Digiqole ad

Iranzi Jean Claude yaba agiye kwerekeza muri Simba ya Tanzania

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Iranzi Jean Claude wari usanzwe ukinira ikipe ya APR FC mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, amakuru ava mu buyobozi bw’ikipe ya Simba yo mu gihugu cya Tanzania aremeza ko bamaze kumvikana kumugura ku 15 000$ akazabakinira umwaka utaha.

Iranzi Jean Claude ahanganye na Karim ku mukino wa Rayon Sports
Iranzi Jean Claude ahanganye na Karim ku mukino wa Rayon Sports (UM– USEKE Archives)

Umunyabanga Mukuru w’iyi kipe yo muri Tanzania witwa Cassim Dewaji yabwiye Umuseke ko umukinnyi Iranzi yifuzaga amadolari 20 000 ariko bamaze kumvikana amadolari 15 000.

Yabajijwe niba APR FC izemera kurekura Iranzi, avuga ko ibiganiro bigikomeje ariko ngo uko ibintu bihagaze ubu hari icyizere cyinshi ko Iranzi yakwerekeza muri Simba bakunda kwita wekundu wa Musimbazi.

Iranzi arasa n’uwarangije amasezerano muri APR FC, ku buryo kugira ahandi yakwerekeza ari ibintu bishoboka cyane.

Nyuma y’umukino Ikipe y’Igihugu Amavubi yatsinzemo Gabon igitego kimwe ku busa cyaturutse ku mupira Iranzi, uyu mukinnyi yadutangarije ko nta makuru menshi ashobora gutangaza kubyo kwerekeza muri Simba kuko ngo agifitanye n’ikipe ye ya APR amasezerano azarangira muri Nzeli.

Nayarangiza ngo bizaba bishoboka ko yavugana n’ikipe iyo ariyo yose imushaka.

Uyu mukinnyi bigaragara ku rubuga rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA ko yavutse tariki 05 Ukwakira 1990, akaba yarasinye amasezerano muri APR muri 2008.

NKURUNZIZA Jean Paul
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Wikipedia ntabwo ari source yo kwizerwa kuko wowe nanjye twese dushonbora kwandikaho ibyo dushatse!

Comments are closed.

en_USEnglish