Digiqole ad

Saif Al Islam, Umuhungu wa Khadafi ntabwo yafashwe

– Umuhungu wa Khadafi Saif Al Islam ntabwo yafashwe nkuko abarwanya se babyemezaga kuko yagaragaye i Tripoli mu masaha ya kare kuri uyu wa kabiri.

– Avuga ko ngo bavunnye umugongo (broke backbone) abarwanya ubutegetsi bwa se

– Yemeje ko we na se bisubije uduce twinshi twa Tripoli, kandi ko ise Khadafi ari muzima.

Saif Al Islam yagaragaye i Tripoli nubwo abarwanya se bavugaga ko bamufashe
Saif Al Islam yagaragaye i Tripoli nubwo abarwanya se bavugaga ko bamufashe

– Abarwanya Khadafi bamaze gufata television y’igihugu yakoreshwaga na Khadafi

– Abarwanya Khadafi batunguwe n’ibifaru byaturutse kunzu ya Khadafi iri mu gace ka Bab al-Aziziya aho atuye

– Ministre w’intebe wa Libya Mahmudi yahungiye muri Tunisia, ari muri Jaraba Hotel

 

Hari imirambo ibiri yabonetse, umwe ngo waba ari uw’umuhungu wa Khadaffi witwa Khamis Kadhafi, wayoboraga indwanyi kabuhariwe, ndetse undi murambo ukaba uwa Abdallah al Senoussi wayoboraga ibiro by’ubutasi bya Libya, aya ni amakuru ya Al Jazeera.

Kuri uyu wa mbere, imirwano ngo ntiyahiriye abarwanya Khadafi, nubwo haburaga gato ngo bafate Tripoli yose ndetse bahirike Mouammar Khadafi ntabwo bayabashobokeye, abarwanyi ba Khadafi ngo barwanye inkundura.

Binjiye mu murwa wa Tripoli
Binjiye mu murwa wa Tripoli

Kugeza ubu urugamba rwo gufata Tripoli ntibiramenyekana uri buze kurutsinda. Abarwanya Khadaffi ngo baciwe intege n’iri garuka ry’umuhungu wa Khadaffi.

Ku matelephone yabo, abatuye Tripoli ngo bakiriye ubutumwa bugira buti:”Imana niyo nkuru, turashimira abanyalibiya kubwo guhirima kw’ingoma ya Mouammar Khadafi

Abamurwanya bakiranywe ibyishimo mu mujyi wa Tripoli, abantu ngo bazamuye amabendera atukura, banakoresha ibyitwa “Feu d’artifice” mu kwishimira ifatwa rya  Tripoli.

Saif aramutsa abambari b'ubutegetsi bwa se kuri uyu wa kabiri mu rukerera
Saif aramutsa abambari b'ubutegetsi bwa se kuri uyu wa kabiri mu rukerera
Ibyishimo ni byose kuri bamwe mu baturage ba Tripoli
Ibyishimo ni byose kuri bamwe mu baturage ba Tripoli

Imirwano itoroshye irakomeje mu mujyi wa Tripoli nubwo intsinzi y’abarwanya Khadaffi yakozwe mu nkokora.

Abagera kuri 1,300 ngo bamaze kugwa muri iyi mirwano yatangiye kubera i Tripoli muri iyi week end.

Umwe mu barwanyi warashwe akitaba imana
Umwe mu barwanyi warashwe akitaba imana

Photos Internet

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

33 Comments

  • iminsi ikona ingwe koko!!!ubu igihangange kirahirimye!!

  • yagiye kera kubusa noneho baramurunduye.arabeshya abaturage ngo baracyari kumwe kandi muma saa sita twari kumwe i Tunis muri Tunisia.arashuka!!!

  • genda khadafi sinakwangaga, uzize abaturusha amaboko b’abanyagitugu kukurusha cyokora reka kugenda nka ya Guverinoma y’abatabazi nibo ngo bahunganye Radio Rwanda bakajya bavuga ko bakiri kumwe n’abaturage humura nubona ubacitse uzabona ubuhungiro maze urebe uko abaturage bongera bakakwifuza kuko bagiye kubiryaniramo rubure gica

  • Kadhafi reka abanyalibiya bazakwifuza waramaze kubakuraho urukundo.

  • Kagafi na Mugafi murebere kure aya makuru ntagahora gahanze

  • Nta kundi byagenda kuko uhagarariwe n’ingwe aravoma

  • Sha, nta mugozi ujya impaka…..!! uzize abanyagitugu neo-colonialiste, imperialiste, pré carré francais muri afurika. genda rwiza wakoreye byinshi abaturage bawe bazakwifuza ibihe ijana.reka bavome petolori , ruswa iganze, maze babiryaniremo.genda wakundaga afurika, wanga agasuzuguro ka bene madamu none urabizize igendere!!!!!

  • ariko ubundi umuntu ategeka imyaka 20 irenga ari mubiki koko!!! hari ubwo igihugu aba ari company ya se?? bajye bagenda babise abandi kuko kwirirwa batubeshya ngo nibo kamara biraturambiye muri Africa.ubundi turinda twikoma abazungu kubera iki? umuntu aratoresha abaturage itegeko nshinga rimuha manda ebyiri azarangira agakoresha bya bikoresho byitwa abadepite bagahindura rya tegeko nshinga ryemejwe nabaturage.ubu murabona ibi atari ubujiji bukitugose muri Africa!!gusa nabandi ba presida barebereho! uwo muri Senegal yasanze guhindura itegeko nshinga byonyine bidahagije none ubu abadepite bamaze kumufasha no guhindura imyaka ye y’amavuko!ariko mana AFRICA!!!!

  • GUHERA UYU MUNSI UBU lIBIYA IBAYE IGIHUGU CY’AKAVUYO NK’UKO MISIRI YABAYE.

    IMYIGARAGAMBYO, KURENGA INZIRA MU BINTU BYOSE,….

    EREGA IBI BYA ILLUMINATI URETSE NYAGASANI NIWE WENYINE UZABIDUKIZA

  • Uwo ntiyagombye gutegereza abanyagitugu yagombye kuba yalibwilije agasangira ubutegetsi nabandi

  • Ndababaye,nako sinzi,agahinda,reka ndyame!

  • kadafi azize abanyagitugu ibisambo nabagishaka gukomeza ubukoroni sha ararenganye pee ubungiye mucyunamo bibaho niyihanane iyo uhaye umwanzi amata aruka amaraso koko

  • Ariko rero tujye tuvuga bimwe dusubire ibindi Abazungu nta neza badushakira, babonye ubumwe bwa Africa bwegereje bati reka dukureho ubihagarariye! Tuzahora turi abacakara ababo, Kadhafi namukundaga pe kuko yagerageje guhuza Africa no gusaranganya umutungo wa Libya n’ibindi bihugu, ubanza ntahataba Umusigiti wa Gadhafi mu bihugu by’Africa cyangwa Amashuri yubakishishije hirya no hino, Uganda yo irarira ayo kwarika! Naho kuba yarabaye umunyagitugu bizwi n’abaturage be nibo bamucira urubanza!

  • nyine akarengane nikaganze muri libia kuko ibirura bifashe ingoma!gusa Gadhafi we niyo yapfa azajye mu ijuru ndetse ashyirwe kurutonde rw’intwari za Africa nka ba Samoora Mashel,TUZAHORA ITEKA TUKWIBUKA!

  • izo ningaruka zo kwiharira ubutegetsi

  • Hatahiwe za Malawi, n’ahandi hose abayobozi bahinduye ibihugu nk’ingo zabo! Ba mpatsibihugu bo si ubwa mbere bahindura ibintu aho bashatse n’igihe bashakiye. 94 na 96 byarabaye mu biyaga bigari!!

  • Kukimuvuga inyeshyamba ahubwo ni inyabutayu kuko muri libiya si nko muri congo.
    murakoze

  • Iyi nkuru ni mbi pe!Genda Kadafi nubwo baguhiritse wari umugabo!Ntakundi igendere kabisa ngo”URUGIYE KERA RUHINYUZA INTWARI”

  • Ba giti mujisho barebereho. Ntawakeka ko Sarkozy ariwe ukuyeho Kaddafi n’ukuntu yari aherutse kumwakira n’ibyubahiro byinshi…

  • muri 2006 twatwitse ama drapo yabafransa muminsi mike tuzarira nkabana

  • Gaddafi nibyo yakoze byiza byinshi kubanya frica ariko tujye tumenya ibiduhatse.Mu ba president bose Ben Ali afite abajyanama beza kuko yahise abireka akiciraho none gaddafi we asize binshi bisenyutse,gusa ikibabaje nuko gaddafi harabanyagitugu benci bishe abaturage kumurusha baniga demokrasi bagitwara

  • Yise abamurwanya imbeba none ni wihishe mu myobo nk’imbeba. N’abandi birirwa batuka abatavuga rumwe na bo barebereho. Nta gahora gahanze ni umugani.

    • sha byo barebereho. abayobozi bagakwiya gutanga ubutegetsi ku neza y’ababashyizeho igihe bibaye ngombwa nta mananiza

  • babatora he?ko arigitugu gusa,murebereho abiyita ko bavukiye gukandamiza,igihugu surugo rwumuntu nicyabanyagihugu,wigeze wumva kuva aho urwanda rwayoborewe nabanyagitugu nabami byose ntibyaranmgiye u rwanda rugasigara?turi bene kanyarwanda

  • tuzaba mubukoroni kugezaryai

  • reka nagende, mwebwe murarengera kadhafi nkaho ariwe ushoboye kuyobora igihugu gusa, kadhafi kera agitangira kuyobora yari afite ibikorwa byiza ariko uko yagiye amara igihe kinini ni ko yakoraga ibintu bibi. sasa rero, niyo turufu bene abo bayobozi bitwaza bakumvisha abantu ko ntawundi wayobora. iyo amenya ubwenge aba yararekuye ubutegesi kera,ntagundire, nibwo nari kumwemera. nagende, nagende,nagende

  • Mureke duceceke tumenyeko turi abanyantege nke!! Mwese muvuga gutya ninde ubayeho neza nkuko abaturage ba Libya bari bameze?

    Ubuse twizereko aribwo bageze muri Paradizo? Menya amateka ya Libya, ntioyigeze isabiriza, yari Igihugu giteye imbere cyifasha kigafasha!

    Niba Kadhafi ari umunyagitugu, iyaba Afrika yagiraga abanyagitugu nka Kdhafi ntacyo twaba tubaye pee!! Kuko nigiye ubuntu, nkavurirwa ubuntu, ntunyicishe inzara ukandinda guhora numvako abazungu umunsi bazahagarika imfashanyo nzapfa, numva nta mpamvu ntakihanganira icyo gitugu! Ibya Demokrasi ziriya gashakabuhake zitwaza niwabo ntayibayo. Ejobundi mu Bwongereza ntimwabonye uko byagenze? Gusa kubwange nziko Kadhafi afite amateka meza muri Afrika ni INTWARI nyakuri.

  • Ikigaragara nuko Libiya igiye kugira civil war ikomeye. Kandi nicyo abazungu babikoreye hanyuma bazohereze abasirikare kimwe naza Afghanistan. Abanyalibiya nibagenda uwiyishe ntaririrwa kandi ngurwishingiye ararusoma. Khaddafi bazamwifuza!

  • NIGUTE UMUNTU AHINDURA IGIHUGU URUGORWE.IMYAKA 42 NUKUVUGAKO NTAWUNDI WASHOBORAGA GUKORA NEZA KURENZA URIYAMUNYAGITUGU.BAGITI NIBA MUZI UBWENGE NUKWITWARANEZA KURI SARKOZY NAHUBUNDI ARASIGAMO ABANTU IMVUNE

  • Yego yaramaze igihe ariko,abantu ba Europe na US.bifuza ko tubapfukamira,Imana niyo mucamanza utabera,bo uwo bishe ngo ntakosa baba bafite.ariko Uwiteka azaca urubanza kuwo ariwe wese abishima nababara kubera libya nimurebe roho zanyu uriya Ghadafi iherezo niryo Allah yagennye ntawarihindura.INA LILAHI WA INA ILAYHI RAAJIÛNA

  • kadhafi nuwambere nta president wageza aho agejeje abanya libiya. nirangije university muri libiya kubuntu bampaye inzu, imodoka(mark touaregg)ikigali ntawufite turi babiri kandi twari abanyamahanga,kadhafi yubatse umusigiti, n’umuhanda w’inyamirambo.(saterite yarikuzadufasha guhendukirwa connection ya enternet mri africa,afrika yunzubumwe,igisirikari kimwe muri africa,ibyo nibyo umusaza kadhafi yaduteganyiza nkafrica.

  • Icyo nzakwibukiraho nuko wavuze ko hagomba kubaho leta zunze ubumwe bw’afurika genda wari umugabo tuzakwigana kuriyongingo

  • KADHAFI yakoze ibyiza ariko iyo atanga ingoma mu myaka 2 ishize cyangwa iyo arekura intambara igitangira,nubwo atari kubura gukurikiranwa n’ubutabera, ariko umuryango we wari kuba ufite imitungo hamwe n’amahoro..none abana be umugore we bararegwa kwica abaturage kandihari nabaguye mu mirwano.abagundiriye ubutegetsi ..amazi si yayandi bariya ba libye bahuriye ku rurimi ,ndetse numuco.ndetse 95/100 ni abayisiramu nta genocide yabaye iwabo ariko bakuyeho ubtegetsi bwumunyamaboko nka Kadhafi
    nibigera mubihugu byacu bisanzwe birakaye bizagenda bite? bariya nta basirikali bagira.none ukanyemeza ko nihatabaho kwicara ngo abantu bace bufi bakemure ikibazo cyabanyagitugu ,tukaguma kureba
    ngo dufite ingabo zatojwe napolitique nziza..zatojwe se kuruta iza kadhafi? ubukungu se?ubumwese? ubworoherane se?ubutabera se?Ndagira inama abayobozi niba basoma uru rubuga gukora politique
    yereka abanyarwanda ko urwanda rwejo hazaza arurwabo kandi ntunezezwe no guhora wumva bariya bakubeshya ahubwo ukumva nabatagushaka .politique nziza ituma tugira vision yubuyobozi bwigihe kizaza kandi burambye butubatse ku muntu ahubwo bwubatse mu banyarwanda nahubundi kurata ibyo tumaze kugeraho …wapi biruta se ibyo kadhafi yaragezeho? cyangwa misiri? muraseka kadhafi namwe byababaho!!!!indwara nimwe niyo iri mu rwanda .burundi. congo kenya uganda .zimbabwe…..Tanzanie yo birazwi mandat in 10 ans nubwo waba warahagaritse genocide cyangwa waragaburiye abaturage …namafaranga yigihugu nundi yabikora yabyica akavaho.aho kugirango abanyarwanda bahore mu bitekerezo bifunze.kandi ingorane uyobore wese mu bihugu byacu abanza kurwana nta mahoro yimbunda no kwa kadhafi uzayobora azabe nka Mandera akore madat 1 ,2 ahite yibwiriza arekure naguma mu mizozo ngo niwe wakuyeho kadhafi bikaba itrufu imbunda ntaho yagiye.

Comments are closed.

en_USEnglish