Digiqole ad

Nyamata: Abahejejwe inyuma n’amateka ntibishimiye gutungwa n’ibumba

Mu kiganiro Umuseke wagiranye na bamwe mu batuye mu mudugudu wa Gitovu i Kanazi ho mu murenge wa Nyamata mu karere ka Gasabo, aho imiryango 10 y’abahejejwe inyuma n’amateka bubakiwe inzu, bavuga ko iterambere ryazanye ibibindi by’ibyuma bityo ibyo bakoraga bikaba nta gaciro bigifite.

Mukantarindwa nta cyizere cy'ubuzima akibona mu kubumba ibibindi n'inkono
Mukantarindwa nta cyizere cy’ubuzima akibona mu kubumba ibibindi n’inkono

Mukantarindwa Sephora yari yarashakanye na nyakwigendera Ndahimana Yohani, bageze mu Bugesera mu 1968, nk’uko abivuga mbere ngo babaga munzu ziteye isoni z’utururi ariko ubu baba mu nzu bubakiwe mu 2011 n’Umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge.

Bavuga ko n’ubwo babayeho mu nzu wa kwita ko ari nziza, ngo babayeho nabi bitewe n’uko nta hantu bagira bahinga.

Mukantarindwa yagize ati “Ubuzima tubayemo ni bubi cyane, ni ubwa nyuma, twabuze uko tubivuga. Nta hantu ho guhinga dufite dukeneye imirima.”

Nyirabambogo Esperance ashima ko bubakiwe inzu nziza n’ubwo azinenga ko zidafite inzugi z’imbere ndetse ngo zimwe zikaba zaratangiye kwiyasa imitutu, ariko akavuga ko inzu yonyine umuntu atayirya.

Yagize ati “Abantu batunyuraho bagenda bati aba bantu ni abakire, ni ukubona inzu gusa. None se inzu yonyine wayirya ? Ni ukuzirebesha amaso gusa.

Umuseke washatse kumenya niba umwuga wo kubumba bakora bafite icyizere ko wazabateza ibere, bavuga ko muri iki gihe iterambere ryazanye byinshi mu bikoresho bakoraga kandi bikaba bifite ikoranabuhanga bityo ngo ibyabo nta gaciro bigifite ahubwo basarura imvune gusa.

Nyirabambogo ati “Tubonye inkunkunga kubumba twabireka tukajya mu bindi nko gucuruza kuko imvune iratwishe. Tubumba kubera kwanga ko umwana aburara no kugira ngo tudapfa na ho ibyo tubumba nta gaciro.”

Mukantarindwa yongeraho ati “Ibibindi by’ibyuma byarateye. Ni umwuga umuntu yakoze na ho ubundi ntacyo bivuze.”

Aba bahejejwe inyuma n’amateka bubakiwe inzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro [Sephora avuga ko ngo yumva bavuga ko ifite na coridori ariko we ngo ntayo arabona], ikagira igikoni, ubwiherero n’ubwogero ndetse n’ubusitani imbere.

Mukantarindwa kuko atagira umurima ahingamo, ngo byabaye ngombwa ko igice kimwe cy’ubusitani arimburamo ibyatsi bya pasiparum ashaka ko yahabona akarima.

Bavuga ko abana babo batava ku nonko kubera indyo mbi bityo ngo babonye inka bakora ibishoboka bakazifata neza kandi abana babo bakabasha kunywa amata.

Mukantarindwa na Nyirabambogo bavuga ko muri rusange babanye neza n’abaturanyi ngo basangira n’abakene ariko abafite ubushobozi baracyabanena.

Ku bijyanye n’uburezi, ngobahangayikira kubona amafaranga y’u Rwanda 1000 barihira abana biga mu mashuri y’incuke.

Mukantarindwa ati “Amafaranga atugora ni 1000 dutangira abana bacu biga muri gardienne, na ho abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bigira ubuntu.”

Aba bantu kandi basaba ko Leta yabafasha kubona amashanyarazi kuko ngo impande n’impande z’aho baturanye arahari ariko bo babuze ubushobozi ndetse basaba ko bakubakirwa ibigega by’amazi.

Kuri ubu uwariwe wese yakwibaza aho ibumba rifasha abahejejwe inyuma n’amateka mu mwuga wabo riva, ariko baba batuye Kanazi ngo Minisitiri w’Ubunzi n’Ubworozi, Agnes Karibata yabakatiye ku gikingi cye kiri mu gishanga cya Rwakibirizi ahantu bazajya bakura ibumba, barabimushimira.

Aba baturage rero ngo byinshi bakorewe barashima Leta, bati “Leta y’Ubumwe turayishima iragahorane Imana, iragahore ku ngoma yadukuye mu byatsi biteye isoni ituzana mu mabati.”

Sephora igice kimwe cy'ubusitani yaranduye ibyatsi ateramo imyumbati n'imboga
Sephora igice kimwe cy’ubusitani yaranduye ibyatsi ateramo imyumbati n’imboga
Ari munzu yereka umunyamakuru ko akingisha igitambaro gisa n'ibendera ngo kuko batakingiwe imiryango y'imbere
Ari munzu yereka umunyamakuru ko akingisha igitambaro gisa n’ibendera ngo kuko batakingiwe imiryango y’imbere
Inzu bubakiwe zifite igikoni, ubwiherero na duche
Inzu bubakiwe zifite igikoni, ubwiherero na duche
Izi ni nzu bubakiwe
Izi ni nzu bubakiwe

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • leta y’u rwanda yabahaye yo kwiteza imbere no guhindura ubuzima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish