S.Africa: 20 bakekwaho guhirika Kabila ku butegetsi baragezwa imbere y’urukiko
Mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, Abakongomani 20 bakekwaho kuba inyeshyamba baratangira kuburana kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Nyakanga 2014, mu mujyi wa Pretoria. Aba bantu bose ni abo mu mutwe witwa UNR, (Union des nationalistes pour le renouveau).
Aba bantu bafashwe mu mwaka ushize nyuma y’iperereza ry’igihe kirekire ryakozwe na Polisi y’Afurika y’Epfo igenzura ibikorwa by’abo bantu, abo bafashwe bose bashinjwa gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Joseph Kabila.
Inzego z’ubutabera muri Afurika y’Epfo ziratangaza ko zifite ibimenyetso simusiga ku mugambi w’aba barwanyi wo guhirika ubutegetsi bwa Joseph Kabila. Nyamara abavandimwe b’aba bafunzwe bavuga ko ifatwa ry’aba bantu ari ikinamico yahimbwe hagati ya Polisi n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Aba bantu 20 baragera imbere y’Urukiko rukuru rwa Pretoria uyu munsi, nyuma y’amezi 17 batawe muri yombi.
Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha, ngo babonye urutonde rw’abantu benshi barikwicwa muri mudasobwa yafatanywe abo baregwa. Mu mazina yariho n’irya Perezida Kabila ririmo n’abandi bayobozi ku rwego rwo hejuru muri Congo Kinshasa.
Itabwa muri yombi ry’aba bagabo bakekwaho gushaka guhirika Kabila ku butegetsi, ryashobotse hifashishijwe ubutasi bwa Polisi ya Afurika y’Epfo.
Mu gihe cy’amezi atandatu, inama z’abagize uwo mutwe w’abashakaga guhirika Kabila zagiye zifatwa amashusho ndetse hakanatorwa ubutumwa bahanahanaga binyuze kuri Internet.
Umupolisi wabashije gukora ubutasi kuri abo bantu yanatanze urutonde rw’ibikoresho n’intwaro abo bakekwaho kuba inyeshyamba bashakaga kugeraho ngo bizifashishwe mu mugambi wabo.
Muri iki gikorwa, Abakongomani 19 batawe muri yombi mu kwezi kwa Gashyantare 2013.
Etienne Kabila, ufatwa nk’uwari akuriye iki gikorwa we yatawe muri yombi nyuma y’iminsi mike bagenzi be bafashwe, undi muntu utaramenyekana wakoranaga n’abo bafashwe aracyashakishwa.
Biteganyijwe ko uru rubanza ruzamara igihe cy’ibyumweru bitandatu ruburanishwa. Aba bantu 20 bafashwe bashobora guhanishwa ibihano bokomeye ndetse bakaba banasubizwa iwabo muri Congo Kinshasa.
RFI
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Igitekerezo ni uko abanyeshuri bajya babona inkunga nyinshi zo kwiga haba mu gihugu cyangwa hanze yacyo