Gicumbi: Abari mu zabukuru barasaba kongererwa ka ‘pension’ bahabwa
Kuri uyu wa 17 Nyakanga i Gicumbi hateraniye inteko y’abahatuye bari mu gihe cyabo cy’izabukuru mu kazi, bose bavuga ko amafaranga bagenerwa agendanye n’ibiciro n’umushahara bahozeho ubwo bajyaga mu kiruhuko cy’izabukuru, ubu ari intica nt’ikize ku buzima bwabo uyu munsi.
Aba basheshe akanguhe bari mu kiruhuko cy’izabukuru bateraniye mu mberabyombi y’Akarere ka Gicumbi bagamije kungurana ibitekerezo hagati yabo ndetse n’ababahagarariye ku rwego rw’igihugu.
Aho aba biganjemo abakambwe bari bicaye wasangaga baganira ku mbogamizi z’ubuzima bafite uyu munsi zishingiye ku kuba amafaranga bagenerwa agendanye n’imishahara yabo ya cyera n’ibiciro by’icyo gihe ari macye cyane ku buzima bwabo bwa none.
Aba basaza n’abakecuru bavuze ko bashimira Perezida Kagame wumvise ikibazo cyabo mu mwiherero washize agasaba inzego zibishinzwe kugikurikirana aba basaza babagahabwa ibikwiye, ariko ngo barategereje amaso yaheze mu kirere bamwe muri bo ngo baranatabarutse.
Celestin Muhizi uhagarariye aba bari mu zabukuru bafata amafaranga ya ‘pension’ mu karere ka Gicumbi avuga ko bamwe muri bo bagorwa cyane n’ikibazo cyo kwivuza kuko bataba mu bwishingizi bwa RSSB, abandi nabo ngo ntibabasha kubona ayo kwishyura ubwisungane mu kwivuza busanzwe kubera udufaranga ducye bahabwa baba bakeneye kugura ibibatunga n’imiryango yabo.
Karambizi Gregoire wungirije umuyobozi wa ARR(Association Rwandaise de Retraités) umuryango ubahuriza hamwe ku rwego rw’igihugu avuga ko bakoze ubuvugizi uko bashoboye, ndetse bari kureba uko bajya bibumbira mu mashyirahamwe nabo bagahabwa inguzanyo mu mabanki bakishyura kuri iyo pension yabo babone. Avuga ko ubu bamaze kuvugana na Banki ya BK hasigaye kubyanzuraho.
Bamwe muri aba basaza baganiriye n’umunyamakuru wa Umuseke i Gicumbi bavuga ko kuri ayo mafaranga ya pension bagenerwa bakatwaho igihumbi (1 000Rwf) ngo batarasobanukirwa ngo ni aya rubanza ki?
Ikindi ngo aba bari mu zabukuru bibona nk’abadafite cyangwa badahabwa agaciro kuko bo batagira ubahagarariye mu Nteko Ishingamategeko y’igihugu.
Evence Ngirabatware
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ni ikifuzo leta nayo ikareba uko ubukungu ndetse no uko ibintu bihagaze ubundi ikabyigaho ikagira uko ibagenza muba mwarakoreye igihugu ntiyabibagirwa rwose , dufte ubuyobozi bwiza ntacyo twabuburana
byaba byiza kandi ntekereza ko RSSB ikora ibyo ishoboye byose ngo ubuzima bwabari mu zabukuru bagire ubuzima bwiza cyane