Kigali Marriot Hotel na Rezidor Hotel Group izindi hotel z’inyenyeri 5 nshya mu Rwanda
Kegeza ubu mu Rwanda hari Hotel imwe yonyine y’inyenyeri 5, ariyo Kigali Serena Hotel. Marriot Group Hotels na Rezidor Hotel Group zifitwe na Radisson brand ziteguye kuzamura business y’amahoteli mu Rwanda kuva mu mwaka utaha.
U Rwanda mu gihe ruri kwakira ba Mukerarugendo benshi, rugiye no kubona izindi hoteli 2 zo mu bwoko bw’inyenyeri 5 kugirango rubashe kwakira umubare munini wabo bashyitsi bazana agatubutse.
Marriot Group of Hotels na Rezidor Hotel Group, bagiye gushyira amamiliyoni y’amadorali mu kugenga (Managing) amahoteli abiri mashya ari kubakwa mu Rwanda.
Mu Rwanda ngo hakenwe byibura ibyumba 6000 by’amahoteli agezweho kugeza mu 2012, kugeza ubu ngo hari ibigera ku 4,267 ku mibare itangwa na RDB.
Mu gihe kandi u Rwanda rwakiriye ba mukerarugendo 666,000 mu mwaka ushize, binjije miliyoni zigera kuri 200$ z’amadorari. Bigaragara ko hakenewe koko aho kubacumbikira hagezweho kuko umubare wabo ugenda wiyongera.
I Hotel iri kubakwa na New Century Development Ltd hafi y’akarere ka Nyarugenge, uvuye kuri Serena Hotel, ngo izahita ihabwa company yitwa Marriott Group, ifate izina rya Kigali Marriott Hotel, biteganyijwe ko izatangira mu mwaka utaha wa 2012.
Marriott group ngo yasinye amasezerano y’imyaka 30 ikoresha (Managing) iyi Hotel y’agaciro ka Miliyoni 55$. Kigali Marriot Hotel, ikazaba iyambere muri Africa izaba izanywe na Marriot International Group.
Kigali International Convention Centre, inyubako iri kubakwa ku Kimihurura imbere y’isangano ry’imihanda ryaho (Roint Point), biteganyijweko izafungura mu mwaka utaha, iyi nayo ngo izaba irimo Hotel y’inyenyeri 5, izaba igengwa na Rezidor Hotel Group nayo ya Radisson brand.
Ntabwo izaba ifite Hotel gusa, kuko izaba inafite ‘information technology office park’, ahantu ho kwakirira abantu bakora ibintu bitandukanye bagera ku 2600, ndetse na Hotel nyine izaba ifite ibyumba 292 yo mu bwoko bw’inyenyeri 5 nkuko tubikesha the eastafrican.
Ibi byose bikaba bigamije kongera ubushobozi bwo kwakira abashyitsi benshi mu Rwanda, kwakira amanama mpuzamahanga, guhangana n’indi mijyi yo muri East Africa nka Nairobi, Kampala, Dar es Salaam, ndetse muri rusange kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
4 Comments
yewe igihugu cyacu giteye imbere peee, hehe nimbasa mumwaka wibihumbi bibiri.
gusa leta yari iwkiye gutangira kujya ihemba abatindi nyakujya kuko uko bamwe bakize niko abandi batindahaye.
naho ibyo guhiganwa nindi migi yo muri easafrica, nimuvuge kampala cg nimurwanyarwanya mushyiremo dar, ariko kuvuga nairobi ni ukwigerezaho kuko turi inyuma yayo imyaka 30.niba mugirango ndabeshay mubaze igihe bubakiye inzu nkiyo iri kubakwa ya international conference center!!!
Ufite a small vision my friend. Kuki tutakwigera kuri Nairobi se ? Waba uzi amateka ya David na Goliath? David ntabyo yashatste kubanza kurwana na kadogo zari iruhande ya Goliath, ahubwo yateye Goliath igihangange wicyi gihe. Kigali iraje, kandi niba utabyizeye bikugirirwehoo uko ubishaka. Ikibazo si imyaka Nairobi imaze jubatse ahubwo icyangombwa ni uko abanyanrwanda batangiye kuzana abashoramari kandi bafatika, tukaba dufite na politique nziza ibakurura. Icyangombwa ni ugutangira. Nagusabaga wowe Kabwana uhinduke Bwana. Kuko izina ryawe riranyereka kouri Ka-Bwana gato.
Na “”One world trade center II”” ishobora kuzubakwa mu Rwanda, ndakubwiye!!!
YEWE KIGALI IGIYE YABA KIGALI WALLAH
ARIKO MUBABWIRE BAZAKORE NIMIHANDA IGARAGARA MURI MAKE MININI
Iterambere niryiza kandi muri komeze ariko mwige n’ikibazo cy’imihanda mutuzanire gariya moshi kuko transport n’ikibazo muri Kigali. kandi mwige n’ikibazo cy’abakene nyakujya uko u Rwanda rurushaho gutera imbere na bamwe bakira abandi niko barushaho gukena no gushomera.