimwe nuko wagura imodoka ibyuma biyigize bitatatanye noneho wamara kubiteranya ukabeshya ngo wakoze imodoka!!! non mec tu n’as pas invesnté un drone tu as tout simplement assemblé les pièces d’un petit drone et tu t’es paré la plume du paon!!!
Nzabarinda wowe umaze guteranya pieces zingahe uvanamo ikintu? Vuvuzera gusa!!!Rata Eric uri ishema ku gihugu cyacu, nibura tubonye urubyiruko rutekereza, utandukanye n’abirirwa mu nzoga, urumogi no gupinga ibyo abandi bakoze. Ntibaguce intege, URABARUTAAAAA
Si ukuguca intege wangu, guteranya ibyuma uguze, ugakoresha remote control nayo utikoreye, nta buhanga buhambaye burimo. Na Ama G the black niko akora frigo. Gusa biruta kwicara ubusa.
igitekerezo yari afite ni ugukora drone mu bikoresho akuye mu mahanga kandi yabigezeho kuba aribwo agitangira akabigeraho n’ibindi azabishobora.ahubwo abamugaye nabo nibatwereke ibyo bakoze
Mim, genda undishije imbavu(guseka) !!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Mureke uyu mwana atere imbere aracyari muto,n’ ibye azatinda abyivumburire! Un ingenieur de 23 ans! All is POSSIBLE and POSITIVE 4 HIM,n’ est-ce pas ? Ahubwo Murekezi amwiteho naho Makuza we mbona acecetse,yamukonjesha. GUSA MBABABAJWE NA BA BASHUMBA BIBAGA AMATA,ABAFUNDI BIBAGA ISIMA ABAKRISTO BAKERERWA, ABABOYI/YAYA BAGURISHAGA UMUCELI WA MABUJA,………BARAGATOYE !!! Nabonye aribo IGERAGEZA ryahereyeho. MUREKE UMWANA YIGIRE IMBERE, ABAVUGA IBIFRANSWA BATAZI NABO BAREKE KUD– USEBYA IMBERE YA RUGIGANA. THX BASOMYI namwe banyamakuru.
@MIM, wangu ibyo uvuze birumvikana cyane gusa ikibabaje nuko mbona mugihugu tugifite urubyiruko rugifite imyumvire iri hasi cyaneeeee, nonese wamugani wawe AMA G THE BLACK koasana frigo azagende ajye kukarubanda avuge ngo yavumbuye frigo nyarwanda, uretseko ibyo AMA G the BLACk akora biruta ibya eric, kuko eric we ntanubwo asana akora remote’ assamblage( guteranya ibyuma byakozwe nabandi kandi iyo uguze ibyuma nka iriya baguha agatabo kakwereka uko uri bubiterany, abantu babaye amerika nibulaya bo nziko banyumva neza kuko iyo uhaguze imashini burigihe bayiguha idateranyije wageramurugo ukayir-teranyiriza ariko ntiwavaho ngo ugende uvua ko ariwowe wavumbuye cyangwa wakoze iyo mashini, ahubwo eric bamwitondere azavamo umutekamutwe kandi ntimuzagire ngo snababuriye
@MIM, wangu ibyo uvuze birumvikana cyane gusa ikibabaje nuko mbona mugihugu tugifite urubyiruko rugifite imyumvire iri hasi cyaneeeee, nonese wamugani wawe AMA G THE BLACK koasana frigo azagende ajye kukarubanda avuge ngo yavumbuye frigo nyarwanda, uretseko ibyo AMA G the BLACk akora biruta ibya eric, kuko eric we ntanubwo asana akora remote’ assamblage( guteranya ibyuma byakozwe nabandi kandi iyo uguze ibyuma nka iriya baguha agatabo kakwereka uko uri bubiterany, abantu babaye amerika nibulaya bo nziko banyumva neza kuko iyo uhaguze imashini burigihe bayiguha idateranyije wageramurugo ukayir-teranyiriza ariko ntiwavaho ngo ugende uvua ko ariwowe wavumbuye cyangwa wakoze iyo mashini, ahubwo eric bamwitondere azavamo umutekamutwe , type agura ibyuma iblaya kuri make yagera murwanda agashaka kubungukamo oya rwose leta ntizamufashe kuko ntagashya yakoze guvana ibyuma mumahanga ukabiteranyiriza murwanda se ibyo byananira nde? uzajye muri mediamark , murifnac cyangwa muri ikea( muri suwede) bakgurisha ibintu wagera iwawe akaba ariwowe ubyiterannyiriza none type arshaka kubika abanyarwanda ho urusyo, njye ndamwamaganye niba yumva kombshye azamvuguruze dore email yanjye ( [email protected])
yego rate njye uyu mwana ndamukunze cyane. aba nibo dushaka apana abaza mu mahanga bati reka dukwame niho bimeze neza,, nyamara kugirango bimere neza ni uko hari ababikoreye bava mubukene barimo none bagera aheza . none kuki twe tutabikora? umugabo si uhunga ibibazo ahubwo ni ubyinjiramo akabikemura ,nanjye ahondi iyo mvuze ngo nzagaruka iwacu baratangara bati urabeshya, lol nyamara ndabigambiriye ubu igishoro nicyo ndigushaka gusa ubundi nkamanuka nkashyira mubikorwa ibyo nize. kandi mbwire abo bantu bavuze menshi cyane ngo wapi ntiyagakoze yateranyije, bla blah, nonese wowe uwaguha ibyo yakoresheje ngo uteranye wabishobora? wowe uvuze ngo uri umuganga ngo nawe babigi=uhaye wagakora ndakumenesha ko ufite ubujiji cyane , kuko kuba yagakoze ntibivuze ngo abe yahereye kuri raw material reka da, ibyo ni ibya aba chemical engineers nibo biga uburyo bakora igikoresho bahereye kuri raw materials : nk amabuye y agaciro urugero. rero uwize physics cg electricity ,etc. nkuko yabyize ubumenye butangwa muri ayo mashami ntago ari ukubyaza amabuye igikoresho runaka,ahubwo ni ugufata ibikoresh byakozwe n’aba chemical engineers hanyuma bakabiteranya bakabishyiramo programs zitandukanye bitewe nuko babishaka. ndizerako nsobanuriye buri wese uvuga ngo ntiyagakoze yateranyije, kuko bibaye ari ibyo izo modoka muvuga ngo zakozwe n’uruganda twa toyota, etc. ntibyaba ari ukuzikora ubwo kuko ibice byazo ntibikorerwa muri izo nganda byose,, biva mu nganda zitandukanye kandi nyirukwitirirwa ko yakoze imodoka ntahera kuri raw material , ntawe nari numva wayikoze from scratch kereka abaye ari umu chemical engineer ,yarangiza akaba mechanical engineer, yarangiza akaba electrical engineer ,etc. kuko buriya ni ubwo umuntu runaka yitirirwa ko yakoze imodoka,indege ,etc, siwe wenyine haba hari abandi benshi bayikozeho buri wese mu byo azobereyemo. nkaba navuga ngo courage muhungu mwiza
adhazali wewe. Byibura usobanuye ko nta muntu kamara. Turi magirirane mba ndoga Sebisenge. none se uwo muganga niwe utera ikinya, agatera urushinge, agapfuka ibisebe, agakura amenyo, akabyaza,… we wenyine ari kwa muganga ntibyaba ari ibitaro. Uko nyine niko na ba enjenyeri batandukanye bahuza ubumenyi bakagera ku ntego. courage rata Eric, ujye no mutumoto n’utumodoka twigurire ibya make made in Rwanda.
@nzabarinda, kuki murangwa no kuvuga ubusa, wakoze tungahee? reka uyu mwana wimuca
intege. yiba twabonaga nabandi bagura amapiyese azajya ateranyiriza
imodoka murwanda twaba turyoshye. @nzabarinda reka urunwa rwawe wica intege uyumwana. Rutayisire uzegere ubuyobozi bw’igisirikare cy’igihugu cyacyu bukugire inama cyane cyane Airforce. courage
ndanenga Kagabo na Nzabirinda kuko nibo baswa barengeje abandi bose kdi iteka abaswa nibo bibonekeza urabona ngo baranegura ibyo Eric yakoze?sha Kagabo yavuze ko ari umuganga ngaho uzagure piece de rechange maze ukore microscope cg se indi appareil yo mubuvuzi,kuki se Nzabirinda wiyita umuhanga we ataragira icyo agaragaza?nanga abasenya ibyo abandi bagezeho kdi nabo badashoboye Eric Courage sha ureke izo nyangarurama
BIRABABAJE KUBA MU GIHUGU CYACU HARI ABANTU BACA ABANDI INTEGE BIGEZE AHA.KUBA AKORA ASSEMBLAGE NTACYAHA KIRIMO,UBUSHINWA KUBA BUGEZE HARIYA SI UKO BAVUMBURA AHUBWO BIGANA IBYO ABANYAMELIKA N’ABANDI BAZUNGU BAKORA NAHO BAKABIKORA.UBWO RERO GUTA UMWANYA MUCA INTEGE UYU MUSORE SIBYO IYABATWASHOBORAGA GUKOPERA N’IBINDI BYINSHI BYADUTEZA IMBERE .NAHO UBUNDI UYU KAGABO UVUGA YIZE MEDECINE NAWE AZATWEREKE AGASHYA MURI MEDECINE.COURAGE Mr Eric NAHO ABAGUCA INTEGE BAREKE BATE UMWANYA WABO KOMEZA WIKORERE UBUSHAKASHATSI TUZAMENYA UZASASARURA BYISHI:AMAFARANGA CG AMAGAMBO.IYABA TWABONAGA ABIGANA AMARADIYO,TELEVIZIYO BAKAGURA PIECES HANZE BAKAZITERANYA TWABONA AMARADIYO YAKOREWE HANO IWACU.MADE IN RWANDA NAHO ABAKENEYE KUVUMBURA NABO BAKOMEZE ARIKO HARI UBURYO DUSHOBORA KWITEZA IMBERE DUKOPERA IBYO AHANDI BAKORA.99.5%BY’IBIKORWA KU ISI NI UGUKOPERANA NAHO ABAVUMBURA BO NI BAKE.MUKOMERE
Iyo ndege muyitwereke iguruka tumwemere
COURAGE MAN! DRONE ISHOBORA NO KUDUFASHA GUCUNGA UMUTEKANO.
oya rwose mwipfa ubusa mutukana utwo tu drone turahari twinshi cyane ahubwo natangajw nu kumva avuga $3000 kandi hari nutugura $75 abanyrwanda dupfa ubusa kandi abanyamkuru mujye mubanza mushishoze kuko inkuru zimwe nazimwe zitera urujijo zikanakurua amakimbirane mu basomyi bitakabaye ngombwa,rwos ushaka izo drone namurangira aho azibona ubwoko bwose, naho guhimba ikintu biba ari umwimerere, niba uwo muhungu yaragiye agakoresha comande ze mu nganda zitandukanye agakoa iriya limte kubwe ataguze nkabandi yaravumbuye aiko siko bimeze ntimukabeshye ngo mwere .URUGERO:REBA AKA UKO KAGURAX6 2.4G 4CH RC Quadcopter wtih Camera and Light in Green #01289783(2)Write a reviewCAD$76.22 (20% Off) 3Days19:25:33CAD $ 95.28 Save $19.06RewardsEarn CAD $0.76Processing Time: 2-4 business daysShip to:CanadaShipping Time (Expedited): 3-5 business daysQTY: 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30 31 32 33 34 35 36 37 38 39 40 41 42 43 44 45 46 47 48 49 50 51 52 53 54 55 56 57 58 59 60 61 62 63 64 65 66 67 68 69 70 71 72 73 74 75 76 77 78 79 80 81 82 83 84 85 86 87 88 89 90 91 92 93 94 95 96 97 98 99 100 Favorite 79
ibyo uvuga ni ukuri rwose. abantu bajye babanza bashishoze. aka ka drone yarakaguze mwiduka hanze turagurwa cyane nkibikinisho byabana. dore aho mwatugura namwe niba mushaka kukagura murebe. nakaguriye umwana nanjye ntago duhenda.http://www.toysrus.com/family/index.jsp?categoryId=2290621abantu bave mu rujijo ntabwo yavumbuye nagato, yarakaguze nawe mwiduka.Murakoze
kbsa uy’umuhungu leta nibwiteho kuko aba urwanda niborukeneye
Please E-mail in [email protected]. We will develop further partnerships for the improvement of ICT4Agri. All the best Eric
waw imbuto zikoranabuhangashaa!!! komerezaho nibindibirazavubaaa
Comments are closed.