Digiqole ad

Basketball: Ikipe y’igihugu y’abagore izakina Zone V yahamagawe

Jacque Bahige, umutoza w’ikipe y’iighugu y’abagore bakina Basketball, yahamagaye abakinnyi bagera kuri 28 barimo abakinnyi 6 bakina hanze y’u Rwanda ngo baze kwitegura imikino y’akarere ka gatanu.  

Ikipe y'igihugu y'abakobwa mu mwaka wa 2011 niyo yegukanye igikombe cya Zone V
Ikipe y’igihugu y’abakobwa mu mwaka wa 2011 niyo yegukanye igikombe cya Zone V

Bahige yabwiye umuseke ko iyi kipe igomba gutangira imyitozo kuri uyu wa gatatu tariki ya 23/07/2014 saa kumi n’ebyiri z’umugoraba.

Iyi kipe igaragaramo abakobwa bakina mu mahanga basanzwe bamenyerewe muri iyi kipe nka; Mugeni Sabine (France), Kirezi K. Yvonne (DRC) na Mahoro Laetitia ukina muri Amerika.

Bahige asobanura kucyo akurikiza mu guhamagara abakobwa bakina hanze niba kandi anakurikirana uko bitwara aho bakina yasobanuye ati “hari uburyo bwinshi tubakurikirana tutagiye aho bari, dukoresha amashusho y’imikono igezweho bakinnye, hari niyo dukurikirana ku ma Television.”

Urutonde rw’abahamagawe n’aho bakina:

RAPP (Rwandans Allied for Peace):

Nzaramba Cecile, Uwizeye Yvette, Uwibambe Christine, Umutoni Gisele, Micomyiza Rosine.

UBUMWE:

Yamfashije Jeanne, Priscilla Dodoo, Imanishimwe Claudette, Ushizimpumu Clementine, Matungano Clementine, Mukaneza Esperance, Muhongerwa Alice, Mugwaneza Claudette

APR:

Akamuntu Chantal, Kabarere Jovithe, Munyaneza Joselyne, Umugwaneza Charlotte, Umwizerwa Vanessa, Uwase Denise,

UR-HUYE:

Umuhoza Martine, Rwibutso Nicole

Abakina hanze:

Henderson Tierra Monay (ANGOLA), Kamanyana Ange (USA), Mugeni Sabine (France), Kirezi K. Yvonne (drc), Mahoro Laetitia (USA), Ishimwe Nancy (USA).

Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish