Digiqole ad

Nyirandegeya avuga ko yafashe uwateye grenade Kicukiro bamugira umusazi

Kuri uyu wa 18 Nyakanga mu rubanza rwa Lt Joel Mutabazi n’abo baregwa hamwe 15, byari byitezwe ko Mahirwe Simon Pierre, umunyeshuri muri Kaminuza yisobanura ari na we wari kuba ari uwa nyuma, si ko byagenze, Ubushinjacyaha bwasabye ko humvwa abatangabuhamya, Nyirandegeya Diane na Nzaramba Emmanuel. Uyu nyirandegeya yavuze uko yiboneye uwateye grenade ku Kicukiro.

Lt Joel Mutabazi mu myenda ya RDF na Nshimiyimana alias Camarade
Lt Joel Mutabazi mu myenda ya RDF na Nshimiyimana alias Camarade

Urukiko rwemeye icyo cyifuzo, Nyirandegeya Diane atanga ubuhamya ku byaha by’iterabwoba biregwa Nshimiyimana Joseph alias Camarade na Lt Joel Mutabazi.

Nyirandegeya yabanje kurahirira ibyo agiye kuvuga, maze abwira urukiko ko ibisasu byatewe ku isoko rya Kicukiro tariki ya 13 Nzeri 2013 yari ahari na tariki 14 nzeri bucyeye bwaho, ubwe ngo azi neza isoko rya Kicukiro kuko amaze imyaka itatu ahacururiza isambaza.

Yabwiye urukiko ko yabonye umugabo uringaniye, w’igikara, wari wambaye inkweto z’umweru n’ipantaro y’ikoboyi n’ishati ya karokaro, anaga ikintu ku mabati y’isoko aramukurikirana amubaza icyo kintu ajugunye hejuru, ariko ngo mu gihe undi akirimo kumuhakanira amajwi y’abantu benshi biganjemo abagabo bavuga ko Nyirandegeya atazi ibyo avuga.

Byatumye uwo mugabo ahita akomeza arigendera aburirwa irengero, nyuma y’akanya gato igisasu cyahise giturikira aho mu isoko ndetse bukeye cya kindi yanaze hejuru y’isoko na cyo kiraturika icyo gihe hapfuye abantu babiri abandi 46 barakomereka.

Nshimiyimana Joseph yahawe umwanya ngo agire icyo abivugaho kuko ibyo Nyirandegeya yavugaga bisa neza n’ubuhamya bwatanzwe na Nshimiyimana mu nyandiko-mvugo yakoreye ahantu hatandukanye, mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha, n’ubwo nyuma yaje kuburana azihakana.

Nshimiyimana Joseph alias Camarade yavuze ko umuntu uvugwa n’umutangabuhamya atari we kandi ko atemera inyandikomvugo yasinye mbere.

Yagize ati “Ndumva umuntu uvugwa atari jyewe kandi n’izo nyandiko-mvugo banyitirira ntazo nemera.”

Umucamanza yabwiye Nshimiyimana ko mu rukiko batanga ibimenyetso kandi inyandiko-mvugo zamaze gufatwaho umwanzuro ko zifite agaciro.

Nshimiyimana ati “Icyo gihe nari muri Uganda, uwo muntu uvugwa ntaho muzi kandi inyandiko-mvugo sinzemera kandi nta wundi mfite unshinjura uretse jyewe Nshimiyimana. Nagerageje kwishinjura uko nshoboye, ibyaha bandega simbyemera.”

Umushinjacyaha yavuze ko urukiko rwiyumvira neza iby’umutangabuhamya yavuze hagiterwa ibisasu mu iperereza, uburyo bisa n’ibyo Nshimiyimana yatangaje tariki ya 7 Ugushyingo 2013 hashize amezi abiri icyo gikorwa kibi kibaye.

Umushinjacyaha yongeye kwibutsa imvugo zaranze Nshimiyimana Joseph imbere y’urukiko aho yahakanye amashusho (video) ye asobanura uko bateguye igikorwa cyo gutera ibyo bisasu ku isoko rya Kicukiro ndetse akabihakanira imbere y’urukiko kandi bigaragara ko ariwe.

Umushinjacyaha yasubiyemo ibyo Nshimiyimana Joseph yivugiye mu nyandiko-mvugo ze. Aho yibukije ko Nnshimiyimana yavuze ko mu nama yabereye i Kampala, iyobowe na Col Jean Marie wo muri FDLR, irimo n’uwitwa Dr Kazadhi ukorera umutwe wa Hezbollah wo muri Liban n’abandi bahuye mu kwezi kwa Nyakanga 2013 bategura uko icyo gikorwa kizagenda.

Nshimiyimana Joseph ngo yagizwe umuntu uzakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo, gerenade zazanywe n’uwitwa Caporal Bob wabaye umurinzi wa Kajuga Robert wari umukuru w’Interahamwe mu Rwanda.

Sgt Emile alias Gafiri na Caporal Ndagije (bose babaye mu ngabo za RDF) ngo ni bo boherejwe mu Rwanda gutera ibyo bisasu bahabwa n’agakoresho kitwa ‘Pager cyber attack’ gatuma abagenzura telefoni batabasha kumenya ahantu telefoni yashyizweho ako kantu iri.

Nshimiyimana Joseph,  nk’uko bisobanurwa n’Ubushinjacyaha, ngo ibyo bikorwa birangiye, Caporal Ndagije yamubwiye ko akimara gutera gerenade yaje gufatwa n’umudamu ariko ngo abantu baramuburanira abasha gutoroka, ibi bikaba ari ibyo Nshimiyimana Joseph yavuze mu nyandiko-mvugo ze bihura na buriya buhamywa bwa Nyirandegeya.

Umushinjacyaha yibukije urukiko ko hari amategeko agenga iteshwagaciro ry’inyandiko-mvugo, avuga ko kutemera inyandiko-mvugo, umuburanyi atabyuka hanyuma akaza akavuga ko izo nyandiko-mvugo atazemera.

Urukiko rwabajije Nshimiyimana icyo avuga ku gukomeza kwisobanura, maze undi agira ati “Buri wese byamworohera kubona ikibazo mu gihe yaba afite igisubizo, inyandiko-mvugo ntacyo nazivugaho. Murakoze.”

Urukiko rwaje kubwira Nshimiyimana ko ibyo avuze rutabyumvise, rumusaba gutanga ibisobanuro, maze Nshimiyimana Joseph asubiza mu magambo magufi ati “Ntacyo narenzaho.”

Lt Mutabazi Joel na we wari wahagurukijwe, yaje kubaza urukiko impamvu rwamuhagurukije. Urukiko rumusaba kugira icyo yavuga ku buhamya bwa Nyirandegeya.

Lt. Mutabazi ati “Icyo mvuga, nta hantu nzi uyu mudamu, nta ‘mission’ n’imwe mfitanye na Camarade [Nshimiyimana Joseph] yo gutera ibisasu- ubushinjacyaha burahuzagurika.”

Hagati aho Urukiko rwahise rwihanangiriza Lt Mutabazi kuko ngo imvugo yo guhuzagurika ari nyandagazi.

Undi mutangabuhamya, Nzaramba Emmanuel, we yakomerekejwe n’ibisasu byatewe mu isoko rya Kicukiro. Yabwiye urukiko ko gutera gerenade byabaye saa 18h30.

Icyo gihe yari ku iguriro ry’inyama ‘boucherie’ ritari rifite amatara, asaba umumotari kumurikisha itara rya moto ariko ngo abantu bari aho baramwamagana ngo ntibashaka ubamurika, ni ko kwinjira muri boucherie yambaye casque.

Ngo aheruka icyo gihe ubundi ngo ibyamubayeho ntabyo azi yakangutse yumva abantu bavuga, basakuza, abona ari mu bantu bakomeretse, ajyanwa kwa muganga.

Utumanyu ‘flagments’ twa gerenade twamufashe ahantu hatandukanye ku kaboko k’iburyo, no mu mutwe hafi y’ubwonko ngo na n’ubu turacyamurimo.

Uyu mutangabuhamya ntawe ashinjwa ntawe ashinjura, nta kindi yari yazaniwe uretse kugaragaza ingaruka gutera grenade ku kicukiro byamugizeho.

Urukiko rukomeza kumva kwisobanura kwa Mahirwe Simon Pierre, abatangabuhamya baragenda, Lt Mutabazi na Nshimiyimana Joseph basubira kwicara.

Mahirwe S.Pierre uregwa kuba muri RNC no kujya muri FDLR yabihakanye byose

Mahirwe, Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho kuba yarinjijwe mu mutwe wa RNC na Nibishaka Rwisanga Syprien, nyuma akemera gutunga ‘imfashanyigisho’ ya RNC kugira ngo ajye yigisha abandi ngo akaba yarigishije abantu babiri, ndetse nyuma ngo yaje gutanga amafaranga 5000 yo kugura ikarita ya RNC, anasabwa kujya kwiga ibya gisirikare muri FDLR.

Ibyo ni byo bigize ibyaha bitatu Mahirwe Simon Pierre akurikiranyweho, birimo icyaha cy’Ubugambanyi ku kugirira nabi ubutegetsi buriho, Gucura umugambi wo guteza imvururu n’imidugararo hagamijwe kwangisha rubanda ubutegetsi, n’icyo gukorana n’abagizi ba nabi.

Mahirwe Simon Pierre ibyo byaha byose yabihakanye avuga ko atabikoze, yabwiye urukiko ko inyandiko-mvugo yemera ko ariwe wazikoze n’ubwo ngo hari duke yita ‘Ingororangingo’ tugomba gukosorwa.

Izo nyandikomvugo ngo izo yakoreshejwe mbere yo kujya muri Polisi, zirimo ibintu yahatirwaga kwemera ndetse asabwa kubifata mu mutwe ngo azabisubiremo uko bimeze. Ageze mu bugenzacyaha bwa Polisi ngo ‘yahaririye imigeri ine, n’inshyi ebyiri’ asabwa gusubiramo ibyo yavuze mbere.

Ngo mu Bushinjacyaha nta rushyi yakojejwe, nta n’ubwo yari yegeranye n’umushinjacyaha ku buryo yamurya n’urwara ngo ariko yagenderaga ku bwoba bw’itegeko yahawe n’abamufashe mbere ryo kuzemera ibyo yavuze ngo ni na yo mpamvu yasubiyemo ibintu yagiye avuga.

Mahirwe, wabwiye urukiko ko yabanaga mu cyumba kimwe na Nibishaka Rwisanga Syprien [uregwa ko ariwe wazanye RNC n’imigambi yayo muri Kaminuza], yavuze ko nta nama za RNC azi yagiyemo ndetse ngo ntiyari yagiye muri Kaminuza kwiga RNC.

Yemera ko yatumwe na Rwisanga kureba Nizigiyeyo mu mujyi wa Musanze ariko ngo ari ukugira ngo amumusurire kuko ngo yari afunguwe kandi undi ataramugezeho.

Nizigiyeyo ariko, yabwiye urukiko ko Mahirwe yatumwe na Rwisanga kuza kureba imfashanyigisho za RNC ndetse ngo akaba yarazimuhaye. Avuga ko Mahirwe yamuhaye amafaranga 5000 ngo yishyura igice cya mbere cy’amafaranga 10 000 agurwa ikarita y’umunyamuryango wa RNC.

Ibyo bihura n’ibikubiye mu nyandikomvugo ubushinjacyaha butangaho ikimenyetso, aho Mahirwe yavuze ko yemeye kujya muri RNC ngo kuko Rwisanga yamubwiye ko RNC nifata ubutegetsi izakuraho uburyo bwo kwishyura amafaranga y’ishuri muri kaminuza hifashishijwe ibyiciro by’ubudehe ngo kuko atabyishimiye.

Mahirwe yemeye imvugo y’imfefeko yakoreshejwe na Rwisanga Syprien ubwo yasabaga Nizigiyeyo kuzajyana Mahirwe muri FDLR ati “Ndashaka ko wazajya gusura ‘abavandimwe’ bo hakurya muri Congo.”

‘Abavandimwe’ ngo byavugaga abantu bo muri FDLR iyo mvugo ijimije ijyana n’indi ‘gushaka abantu bakina mu ikipe yacu’ zose zakorehswaga mu rwego rwo kugira ngo batazatahurwa.

Mahirwe yemera ko koko yasabwe na Nizigiyeyo kujya ‘gusura abavandimwe bo hakurya muri Congo’ ngo amenye ko ari muri FDLR avuga ko atajyayo ndetse ko nta mwanya afite, ariko Nizigiyeyo avuga ko Mahirwe yari yemeye kujyayo ko ahubwo yabujijwe n’uko ngo yari afite amahugurwa y’iminsi itanu.

Mahirwe kandi yahakanye kode, 1901A2009 avuga ko atazi uko yageze mu nyandikomvugo ze. Iyo kode nk’uko byasobanuwe mu rukiko na Nizigiyeyo ngo yabaga iriho Perefegitura ya kera umuntu akomokamo, Komine n’amashuri yize, ibyo ngo bikaba byorohera FDLR na RNC kumenya neza abanyamuryango babo.

Buri wese mu baregwa ngo yari afite iyo kode kandi ngo uwazitanga ni Rwisanga Syprien. Rwisanga yaje guhamagazwa n’urukiko ngo agire icyo azisobanuraho, avuga ko nta cyo yazisubizaho ngo kuko atazizi.

Mu bindi bibazo urukiko rwamubajije, Rwisanga yaje kubazwa imitungo afite mu Rwanda asubiza agira ati “Ntunze indangamuntu y’u Rwanda gusa.”

Mahirwe yabajijwe niba hari icyo yakongeraho, avuga ko hari ibyo urukiko rugomba kuzasuzuma neza, ati “Sinabaye umuyoboke wa RNC, sinigeze ninjiza Uwineza Jeanne d’arc na Maniragaba Theogene [bose yavuze ko abazi biganye] muri RNC, ibyo navuze ko nemejwe ndumva urukiko rwazabisuzuma mu bushishozi bwarwo, ikindi hazarebwe uruhare rwanjye mu bivugwa.”

Uyu munsi urukiko rwavuze ko nk’uko biteganywa n’amategeko kwisobanura birangiye ku bantu bose 16, bityo ufite ikindi kimenyetso cyangwa umugabo umushinjura yamutanga.

Lt Joel Mutabazi yacecetse, bifatwa nk’aho mu bisabwe nta kimenyetso cyangwa umutangabuhamya afite.

Nizigiyeyo Jean de Dieu yasabye ko urukiko nibiba ngombwa rwazatumiza Col Nkubito ukorera i Musanze wakiriye amakuru yose ajyanye n’umugambi wacurwaga ayahawe na Nizigiyeyo.

Kalisa Innocent avuga ko yemera inyandiko-mvugo yo mu bushinjacyaha [mbere yarayihakanye] ariko anatanga impapuro zo kwamuganga avuga ko yakorewe iyicarubozo n’abamukuye Uganda [muri RDF ngo nta hohoterwa yakorewe].

Buri wese amaze kuvuga ibyo yifuza, urukiko rwavuze ko bitewe n’uko muri Kanama hateganyijwe ikiruhuko ku bacamanza, ababurana bazatanga imyanzuro yabo yanditse n’iyo mu magambo muri uku kwezi kwa Nyakanga.

Urukiko rushyiraho tariki ya 30 Nyakanga 2014 nk’umunsi iyo myanzuro izatangirwaho ku isaha ya saa 9h00 za mu gitondo.

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Uyu mutangabuhamya arabeshya, utabibona ntabwo ari uwanjye

    • Ngo uwo mutangabuhamya arabeshya? Noneho wowe vuga ukuri, ubwo wumva we abeshya. Ariko mwabaye mute kweli? Umunsi ziriya grenades zagukozeho, ntuzongera kwivugisha ubusa. Cyangwa nawe uri muri RNC/ FDLR? Inkunguzi gusa

  • wowe uvuga ko abeshya tanga ubuhamya bwawe, naho umutangabuhamya arvuzga ibyo azi ubutabera buzasuzuma ibyo yavuze, erega ntiwagambanira igihugu ngo bikorohera aba ba mutabazi ni bahame hamwe baryozwe ibyo bakoze

  • gusa hari igihe ngeraho rwose sinumve neza icyo abantu nkaba baba bakibaburanishamo rwose abantu barashaka guhitana umukuru wigihugu utugeje kubyiza byinshi isi yose irebe nayo ikamukomera amahsiyi abantu bahisemo kwigira inyamaswa batwika abntu namagrenades ugasanga haratakazwa amafaranga ngo baraburanishwa, gusa kurundi ruhande nicyo kikwereka ko ubutabera bwo mu rwanda bukora neza akazi kabwo kandi ari ubtabera bwnuga kandi bwuzuye koko, bugafata igihe ngo buha abantu ibihano bijyanye nibyo bakoze. harakahabo leta y’ubumwe rwose yo yaduhaye ububabera bwuzuye buri munyarwanda yisangamo

  • iminsi  y’ibisambo ntijya irenga 40 igihe niki kugirango baryozwe ibyo bakoze kuko  n’ikigaragara mu rukiko bose bumvikanye ukuntu bazajya baburana kandi bagahakana ibyo bemeye mbere ni bahanwe birakwiye.

  • hahahahahahahaha…ibyo ndumva ari ibitabapfu

Comments are closed.

en_USEnglish