Digiqole ad

34 km zirateza ikibazo mu kuzitira Park y’akagera

Nyuma y’igihe kinini abaturiye pariki y’akagera binubira ko inyamanswa zibangiriza imyaka,amatungo ndetse rimwe na rimwe zikanabica, ubu imirimo yo gutangira gushyiraho uruzitiro irarimbanyije, gusa hari ahagera kuri 34km hashobora kudindiza iki gikorwa.

Abayobozi b'ingabo na Dr Aisa Kirabo bari mu muhango wo kwerekana aho Inkeragutabara zigeze zubaka
Abayobozi b'ingabo na Dr Aisa Kirabo bari mu muhango wo kwerekana aho Inkeragutabara zigeze zubaka uruzitiro/Photo Muvunyi

Kuri uyu wa gatanu 19/08/2011, Ingabo z’Inkeragutabara zo mu turere twa Kayonza,Nyagatare na Gatsibo zamuritse ku mugaragaro igikorwa cyo gutunganya ahazubakwa uruzitiro rwa Pariki y’akagera.

Ahareshya na km 110 akaba ariho hamaze gutunganywa. Ibi bikorwa byatangiye ku itariki ya 15/7/2011 byari biteganyijwe kurangira mu mezi atatu, ariko izi nkeragutabara zikaba zibikoze mu minsi 32 gusa.

Kuri ubu hari ahantu hareshya na km 34 hatarakorwa kuko hakirimo amakimbirane.  Muri aha hantu hari aho pariki ivuga ko abaturage batujwe mu butaka bwa Pariki. Ahenshi usanga ndetse hari amafamu (farm) agera muri Pariki.

Ahandi ni ahantu usanga  Pariki igera mu baturage ku buryo bisaba ko bagomba kugira igice cyayo gisigara. Kuri ibi, umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba akaba yatangaje ko ari ikibazo kigomba kwiganwa ubushishozi kuko hari aho abantu batuye Pariki ivuga ko ari ahayo kandi abantu barahatujwe, ku buryo kongera kubimura byaba ari ukubabangamira.

Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lt Gen Charles Kayonga, yashimye umurava n’ubutwari abavuye ku rugerero bagaragaza mu bikorwa bitandukanye by’iterambere mu gihugu, maze abasaba ko bakomeza gufasha no mu bindi bikorwa bisigaye kugira ngo iki gikorwa kirangire mu gihe cya vuba.

Yabonyeho gushima yakubahwa Perezida wa Repubulika wasabye ko iki gikorwa kiba kugirango habungabungwe ubuzima n’imitungo y’abaturiye iyi Pariki.

Ikeragutabara zimaze kubaka ahagera kuri 110km/ Photo Muvunyi E.
Ikeragutabara zimaze kubaka ahagera kuri 110km/ Photo Muvunyi E.

Capt Robert Murenzi, ushinzwe ibikorwa by’iterambere mu bavuye ku rugerero, avuga ko bitari byoroshye kuko bahakoraga ari nako bahanganye n’inyamaswa.

Iyi Koperative Inkeragutabara igizwe n’abantu 410 yemeza ko biteguye gukora ibishoboka ngo kuzitira pariki birangire mu gihe cya vuba.

Gusa Kamanzi James ushinzwe imari muri RDB avuga ko batumije ibikoresho bizifashishwa mu kuzitira, bikazagera mu Rwanda nyuma y’amezi hafi 3, bishobora kuzatuma iyi mirimo itihutishwa.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Dr.Aisa Kirabo Kacyira, akaba yasabye abari aho ko nk’abayobozi iki gikorwa gikwiye kubaha urugero bakaba abayobozi bagaragaza ibikorwa ndetse n’urukundo kubo bayobora.

Yashimye ubufatanye bw’ingabo z’igihugu mu bikorwa bitandukanye by’iterambere muri iyi Ntara, dore ko mu kwezi gushize zanatanze umusanzu mu gusubiza inzovu zari zaratorotse pariki hifashishijwe kajugujugu.

Kuzitira iyi Pariki byatsindiwe na company TNH-EME, TNH ikaba ari iyo muri Afrika y’epfo izafatanya na EME yo mu Rwanda.biteganyijwe ko iki gikorwa kizarangira mu kwezi kwa Nzeri 2011 gitwaye US$ 2,764,436.

Ba Gen. Charles Kayonga na Cesar Kayizari, Dr Aisa Kirabo na Jean Sayinzoga ushinzwe abavuye kurugerero
Ba Gen. Charles Kayonga na Cesar Kayizari, Dr Aisa Kirabo na Jean Sayinzoga ushinzwe abavuye kurugerero
Hamwe mu hari kubakwa n'abahoze kurugerero
Hamwe mu hari kubakwa n'abahoze kurugerero
Inkeragutabara kuri Morale
Inkeragutabara kuri Morale
Ifoto y'urwibutso y'inkeragutabara n'abayobozi b'ingabo na Gouverneri Dr Kirabo
Ifoto y'urwibutso y'inkeragutabara n'abayobozi b'ingabo na Gouverneri Dr Kirabo

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

12 Comments

  • EH, BAZAYIZITIRE KOKO, NONE SE KO ABANTU BIGIZA NKANA PARK NATIONAL TUYIZI KUVA KERA NU UKUVUGAKO NTABUYOBOZI IGIRA KUBURYO ITAZI AHO IGARUKIRA cg BARATINYA AYO MA FARM YABAHERWA, NJYE RERO INAMA NABAGIRA
    ABATUYE BARATUYE, NIBAZITIRE AHASIGAYE
    IBINDI BABYIHORERE AHO KUGIRA NGO BIDINDIZE AKAZI FOR NOTHING.

  • YEWE MBEGA UKUNDI NDI IMBWA , SINARI NAREBYE AMAFOTO, BIRIYA BITI SE MBONYE BANYURAHO NI GARIYAMOSHI IZAJYA IHANYURA !!!!!!!!!!
    ABAHAGEZE BAZATUBWIRE

  • EEEEEE Mbega abasore uziko aduyi ababonye yahunga kubera ubwoba bashoboye akazi? ariko rero abayobozi bazashishoze kuko abaturage bashobora kuharenganira bakamburwa aho batujwe bahita ngo ni park kandi ntiwakorora inyamaswa abanyarwanda bataagira aho gutura kandi ndizera ko batituje.

  • congz kuri izi nkeragutabara, uwazifashisha ndabona hari ibyakihutushwa. gusa icyo kibazo kiganwe ubushishozi nkuko Governor Dr. Aisa abivuga, hibandwe cyane cyane ku nyungu zumuturage.guhora bimura abantu nabyo ntibisobanutse. gusa mbona niba hari abagiye gutura muri pariki cg se abahakasemo amasambu badahawe uruhushya nubuyobozi bakimurwa.

  • ESE UBUNDI NTA KUNTU LETA YAJYA IFASHA KUGIRANGO NKIBYO BIKORESHO RDB IVUGA KO BIZAGERA HANO MU MEZI ATATU BITEBUKE? EREGA RDB NAYO IKORA IGENDA NK’AKANYAMASY, NGAH NIMUNDEBERE IGIHE YAHEREY IBESHYA NGO IGIYE KWISHYURA IMITUNGO YABANGIRIJWE NINYAMASWA!UBU KWELI NABYO TUBANZE DUTEGEREZE KO PEREZIDA ABON KUBIVUGA KGRANGO BIKORWE, PLZ MWIKUBITE AGASHYI.

  • mwakoze ku bitekerezo byiza abambanjirije mwatanze.

    nanjye ndumva niba umuhanda uzubakwamo uruzitiro uri kwihutishwa bene aka kageni, Leta yafash RDB ibyo bikoresho bigatebuka kuko abaturage rwos bamerewe nabi. imitungo rwose nayo niyishyurwe, abanyamakuru mwazatubariza ubuyobozi bwa Eastern Province uko imitungo yose yangijwe ingana kugirango imenyekane rwose kko abaturage baba barashize naho abo muri RDB birirwa badamaraye mu mamodoka

  • @imbwa, biriya biti ubonye rero si gariyamoshi izajya ihanyura ahubwo nibyo bari bifashishije batinda hariya hantu ubona hari amazi kugirango abantu babone uko banyuraho ubwo berekwaga uwo muhanda umaze gutunganywa. gusa ngo hari gahunda yo kuhagira neza kko uretse uruzitiro hazajya numuhanda unyura iruhande rw’uruzitiro

  • Ntako inkeragutabara zitagize, Gusa n’uko ibikoresho byazatinda maze ahakozwe hakongera hakarara bityo bigatwara andi mafaranga atateganijwe bikaba byadidinza kiriya gikorwa. Ese ko ukererewe kurangiza imirimo yapatanye ahanwa urangije mbere y’igihe cyateganijwe bigenda bite?

  • IYI REPORTAGE IRASEKEJE KUBONA MWEREKANA BIRIYA BYOSE HAKABURAMO IFOTO Y’IBIMAZE GUKORWA.NONESE BIRIYA BITI BYOSE BYATEMWE MBEGA MBEGA!! “REMA MURABIVUGAHO IKI? KOKO UHAGARIKIWE N’INGWE ARAVOMA KOKO!!!

  • MBEGA IBITI BIBABAJE KANDI N’IBITI KIMEZA DISI!!!!ARIKO UYU MUHANDA UKOZWE MUBITI MURABONA UKO URESHYA?

    • @TIKEN, AHUBWO UYO WIYITA BIKABYO. NONE SE HARIYA HANTU HAHARUWE UMUHANDA URABONA ARI HATO K’UBURYO HATAVA BIRIYA BITI BIKOZE AKANTU KAKAYIRA GUSA. CYANE KO BITINZE AHARI AMAZI GUSA KANDI BYIFASHISHIJWE MU GIHE CY’URUZINDUKO BIKABA BISHOBORA NO GUKORA IBINDI. WIBWIRA SE KO ZIRIYA NKERA GUTABARA ZO ZIDATEKA.

  • ibibbiremewe kandi ni byiza cyane bigarura ubumuntu iyo ubona abayobozi barikumwe ninkera gutabara IT GOD

Comments are closed.

en_USEnglish