Digiqole ad

Mwarimu akenera gukoresha 90,000Frw nyamara ahagembwa 22,454

Mubushakatsi urugaga rw,abakozi numurimo mu Rwanda cotraf bwatangiye mu mwaka wi 2009 buragaragaza ko ngo kuba mwarimu ari umwe mubakozi ba leta bagihembwa amafaranga make ugereranije n’abandi ngo ari kimwe mubishobora gutuma ireme ry,uburezi mu Rwanda risubira inyuma.

Mwarimu mu ishuri ribanza
Mwarimu mu ishuri ribanza

73% mu barimu babajijwe bavuga ko umushara babona ubatunga gusa mubyumweru bibiri.

Aho ngo Umwarimu ugitangira kwigisha mu mashuri abanza ngo ahembwa amafaranga 22,454 naho muri secondaire 23,807 mugihe kandi ngo bakenera gukoresha amafaranga abarirwa byibura hagati ya 70,000 na 90000 ku kwezi.

Mu nama yabahuje kuri uyu wa gatandatu,abarimu batandukanye bahagarariye abandi mu ma syndicat, ubwo bagaragarizwaga ibyavuye mubushakatsi, bavuga ko bikigoranye kwemeza ko uburezi bwo mu Rwanda bwatera imbere mugihe mwarimu atarahabwa agaciro kandi ngo ariwe nkingi nyamukuru yabatuma iterambere ribaho.

Zimwe mu mbogamizi kandi zagaragajwe muri ubu bushakashatsi zigaragaza ko bimwe mu bibazo bafite kurusha ibindi harimo,Kutagira icumbi, inyoroshyangendo, kutagira igihe cyo kuruhuka, kutagira ubushobozi bwo kwizigamira, no kutabona inguzanyo zabagirira akamaro n’ibindi.

Dominique Bicamupmaka
Dominique Bicamupmaka Umuyobozi wa COTRAF yashyize ahagaragara ubushakashatsi

Ubu bushakashatsi bwa COTRAF bugaragaza ko abarimu bagifite uburambe mu kazi bwimyaka 10 ngo bagihembwa amafaranga ibihumbi 30,000 gusa.

Uhagarariye urugaga rwabakozi n’umurimo mu Rwanda COTRAF ari narwo rwakoze ubu bushakashatsi ku buzima bwa Mwarimu, Bicamumpaka Dominique yavuze ko ngo  kuba hakigaragara ubusumbane ku mishara mu bakozi ba leta biterwa n’isaranganya ku mutungo w’igihugu rikorwa nabi.

Avuga ubu bushakatsi bukaba bwarakorewe mu turere dutatu tw’igihugu aritwo Nyarugenge,Bugesera,na Ruhango

Manirahari Jacques
UM– USEKE.COM

15 Comments

  • isaranganya ry’umutungo w’igiugu riramutse rikorwa nabi ntihaba haragiyeho cooperative mwarimu sacco zifatiye runini mwarimu,ikindi kandi abarimu bagomba kumenya ni uko badakwiye gutega byose ku mushahara,bagakwiye kugira indi mishinga ibunganira kimwe n’abandi bakozi bose ba leta

    • rekeraho kuruka ngo uravuga

      • ntukavuge ko umuntu aruka kandi wasomye ibyo yanditse,ubwo se ntuba wariye ibyo yarutse?ibyo yavuze ni ibintu bishoboka,imishinga imwe n’imwe ntisaba umuntu ayikora buri munsi,ntisaba ko uyicara iruhande,abarimu ni abantu bajijutse kuburyo kubikora byashoboka.

        • None se ko batayikora kandi bajijutse? ni uko babyanze se cyangwa n’uko babuze uko babikora? nibo bishimiye kwirirwa bajorwa n’abayede,abanyonzi n’abamotari ngo mbe bize iki ko babarusha kubaho neza? mujye muceceka sh auburezi bwo muRwanda bwaburiwe umuti.

    • Nta soni ugira kweli. Mwalimu yakora undi mushinga ate atagira n’umunota umwe wo kuruhuka. Ubwo uri umwe mu bahembwa bya bihumbi byinshi.

    • Ibyo uvuze ubivuze nk’utaba mu rwanda. none se mwarimu ukora amasaha 16 ku munsi indi mishinga yayikora ryari? sacco se ko iduha 216.000 tugomba kwishyura mumyaka ibiri ayamafaranga wowe wayamaza iki? wowe itetere kandi n’aba uvugiraho bize nk’ayawe.

  • KUBA UMWARIMU NTIBYOROSHYE! NARANGIJE U.N.R MURI 2006 BAMPA 55,000 NABWO KUKO HARI MU ISEMINARI!!! NYUMA NARIGENDEYE… BUT IYO NTEKEREJE KU BARIMU MBONA BAKWIRIYE KWITWA “INTWARI”….

  • Biteye isoni nagahinda,ubu aboba Ministres naba sécretaires nabakomeye bose ntibagezaho kubera mwarimu nubwitange bwe, ministres arafata hafi miliyoni utavuze na facilite zindi ahabwa,ba sénateurs,dépites bicara gufata les lois,yasiba ataza salaires niza miliyoni bajya gufusha ubusa.ntibaciye mumaboko yamwarimu se?mbona ko hari secteurs 3 leta ikwiriye gufatana neza,
    mwarimu,umusirikare,numuganga,niba mbeshya munyomoze.biteye isoni pe!

  • Nta reme ry’uburezi ryaboneka mwarimu adafite agaciro,ni uko imyigaragambyo itemewe,ariko n’ubundi amaherezo,…,ngo imishinga,wayikora ryari ubyuka ijoro ukaryama irindi,mureke gutete ku mwana nyina arwaye ibere,turababaye!

  • birababaje kuba umuntu atekerezako mwarimu yakora umushinga!nabahembwa magana ntibayikora ngo mwarimu!koko iyo ubona umuntu ahembwa ariya agomba gutanga minrrval zabanyeshuri,agahaha,agakodesha inzu none ngo ireme ryuburezi?wakwigisha gute abana ba rubanda wowe uwawe atarajya ku ishuri,ni ukumara umuhango wo kuhagera ubundi ukirirwa wiruka kuri banque ushaka avance

  • ubwarimu ni akazi umuntu akora atagamije gukungahara,ni akazi ukora kuko ugakunda(passion),abagakora bajya kugasaba bazi ibyo byose,ntawe ugakora ku ngufu,kimwe n’ujya gusaba agahemba milliyoni baba bariganye,bagapiganwa hakaba ugatsindira,ibyo ubushakashatsi bwabonye rero byuzuyemo amarangamutima gusa,kuko kuvuga ko umutungo w’igihugu usaranganwa nabi ntibaba bakigisha,baba bigishiriza munsi y’ibiti,ntibaba bigishiriza mu bitabo.

    • Muja urakoze. None niba batacyigira munsi y’ibiti bibujijeko leta ihemba ibihumbi zamagana abandi bantu batari abarimu? nonese kuki mwarimu ariwe ukwiye kuba victime w’amashuri bubatse wenyine? Mujye muceceka tutazabaseka kuko amarira yacu azagera ku Mana natwe tukumvako uRwanda rwatwibarutse kimwe namwe.

  • Ibi biterwa nuko nta nteko(parlement cg sena tugira)ndabizi ko hari abitwa ko bari muri iyo myanya ariko bariya barasinziriye, uko ibintu byifashe barabizi ariko ntawatinyuka kuvuga ngo atubikirwa imbehe. Ikindi kandi nuko ntamyigaragambyo yemewe kandi ariho abantu bagaragariza akababaro kabo.

    • Ange ceceka. N’ubwo nta myigaragambyo yemewe iyo bibasiwe nayo nayo ntiyoroshye. None se umwana ararangiza segonderi adashobora kuvuga ngo mvuye aha ngiye aha mugifaransa cyangwa mucyongereza atari uko mwarimu bamufashe nk’ibyahi by’uruhinja? Ibi nabyo ni igisebo kugihugu fata umwana wa congo wa primaire cyangwa uwa ouganda wumve ukuntu bisobanura mu ndimi z’amahanga. Ariko twe umuntu arangiza kaminuza adashobora kwandika ibarwa isaba akazi. Buretse n’ibindi biruta ibi bizaza maze bariya bicaye mu nteka batazi icyabajyanye bigaye.

  • Muraho neza mwese,

    dore rero icyo nkundira imbuga nkizi kuli interneti. Iyi jyewe nsanga ali demokarasi-nyakuri. Kuko kuvuga icyo utekereza cyose, kuvuga uranguruye, kuvuga nta mususu, ni ibintu byiza cyane. Ndabasabye rero nimuze tureke kuvugira mu matamatama. Dutangire buhoro buhoro, ariko byibuze URUBYIRUKO bibajye mu maraso. Ni intambwe y’impinduramatwara tugomba kugeraho byanze bikunze. Kuko usibye n’abantu basanzwe, n’abitwa ngo barakomeye, babazwa ikibazo bali mu nama, bagatangira bakarya indimi. Ariko ntubasanze iwabo muli salon, ugasanga baraseka barasetsa, bakakubwira icyo batekereza nta shiti. RWOSE ICYO CYOBA TUGITERWA NI IKI!!!!

    UMUSHAHARA WA MWARIMU NI MUTO CYANE.

    Ariya mafaranga bahembwa ntabwo ahagije na gato. Ikibazo rero gifite ISHINGIRO. Ndabizi neza kuko mfite mwishywa wanjye watangiye akazi k’ubwarimu umwaka ushize. Ahembwa koko 25.000 frws ku kwezi. Ubu anyirirwa mu matwi, kuko ashaka kuva kuli uwo murimo, umurimo buli wese azi ko ufitiye IGIHUGU akamaro kagaragara. Iteka ndamubwira nti: „IHANGANE“….

    Jyewe rero, nkuko mumenyereye, kabone niyo bamwe bavuga ngo, ni amagambo cyangwa ngo ndashyomoka bikabije, ndababaza ntocya ntinya. Kuko narenze ihaniro, kandi na banyakwigendera ntibatutse UMUREMYI. Urupfu ni urwa twese. Aho kuniganwa ijambo, nzemera mpfe mba mbaroga!!!….

    Jyewe ndashaka ko muteka umutwe mugatanga ibisubizo-nyakuri. Dore na mwe murabizi IGIHUGU gifite ubushobozi buke. Gusaranganya imishahara twese tugahembwa amafaranga angana ntabwo ali umuti ureba kure. Mu bihugu bya gikomunisti kera baragerageje ariko byarabananiye. Ariko muzi mwese ko hariho programu ireba kure, programu yo gufata mwarimu mu kagongo. Ndashaka kuvuga ingamba ya „Girinka Mwarimu“. Yego ni akantu gatoya, ariko karerekana ko „ABARIMU BACU“ tutabibagiwe.

    Mbese kuki abarimu babiri, batatu, bane, batanu, badashobora kwishyira hamwe bagahimba umushinga. Ariya mafaranga ya SACCO agurizwa umwarimu umwe umuntu ayakubye kabiri cyangwa gatatu yaba abaye akayabo. Iryo shyirahamwe rishobora gusaba inguzanyo muli banki, liramutse rifite umushinga wize neza. Kuki badashobora kugura urustyo rustya amasaka n’imyumbati. Amafaranga yo guhemba umukozi ntabwo yaba ikibazo, kuko yajya yihemba, ahantu hali isoko. Mfite n’ibindi bitekerezo mu mutwe, ariko sinshaka kubarambira, kuko ubwo abenshi baravuga ngo dore „UMUTESI W’UMUHERWE“….

    Muli make ndabarahiye ikibazo cya Mwarimu abenshi turakizi. Icyo kibazo gifite ishingiro. Ariko ngo uwenze make ntaba yanga ababo, mama weee. Mu myaka ya vuba kizabonerwa umuti. Jyewe ndetse bibaye ngombwa nafata iyambere nkajya gusabiriza mu bihugu by’inshuti bakabidufashamwo. Mfite ikizere m’ubuyobozi bwacu bwo hejuru. Kuko nabo ndemeza ndashidikanya ko „AGAHINDA KA MWARIMU“ bakazi.

    Ariko rero ndabasabye nimureke dufashe ubuyobozi bwacu. Magingo aya, kuvuga ngo iki, kuvuga ngo kiriya ntikigenda ntibihagije. Tugomba kuvuga ibitekerezo byubaka, ibitekerezo bifite uburyo bufatika….

    JYEWE INGABIRE NDABIHAMYA KANDI NDABYEMERA: „NIMUHUMURE, IGIHUGU KIRI MU MABOKO Y’ABAGABO. BUHORO BUHORO, IBIBAZO BYOSE TUZABIBONERA UMUTI“.

    Murakoze, mugire amahoro n’ubugingo. Naho ibintu tuzabihaha!!!….

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

Comments are closed.

en_USEnglish