Nyamagabe: 914 basoje amasomo yo gusoma, kubara no kwandika
Abantu 914 bigaga mu masomero anyuranye y’Itorero rya ADEPR mu Karere ka Nyamagabe basoJE amasomo yabo ku mugaragaro banahabwa impamyabumenyi zemeza ko bamenye gusoma, kubara no kwandika.
Niyongira Vénantie, umugore w’imyaka 43, umwe mu barangije aya masomo avuga ko atabashije kwiga akiri muto aho yaragiraga inka z’ababyeyi be bityo bikaba byari imbogamizi mu buzima bwe bwa buri munsi, ariko aho amariye kwiga gusoma, kwandika no kubara akaba yarayobotse ubucuruzi buciriritse kugira ngo abashe kwiteza imbere, mu gihe mbere atari kubyishoboza kubera ubumenyi buke.
Niyongira ati “Bantangije mu mwaka wa mbere najya kwiga nkarwara, bigeze aho barinkuramo ntangira kuragira inka. Ubu aho mariye kumenya gusoma, kwandika no kubara njya kurangura avoka n’imineke, ubu nzi kugarurira umukiriya wanjye.”
Niyongira akomeza avuga ko nk’umukirisito mbere atabashaga kwisomera Bibiliya ariko ubu akaba yarabimenye ndetse asigaye ajya no gusenga ayitwaje. Kandi ngo nyuma yo kugana isomero akiga kwandika, gusoma no kubara yatangiye kubyaza umusaruro ubwo bumenyi aharanira kwiteza imbere, none ubu yatangiye ibikorwa by’ubucuruzi kandi ngo birimo biratera imbere.Niyongira
Aba bantu b’ingeri zinyuranye basoje amasomo yo kubara, gusoma no kwandika bigishijwe ku bufatanye bwa ADEPR, Komisiyo ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO) yo mu gihugu cya Koreya n’umuryango wa World Vision.
Umuvugizi wa ADEPR wungirije Ushinzwe Ubuzima bw’Itorero, Rév. Pasiteri Tom Rwagasana avuga ko bigisha abakirisitu babo n’abarutage muri rusange kugira ngo bajye babona uko basoma bibiliya bamenye ijambo ry’Imana, ariko banabashe kugira ubumenyi bwabafasha gukora bakiteza imbere bagaharanira kwigira, kuko abakirisitu bagomba gutera imbere mu mwuka no mu buzima busanzwe.
Ati “Nk’Abakirisitu tugengwa na Bibiliya ariko ntabwo yasoma ijambo ry’Imana atazi gusoma no kwandika. Ibyo bituma bidukurura kugira ngo twigishe abantu bige kwandika, gusoma ndetse no kubara kugira ngo mu buryo bwo kwigira mu by’ubukungu bijye bibafasha.”
Umwarimu wahize abandi bigishanya mu masomero anyuranye yagenewe ishimwe ry’inka azahabwa na World Vision, naho umunyeshuri wize akuze kurusha abandi n’uwagize amanota menshi bakaba bazorozwa ihene nk’ishimwe.
Itorero ADEPR rifite amasomero 2835 hirya no hino muri paruwasi zirigize, hakiyongeraho amasomero rifite mu magereza ndetse no mu kigo ngororamuco cya Iwawa.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ni byiza mukomeze mujijure abo bagabo nabagore kuko ntacyo wagereranya no kwiga.
Comments are closed.