Fuadi Ndayisenga i Nairobi, nyuma yo gukwepa Rayon
Umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’Uburundi Fuadi Ndayisenga, ariko unafite ubwenegihugu bw’u Rwanda, wari warasinye amasezerano y’ibanze na Rayon Sports ubu arabarizwa i Nairobi muri Kenya aho ari gushakisha ibyangombwa byo kerekeza ku mugabane w’Iburayi nkuko tubikesha www.ruhagoyacu.com.
Uyu mukinnyi yari wamaze guhabwa miliyoni 2 y’amasezerano y’ibanze na Rayon, byari biteganyijwe ko tariki ya 16 uku kwezi Fouadi yagombaga kuza agasinya amasezerano yuzuye hanyuma agahabwa andi mafaranga miliyoni 2 zari zisigaye, ariko kuri iyi tariki ntawamuciye iryera.
Kuba ubu ari I Nairobi ashakisha ibyangombwa byo kwerekeza ku mugabane w’uburayi mu ikipe itaramenyekana, bivuga ko ubushake bw gukinira ikipe ya Rayon Sport ntabwo afite.
UM– USEKE.COM uganira na Jean Marie Ntagwabira, Umutoza wa Rayon Sport mu cyumweru gishize, yavuze ko uyu mukinnyi ikipe iyo ariyo yose yashaka kumutwara yabanza kumugura na Rayon Sport kuko ubu ari umukinnyi wabo, nkuko imwe mu ngingo z’amasezerano y’ibanze yasinyanye na Rayon yabivugaga.
Fouadi Ndayisenga yigeze gushakishwa n’amakipe yo mu gihugu cya Pologne muri championat ishize, ntibiramenyekana neza niba nubu ariyo yaba akimwirukaho.
Rayon Sport muri iyi week end yerekeje I Rubavu gukina imikino ya gicuti yateguwe n’ikipe ya Etincelles, uyu munsi ikaza gukina na KABASHA FC yo hakurya I Goma muri DRCongo.
UM– USEKE.COM
7 Comments
rayon ko yakamiye mu giseke koko?!!!umupira uzatera imbere bigoranye niba abakinnyi batubahiriza amasezerano,bakambura amakipe aba yabaguze,ibi ni ubusambo mu bundi,interpol yari ikwiye kumukurikirana!
Rayon yihangane nta kundi
Yishakiraga ticket gusa ubuhemu bugaruka nyirabwo naho agiye buzamwokama.
Uyu musore yarahemutse ariko ntibizamworohera na mba. Uko byamera kose Rayon Sport imufiteho uruhare n’ijambo. Byamubera byiza avuganye nayo aho kugira ngo ubuhemu bwe butazamukurikirana.
Migambi na APR nibo babikoze ndetse ni nabo Bari kubuza Bokota kuza muri Rayon
murazira inda zanyu mbi
ariki abakinnyi baba ibigoryi kweli, ntekereza ko uyu mukinnyi ari inanga, none yabonye he umukinnyi ajya mu igeragezwa muri europe ikipe imushaka itamwohereje byose?none niwe wishakira ikipe? biteye agahinda kweli, cg arashaka gukora feke ngo ajye kwishakira ubuzima? nabyo byaba ari byiza ariko akabanza agatanga amafaranga yabandi kuko aba bayamuhaye baba bayabonye biyushye akuya apana kugenda ahemuste? niba ashaka kugenda ahemutse umuvumo wabarayo ntuzawukira uzagukurikirana hose man
Comments are closed.