Buri rugo mu Rwanda rurasabwa kugira kizimyamwoto nto ebyiri
Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yasohotse kuwa 11 Nyakanga 2014 ajyanye n’ingamba mu gukumira inkongi z’umuriro asaba ko mu mezi atandatu buri nzu ituyemo umuryango igomba kugira twa kizimyamuriro tubiri naho mu nzu rusange naho hakaba hari uburyo bukaze bwo kurwanya inkongi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa mbere na Ministre Mukantabana ufite gukumira ibiza mu nshingano ze.
Muri iyi nama hatangajwe ko aya mabwiriza ya Ministre w’Intebe agomba gushyirwa mu bikorwa kandi utazayubahiriza azahanwa n’itegeko rihana abantu batubahirije amabwiriza ya Leta.
Minisitiri ntiyatangaje niba ku baturage bakennye hari ubufasha buzashyirwaho gusa avuga ko mu mezi atandatu umuntu ufite inzu n’umuryango atabura ubushobozi bwo kugura utuzimyamuriro.
Minisitiri Mukantabana avuga ko mbere ya byose ikibazo cy’imyumvire gikwiye guhinduka kuko akenshi abanyarwanda batajya bakira neza ubabwira kurekura ifaranga.
Gusa kuri iyi nshuro ngo ni ukurengera ubuzima.
Ari “Imyumvire ikwiye guhinduka, nkuko wubaka inzu ugashyiramo inzugi, amadirisha na sima ni nako wakwiye guha agaciro ibigufasha kuzimya inkongi y’umuriro ukamenya ko nabyo ari ngombwa”
Avuga ko Abanyarwanda batajya baha agaciro abantu n’ibintu batunze ahubwo bagaragaza agahinda iyo byabaye umuyonga.
Avuga ko hagiye gushyiraho ubukangurambaga kugirango abantu bumve akamaro ko kwirinda inkongi no mu ngo zabo.
Amabwiriza ya Ministre w’Intebe ategeka cyane abafite inyubako rusange n’ahahurira abantu benshi kugira uburyo buhagije bwo kuzimya umuriro, gutabariza no kuhahunga mu buryo bworoshye ku bantu benshi.
Aya mabwiriza areba kandi ibyanya by’inyamaswa,ndetse n’amashyamba.
Ku nyubako rusange aya mabwiriza ategeka amazu kugira ubwishingizi,isuzuma rihoraho ry’ibikoresho bizimya inkongi n’ibindi byose birebana no gukumir ainkongi bizajya bisuzumwa buri mwaka.
Ku bantu ku giti cyabo aya mabwiriza agomba kubahirizwa umuntu akagira utuzimyamuriro kamwe mu gikoni akandi mu bindi bice bu’inzu.
Muri iki kiganiro Ministre Mukantabana yavuze ko ku isoko utuzimyamuriro kuko tugiye gukenerwa n’abantu benshi dushobora kuzagabanyirizwa ibiciro nubwo ntacyemezo kirabifatwaho.
Hagiye gufatwa ingamba kandi ku hantu hakunze kwibasirwa n’inkongi y’umuriro mu mazu rusange,kuri za Sitasiyo, muri za Gereza kuburyo hose hagomba kuba hari ubwishingizi.
Bishoboka ko aya mabwiriza yaba agiye gukurikirwa n’igenzura rikaze kuko Minisitiri w’Intebe yandikiye ibigo byose birebwa nayo kandi akazahita atangira kubahirizwa mu gihe kitarenze amezi atandatu.
Aya mabwiriza aje akurikiwe n’inkongi zagaragaye mu mazu y’ubucuruzi,za Gereza ndetse n’ahatuye abantu ku giti cyabo.
Henshi iperereza rivuga ibitandukanye ku bitera izi nkongi zikunze kuba mu mpeshyi.
Mubikekwa harimo Ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, ibikoresho bishaje, uburangare, ubumenyi buke ndetse no kudatunga ibikoresho bizimya umuriro.
Nkuko byatangajwe hagati y’umwaka wa 2012-2013 habaye impanuka z’inkongi z’umuriro 116 zikaba zaratewe n’amashanyarazi yashyizwe nabi mu nyubako.
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
mbere na mbere mubanze mutekereze imibereho y’abanyarwanda ndetse n’ubushobozi bafite
erega hari ingamba zikomeye zigomba gufata io ibintu nkibi byinkongi biri kwiyongers kandi izo ngamba hari igihe ziba zigomba kuba zikomeye abantu ntibazumveho nakimwe ariko , umuti ukarishye niwo uvuga ,
iki kibazo nigihagurukirwe n;inzego zose cg se na buri wese maze amahoro ahinde mu banyarwanda kuko bimaze gutera inkeke kumva buri hantu ngo inkongi inkongi
Uruzi iyo iryo tegeko riza rivuga ngo: “Nyuma y’amezi atandatu MININFRA
Ibibintu nubuhubutsi gusa.Kizimyamwoto igurangahe?Mubanze murebe uko abanyarwanda babayeho murebe nibayo mafaranga bazayabona dore ko inzara inanuma.Ikindi umuntu yakwibaza nikuki ingufu zidashyirwa mubyerekeye kwirindizo nkongi?Arikubundi kuki mberenta nkongi nkizi zitabagaho mbere biterwa niki?
Mureke gukomeza kuyobya amarari, ubwo murakomeza gutwika ahantu hose ngo ni ukugirango mutegeke abanyarwanda kugura kizimyamwoto ngo mukunde mubone isoko!! Ariko abanyarwanda twahuye n”akaga koko!!!
ariko ibi bintu nihatari gusa ikinyoma ntigihabwa intebe kabiri bitinde hazamenyekana ikibyihishe inyuma nimba ari amasoko ashakwa muzayabona munabone namafaranga kubwamategeko mwashyizeho akarishye ariko uwiteka niyumva amarira yabanyarwanda muzabona akaga
Ibyo uvuze nibyo nshuti yanjye,sha bareke ubu ngiye kurira imbere y’Imana iyo mitwe bateka ngo inkongi bishakira ubutunzi bizabashirana.sha ibi nabibwiye abantu hacyaduka inkongi za hato na hato ko hari abashaka gutsindira amasoko none dore karabaye.Ariko abantu barimo gukubitira abana kuryama namwe ngo utuzimya muriro erega iyo muhaze mwibwira ko ntabashonje,sha umwijuto w’ikinonko………..mubanze mushake utuzimyanzara muve murayo.
mugabanye ubujiji n’amarira y ubupfapfa burigihe mu reba negative side ko mushinja abantu ubusambo hari uwavuze aho cg uwo muzajya mugura niba wishoboye nawe uzarangure ugurishe