Digiqole ad

U Rwanda na Uganda bahagaritse amasezerano yo kubaka umuyoboro wa Peteroli

Leta y’u Rwanda na Uganda zahagaritse amasezerano yo kubaka umuyoboro (Pipeline) wa peteroli wavaga Eldoret (Kenya), ugaca Uganda ukagera i Kigali.

Urugero rw'umuyoboro wa Peteroli uhuza ibihugu
Urugero rw'umuyoboro wa Peteroli uhuza ibihugu/ Photo Internet

Mu 2006, Tamoil East Africa Ltd (Teal), ikorera muri Uganda ariko ifitwe muntoki na African Investment Portfolio y’abanya Libya, niyo yari yatsindiye isoko ryo kubaka uyu muyoboro, wagombaga kuva Eldoret (Kenya) ukagera Kampala, iyi societe yagombaga guhita ikomeza ikubaka uyu muyoboro mu 2008 ikawuvana Kampala ikawugeza i Kigali.

Kubera kunanirwa gukora uyu mushinga wari wumvikanyweho mu 2008, leta za Uganda n’u Rwanda zumvikanye muri week end ishize guhagarika iby’iryo yubakwa ry’umuyoboro wa peteroli.

Gouvernoma zombi ziyemeje kubihagarika. Uyu mushinga noneho uzakorwa mu rwego rw’akarere ka East Africa” ni ibyatangajwe na Irene Muloni Ministre w’ingufu wa Uganda nkuko tubikesha theeastafrican.

Gusa ngo Uganda na Kenya bo bagiye kuvugurura umushinga wo kubaka uwo muyoboro uva Eldoret ukagera Kampala, nubwo nawo umaze igihe kirekire ngo ubuzwa n’aho uzanyura, kuko ubutaka wagombaga kunyuzwamo butavugwaho rumwe. Ubu ukaba uzabatwara agera kuri Miliyoni 300$.

Kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri petrole, ndetse n’ingendo zabyo muri kano karere, ngo inteko y’akarere k’ibiyaga bigari iri kwiga ku mushinga wo kubaka bene uyu muyoboro wava muri Kenya, ukamanuka Uganda no mu Rwanda ndetse ukagezwa n’i Bujumbura.

UM– USEKE.COM

7 Comments

  • iki gikorwa cyari gukemura ibibazo byinshi muri aka karere,ibibazo by’izamuka ry’ibiciro bya hato na hato kubera ibikomoka kuri petrol ntibyarikuzongera kubaho ukundi,nibaze ko iki gikorwa kizasubukurwa vuba

  • Nizere ko ntaho bihuriye na ghadafi, naho NATO imugeze!!!!!!!!!!11

  • Jye kuruhande rumwe ndabyumva kuko niba twese duhuriye kunyungu za E.A.C nizereko hagakwiye kubahirizwa inyungu rusange z’umuryango niba koko twaragize igitekerezo cyo gukorera byinshi mubufatanye ndetse binasa!!!

  • Ariko abantu mwaranyobeye, leta zacu zibagaburira igipindi namwe mugatamira. Uriya mushinga n’inzozi zituma abaturage bakomeza kwizera ejo hazaza heza. Naho ibyo kubaka pipeline muzabyibagirwe. Abanyafrika turavuga gusa naho gukora bikatubera ikibazo. Icyo leta ishoboye n’ukubaka za hoteli z’inyenyeri eshanu kuko inyungu izajya mu mifuka yabo. Ahaa, muzaba mumbwira. ALUTA CONTINUA.

    • nkawe se uca igikuba ikindi ushoboye n’iki?aho kunca intege wandemamo ikizere,kandi nta na gihamya utanga ko kubaka uyu muyoboro bidashoboka?ubwo se niyo wakuzura ntiwawutega umuriro?

  • MBEGA KO MBONA BAZAWUSHYIRA KUGASOZI, BURIYA BAZASHYIRAHO ABANTU BAZAJYA BAWURINDA
    KUKO NFITE IMPUNGENGE KO ABAGIZI BA NABI BAZAWANGIZA
    HANYUMA SE SHA AMAKAMYO YANJYE YAJYAGA AJYA KUZANA ESSANCE MUMBASA, NDAYAJYANA HEHE ?
    UBWO NI UKUBA NSHAKISHA ZA BURUNDI
    NTA KUNDI (IRERAMBERE)
    NIZERE NANONE KO IGICIRO KIZAGABANUKA ,

  • tubyizere gutyo erega ntibiba byoroshye
    arikohamwe no kwizera byose birashoboka ese
    ubundi wowe uvuga ko arigipindi ubundi bajya gukora uwo mushimga bigeze bakugisha inama
    niyompamvu ugo guca bugufi buriya icyatumye bihagarara harimpamvu tekreza wihanganye uzakomeza ok?

Comments are closed.

en_USEnglish