Digiqole ad

Abanyeshuli 30 bagiye kwiga ikoranabuhanga n'imyuga muri China

Ku wa 15 Nyakanga 2014 Minisiteri y’uburezi yohereje abanyeshuli 30 kwiga ikoranabuhanga n’imyuga ku buryo bunononsoye muri Jinhua Polytechnic mu Ubushinwa.

Bagiye gushaka ubumenyi mu Ubushinwa
Bagiye gushaka ubumenyi mu Ubushinwa

Iri tsinda rigizwe n’abanyeshuli bagize amanota meza mu bizamini bisoza amashuli yisumbuye  bakaba zakomeza imyaka ine mu masomo yo gucunga amahoteli, gusana ibinyabiziga n’ ikorana buhanga.

Iyi buruse yashyizweho mu bufatanye bwa guverinoma y’ u Rwanda na Repubulika y’Ubushinwa.

Abanyeshuli batanu baziga ibijyanye no gucunga amahoteli , 13 Gusana ibinyabiziga naho 12 baziga ikoranabuhanga.

Abanyeshuli babisabye batoranyijwe ku rutonde rw’ Abanyeshuli barangije umwaka wa gatandatu w’amashuli yisumbuye umwaka ushize wa 2013, batoranwa mu kigo cy’igihugu cy’uburezi mu Rwanda  no mu kigo gishinzwe guteza imbere imirimo ngiro WDA.

Fabrice Niyonsenga w’imyaka 20 ukomoka mu karere ka Rusizi ni umwe muri aba banyeshuli 30, akaba yararangije amashuli yisumbuye afite amanota 73/73 mu ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubutabire mu kigo cy’inkesha n’indatwa i Butare mu karere ka Huye.

Yagize ati “Aya ni amahirwe  igihugu cyanjye kimpaye mu guhindura ikoranabuhanga, nza garukana umusaruro mwiza mubyo nziga yo.”

Marie Grace Akimana w’imyaka 19, yize ikoranabuhanga muri ESA-Birambo mu karere ka Karongi nawe ari mu bakobwa batoranyijwe. Akimana yatsindiye ku manota 50/60  akaba agiye kwiga ibijyanye n’itumanaho.

Yagize ati “Ngiye gushaka ubumenyi bw’ingenzi buzazamura gahunda  y’itumanaho mu Rwanda  kandi inzozi zanjye ni ukwitwara neza aho ngiye gushaka ubumenyi

Ababyeyi ba bano bana nabo bishimiye iyi gahunda, bana shimira Leta yabahaye ayo mahirwe. Felicien Mvunabandi umwe mu babyeyi ba bariya banyeshuli, utuye mu murenge wa Nyakabuye, Akarere ka Rusizi yishimiye uburyo Leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu kuzamura imyuga, ibi ngo abyishimiye kurushaho ubwo umuhungu we wize imyuga abonye buruse yo kujya kuyiga birenzeho mu Bushinwa.

Abanyeshuli batatu bari mu Bushinwa  mu ri kaminuza ya Sanya kuva mu kwezi kw’ Ukwakira  2013 aho barimo kwiga ibijyanye no gucunga ubukerarugendo kurwego mpuza mahanga.

Joselyne UWASE
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • twizere ko ibyo baziga bizagirira akamaro igihugu muri rusange kandi bakaza kubyigisha abandi batagize amahirwe yo kujya kubyiga.

  • ni bande amahoro bahaha kui ri ubwo bumenye  gusa bazirikana ko bgomba gushyira kumutima wabo igihugu cyababyaye , bakazagarukana ubumeney buhagije bwo kuzamura ndetse no gukomereza aho iterambere ryigihugu rigeze

  •   Ntibazabapfunyikire amazi gusa umuchinois kuri piratage ni no 1

Comments are closed.

en_USEnglish