Igisirikare cy'Ubuholande cyahamijwe uburangare mu rupfu rw’Abisilamu barenga 300
Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye rwahamije abasirikare b’u Buholandi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye uburangare bwatumye Abisilamu barenga 300 bo muri Bosnia bicirwa mu kigo cy’i Srebrenica mu kwezi kwa Nyakanaga 1995.
Amakuru akavuga ko muri rusange Abanyabosiniya basaga ibihumbi bitanu (5 000) biganjemo abagore n’abana bapfiriye mu gice kirimo n’ikigo cyacungwanga n’ingabo z’Abaholandi. Gusa urukiko rwahanaguyeho Ubuholandi imvu z’abantu ibihumbi birindwi (7 000) bapfiriye muri Srebrenica no mu nkengero zaho.
N’ubwo izi ngabo zishinjwa kuba zararangaranye abasaga 300, ubundi agace ka Srebrenica ngo kaguyemo abasaga 5 000. Gusa Urukiko rwemeje ko izo ngabo nta ruhare ziregwa kuri abo bantu kuko bishwe bavuye muri icyo kigo kubushake bwabo, n’ubwo rwemeza ko habayeho uburangare.
Uru rukiko kandi rwemeje ko izo ngabo z’Ubuholande zari zoherejwe n’umuryango w’abibubye mu gucunga amahoro mu cyahoze ari Yugoslavia zari zifite ibimenyetso bigaragaza ko ubwo bwicanyi bwagombaga kubaho.
Ku rundi ruhande abunganira uruhande rw’igisirikare bo bakomeje gutsimbarara kobakoze uko bashoboye ngo barinde abaturage.
Src: BBC
ububiko.umusekehost.com