Goodluck yabwiye ababyeyi bashimutiwe abana ko Leta izabagarura
Hashize amezi atatu abakobwa barenga 200 bashimuswe n’umutwe wa Boko Haram, Perezida wa Nigeria kuri uyu wa kabiri yahuye n’ababyeyi babuze abana babo kugeza ubu ababwira ko Leta iri gukora ibishoboka ngo abana babo barekurwe.
Perezida Goodluck Jonathan yanenzwe cyane n’iyi miryango uburyo yitwaye muri iki gihe bamaze iminsi mu kababaro ku kubura abana babo.
Abantu barenga 150 bari muri iyi nama bari batumijwemo ndetse bakazanwa n’indege kubonana na Perezida.
Umutwe wa Boko Haram washimuse abakobwa barenga 200 mu kwezi kwa kane, abawucitse kugeza ubu ni mbarwa.
Mu cyumweru gishize ababyeyi b’aba bana nabwo bari bagiye kubonana na Perezida Jonathan, ariko baza gusohoka mu nama bavuga ko bari gukoreshwa mu mpamvu za politiki.
Ababyeyi bagera kuri 11 ba bamwe muri bariya bana bashimuswe bamaze kwitaba Imana kuva icyo gice nk’uko bitangazwa na Associated Press.
Boko Haram yahaye Leta ikifuzo cyo kugurana aba bakobwa imfungwa z’abarwanyi ba Boko Haram na bene wabo bafunzwe na Leta.
Leta ibi yarabyanze.
USA, UK, France na Israel byari mu bikorwa byo gufasha gushakisha no gutabara abakobwa bashimuswe aho bivugwa ko baba bafungiwe mu ishyamba rya Sambisa hafi y’umupaka wa Nigeria na Cameroun. Ariko n’ubu ntacyo biratanga.
Aba bakobwa bashimuswe tariki 14 Mata bavanwe mu nzu rusange bararagamo ku ishuri ryisumbuye mu mujyi wa Chibok muri Leta ya Borno.
Bashimuswe bose hamwe bagera kuri 228, abagera ku 177 n’ubu baracyafashwe mu gihe abandi 51 bo babashije gutoroka Boko Haram bagataha.
Leta ya Nigeria ivuga ko yirinda kugaba ibitero ku mbaraga ku mutwe wa Boko Haram kugirango ikize ubuzima bw’aba bakobwa bashobora guhita bicwa.
Abwira abo babyeyi Perezida Jonathan ati “ Umuntu wese wavuga ko ntacyo turi gukora mu byo tugomba gukora mu kuzana bariya bakobwa yaba yibeshye. Icyo tugamije si ukuzana bariya bakobwa gusa ahobwo ni no kurandura Boko Haram muri Nigeria burundu.
Ariko twitondeye cyane ubuzima bwabo. Turashaka ko bagaruka iwabo bagihumeka .”
Umunyamakuru wa Associated Press yatangaje ko ababyeyi bagaragaje amarangamutima muri iyi nama ariko yarangiye bagahana imikono na Perezida Goodluck.
UM– USEKE.RW