Digiqole ad

Indege ya Malaysian Airlines yarasiwe muri Ukraine 298 bayigwamo

17 – Nyakanga – Indege yo muri Malaysia itwaye abantu 298, barimo abana bagera ku 100, yarashwe irashwanyagurika mu kirere cyo mu burasirazuba bwa Ukraine hafi y’umupaka w’Uburusiya nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubutegetsi muri Ukraine. Ubuzima bw’abari muri iyi ndege bwose ngo bwatikiye.

Indi ndege ya Malaysian Airlines yari itwaye abarenga 200 yarasiwe mu kirere
Indi ndege ya Malaysian Airlines yari itwaye abagenzi 280 n’abakozi 15 bose ngo bapfuye

Iyi ni indege ya gisivire y’ubucuruzi ya Malaysian Airlines yahagurutse i Amsterdam mu Buholandi saa sita z’amanywa ku isaha yo mu Rwanda, yerekeza i Kuala Lumpur muri Malaysia, ikaba yaburiwe irengero kuva saa cyenda z’amanywa uyu munsi.

Abashinzwe iby’indege muri iyo kompanyi batangaje kuri Twitter ko iyi ndege babuze ‘signal’ yayo ubwo yari mu kirere cya Ukraine.

Iyi ndege yari Boeing 777 ifite nimero y’urugendo ya MH17, ikurikiye irindi sanganya ryaguye ku ndege y’iyi kompanyi yari ifite nimero y’urugendo MH370 yaburiwe irengero itwaye abantu 227 hashize amezi ane.

Amakuru ya Skynews aravuga ko iyi ndege yarashwe habura 50Km ngo yinjira mu kirere cy’Uburusiya. Nyuma y’iminota micye ngo bayibonye iri kugurumana ku butaka bwa Ukraine.

Biravugwa ko iyi ndege aho yaguye ari mu gace kari kuberamo imirwano hagati y’ingabo za Ukraine n’abarwanyi bayirwanya bashyigikiwe n’Uburusiya.

Petro Poroshenko Perezida wa Ukraine yatangaje ko iraswa ry’iyi ndege ryabayeho. Anavuga ko abigometse kuri Ukraine bashaka komora igice cy’uburasirazuba bwa Ukraine bakagishyira ku Burusiya bamaze iminsi barasa indege za gisirikare za Ukraine muri ako karere.

Anton Herashchenko umujyanama muri Ministeri y’umutekano mu gihugu yatangarije Associated Press ko indege yarashwe na Missiles iri ku butumburuke bwa 10 000m.

Imibiri ya bamwe mu baguye muri iyi ndege ngo yagiye igaragara ahantu hatandukanye uvuye aho ibice by'iyi ndege biri bivuze ko ngo yarasiwe mu kirere
Imibiri ya bamwe mu baguye muri iyi ndege ngo yagiye igaragara ahantu hatandukanye uvuye aho ibice by’iyi ndege biri bivuze ko ngo yarasiwe mu kirere
Aho iyi ndege yarasiwe ugereranyije n'aho yari igiye
Aho iyi ndege yarasiwe ugereranyije n’aho yari igiye
Iyi shusho igaragaza ko mu kirere cya Ukraine nta ndege zikihanyura, aho yarasiwe hari mu gace bita "No fly zone" mur iki gihe kubera imirwano
Iyi shusho igaragaza ko mu kirere cya Ukraine nta ndege zikihanyura, aho yarasiwe hari mu gace bita “No fly zone” mur iki gihe kubera imirwano
Abarwanyi bo mu burasirazuba bwa Ukraine bagenzura aka gace baza kureba ibisigazwa by'iyi ndege
Abarwanyi bo mu burasirazuba bwa Ukraine bagenzura aka gace baza kureba ibisigazwa by’iyi ndege
Imwe mu mizigo y'abari muri iyi ndege
Imwe mu mizigo y’abari muri iyi ndege

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Finalement narinzi ko abazungu basobanuste none ndabona nabo bari gukora ibintu nkibya abanya afurika? kurasa indende ya gisivile yuzuye abagenzi kweli!?

  • Ejo bundi CIA yashinze umutwe, iwuha intwaro zikaze, maze iwohereza muri Iraq kwiyita CALIFATE. Irangije ibuza ingabo za Iraq kuwurwanya ahubwo zikajya zihunga zitanarwanye. Bukeye uwo mutwe utangira guhamagara abasilamu ngo baze bawugane. Abazungu babonye abasilamu batari kuwitabira, bategeka Israel kwica abanye Palestine ngo maze abasilamu bose barakare batangire kugana ISIS bagamije kurwanya Israel. Abazungu basanze Russisa itoroshye none indege irarashwe ngo ubu Russia bubure ayo bucira n’ayo bumira. Ibyi byose bigamije kwereka isi ko yugarijwe n’ikibazo cy’abasilamu bazaba bari kujya muri ISIS(Mwumvise ko iburayi abagenda ari benshi). Ubwo IsraHELL izahabwa umugisha nk’ibisanzwe wo kurimbura abarabu ihereye muri Gaza. Ntimutangare nimwumva ikindi kintu kidasanzwe kibereye muri turiya duce.

  • Mbega ishyano yewe birenzubwenge bwa muntu pe mbega imibabaro mbega agahinda mbega ubugome yoooooo Imana yakire izo nzirakarengane pe ibisigaye dusenge isi igeze ku musozo kabisa

  • Ibi ni byo mpora mvuga. Abashoza intambara ku isi nta kintu na kimwe bibabwiye icyo bareba ni inyungu gusa ibindi ubundi. Reba abamaze gutikira mu ntambara ya Iraq,Afghanistan,Libia,RCA,Syria n’ahandi henshi ku isi. Ubu se iyi ndege yari ibatwaye iki? Nta kizabuza ibisitaza kuza ariko ubizana azabona ishyano. Abatakaje ababo bihangane ibyo ku isi nuko bimeze. Iwacu si ku isi ni mu ijuru nitugerayo ibi byose bizaba birangiye.

    • Igihe cyo kuba maso ni iki, Imana idushoboze kugira ngo izasange twiteguye, mu izina rya Yesu. Amen.

  • Birababaje peee!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish