Akandi gahinda kuri Arsenal, 0-2 Liverpool
Undi munsi mubi kuri Arsenal murugo ni ugutsindwa na Liverpool 2-0, ibi bije byiyongera ku bihe bibi Arsenal irimo, byo gutakaza Captain wabo ajya muri Barcelona, ndetse na Nasri uri ku muryango asohoka.
Arsenal gutsindwa muri iyi week end byongereye agahinda ku bafana bayo, bakirakariye umutoza Arsene Wenger, bemeza ko ntacyo ari gukora muri iki gihe cyo kugura abakinnyi.
Mu mukino utoroshye ku mpande zombi, Arsenal yabonye uburyo bumwe na bumwe bwo kureba mu izamu rya Pepe Reina wa Liverpool, captain Van Persie ubwo yabonye bwari bwabazwe ntiyabukoresha neza.
Arsenal yaje kugorwa cyane n’ikarita ya kabiri y’umuhondo yahawe Emmanuel Frimpong ku munota wa 70, mu gihe uyu musore yari mubakinaga neza hagati kandi bagifite imbaraga, ibi byatumye hagati hapfa ku buryo bugaragara.
Ingaruka zabyo ni ibitego 2 byinjiye nyuma yo gusohoka kwa Frimpong, ku munota wa 78 Aaron Ramsey yitsinze igitego, maze kuwa 90 nyuma yo guhererekanya neza kwa Liverpool Luis Suarez ashyiramo icya 2 cyarangije ibintu.
Arsenal kandi kugeza ubu ntirizera neza ko izagumana umukinnyi wayo Samir Nasri ushakishwa cyane na Manchester city, uyu abafana ba Arsenal bavuga ko Wenger atari gushaka uzamusimbura kugeza ubu.
Arsenal itsinzwe uyu mukino iri mu rugo mu gihe ku cyumweru gitaha izajya gusura Manchetser United i Old Trafford (17:00 mu Rwanda), ku munsi wa gatatu wa English Barclays Premier Ligue.
UM– USEKE.COM
6 Comments
Asenal niyihangane niko bigenda, ubwo izatsinda mu mukino wo kwishyura. Ko Nasri agiye kugenda Wenger arteganya iki? Gusa niba nta bakinnyi ateganya kugura azajyane na Nasri. Biracyari urwuya championnat ishobora kurangira Arsenal iri ku mwanya wa cumi. Pole ku bafana na Arsenal!!!
abafan aba arsenal mushake andi makipe mufana naho ubundi izabarwaza umutima, tuzize politique mbi ya wenger, ugura bakinnyi bafaux bavuye iwabo akabazana kumufungu, naho gutegereza ngo azagura bakinnyi mubyibagirwe kabisa
wenga weeeeeeeeeeeee
umusatsi wawe iyo uwusigga mukibuga ubona ari tapi wongeramo ubwatsi tubwire di
erega burya uwiyishe ntaririrwa so wenger mumureke,pressure imwivugane
man utd oyee
Comments are closed.