Digiqole ad

Bigogwe: Umuryango uri mu bukene bukomeye n’ikizere gikomeye

Manizabayo Ildephonse na Nyiramigisha Florence batuye mu Mudugudu Vuga, Akagari ka Basumba, Umurenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu babayeho mu bukene bigaragarira ijisho, umugabo avuga ko afasha abubatsi umugore agahingira abaturanyi bagashaka ubuzima. Babana kuva mu 2007 ariko ntibatera imbere n’ubwo ikizere ngo bakigifite.

Manizabayo n’umugore we Nyiramigisha imbere y'inzu yabo
Manizabayo n’umugore we Nyiramigisha imbere y’inzu yabo

Uyu muryango ufite abana babiri b’impanga babyaye mu 2009, ubu bujuje imyaka itanu begereje igihe cyo kwiga no gushakirwa ibyangombwa bindi nkenerwa. Ihurizo rikomeye kuri bo bafite imbere.

Inzu y’icyumba kimwe, nicyo ruganiriro ni nacyo buryamo. Harimo urutara rushasheho umusambi, uru rutara nirwo bararaho bose uko ari bane. Abana n’ababyeyi.

Munsi y’urutara niho babika ibikoresho nk’amasafuriya amasahani, inkweto, imyambaro bakayimanika ku mugozi uri aho imbere y’urutara.

Uyu mugore n’umugabo babwiye umunyamakuru w’Umuseke ko ubuzima bwabo bugoye cyane kuko ntawundi mutungo bafite uretse umurima ugereranyije wa 40/40m uri aho iruhande ari nawo bubatsemo.

Ahasigaye kuri aka kabanza bahingamo ibireti nk’uko ngo babisabwe na Leta. Ibi bireti nibyo barambirijeho, nubwo Manizabayo ashobora no kujya gushaka amaramuko aho bubaka umugore nawe agaca hirya agaca inshuro mu baturanyi, byaboneka bakarya byabura bakiryamira, bukira bugacya.

Bashimira cyane ubuyobozi bubatangira ubwisungane mu kwivuza, ibi ngo bibatera ‘morale’ yo gukomeza ubuzima no gushakisha kurushaho n’ikizere cyinshi.

Inzu batuyemo yubatse ku buryo buteye inkeke kuko hari uruhande rwubakishije ibiti n’ibishangari, ahandi ni bibiti n’ibyondo byanamye. Uruhande kumwe rumeze nk’urujya kubagwira.

Manizabayo avuga ko bubakiye abandi batishoboye ariko we ntagerweho ku mpamvu atazi neza. Avuga ko ubuyobozi bwareba uko bubafasha bukabaha inka nabo bakareba ko bava mu bukene bukomeye babayemo.

Tumubajije niba ubuzima bwe abona buzahindurwa na Leta gusa, asubiza ko Leta atariyo arambirijeho gusa kuko afite ikizere ko yatera imbere, ariko ko ariyo abona yamuha intangiriro n’umurongo.

Umugore we Nyiramigisha ati “ Icyadushimisha bwa mbere ni uko twava mu nzu nk’iyi

We n’umugabo we ariko basobanura neza ko bibasaba gukora cyane kugirango bave mu buzima nk’ubu, ariko bakavuga ko n’ukora agira aho ahera.

Nyiramigisha ati “ Dufite agasambu gato cyane, urabona ko gukora kwacu ari ugushaka icyo turya gusa, ubwo se tuzagera ryari aho dukora tugamije kwiteza imbere?

Nyiramigisha mu gufunga inzu ntakurura cayne kuko inkike z'urugi ntizikomeye
Nyiramigisha mu gufunga inzu ntakurura cayne kuko inkike z’urugi ntizikomeye

Bavuga ko ubuyobozi buramutse bubahaye inkunga yo kubaka byabaha imbaraga zo kwikura mu bukene kuko inzu babamo ubwayo ituma ibitekerezo byabo byo kuva mu bukene bisubira inyuma iyo barebye uko imeze.

Mu kagari ka Busumba si uyu muryango wonyine ubayeho mu buzima nk’ubu, nubwo gahunda z’iterambere mu baturage zivugwa henshi mu byaro mu Rwanda.

Nyabarenzi Augustin, Umuyobozi w’Akagari ka Basumba yabwiye Umuseke ko nk’uko biri muri gahunda ya Leta abaturage batishoboye bagiye bubakirwa.

Avuga ariko ko hari abandi biganjemo abimukira baza kuhashaka akazi bagatura ahantu habi.Nyabarenzi ariko avuga ko nabo hari gahunda yo kubafasha bakava mu nzu nk’izo.

Ati “Tugerageza kugenda tubafasha. Dufite gahunda yo kubinyuza mu muganda rusange, tugafasha n’abo bafite amazu atameze neza bakaba ahantu hameze neza nk’abandi.”

Mu Bigogwe ariko uko hagaragara hatuye indi miryango myinshi y’abakungu-jumba (abafite imyaka ihagije) iyo witegereje impinge zose ubona zuzuyeho ibireti n’ibirayi bihera cyane, nubwo hari imiryango imwe n’imwe ikiriho mu bukene bukabije.

Mu myaka 10 ishize abanyarwanda barenga miliyoni imwe bavuye munsi y’umurongo w’ubukene nk’uko byatangajwe na Banki y’isi, abayobozi bakuru mu Rwanda ariko bavuga ko urugamba rwo kurwanya ubukene rukiri rwose.

Manizabayo na Nyiramigisha ni abakene bategereje imigisha ngo nabo bave mu bukene bukomeye barimo. Igishimishije ni imyumvire yabo yo gukora cyane n’icyizere bafite, uburyo n’urufatiro nibyo banga bukabura.

Aha ni imbere y'inzu aho wakwita ku irembo ugiye kugera ku nzu yabo
Aha ni imbere y’inzu aho wakwita ku irembo ugiye kugera ku nzu yabo
Nyiramigisha aha ikaze munzu umunyamakuru w'Umuseke ngo afate amafoto
Nyiramigisha aha ikaze munzu umunyamakuru w’Umuseke
Ibikoresho bimwe ntaho bafite ho kubishyira uretse munsi y'urutara haba huzuye
Ibikoresho bimwe ntaho bafite ho kubishyira uretse munsi y’urutara haba huzuye
Imyenda imwe iba irambitse ku buriri
Imyenda imwe iba irambitse ku buriri
Aha ni inyuma y'urugo
Aha ni inyuma y’urugo
Inkweto n'ibindi biba biri aho hafi
Inkweto n’ibindi biba biri aho hafi
Imyanda iba imanitse ku rutara
Imyenda iba imanitse ku rutara
Indi irambitse aho
Indi irambitse aho
Agashusho kamanitse aho munzu
Agashusho kamanitse aho munzu
Bafite impungenge z'inzu yabo itangiye gusaza cyane nyuma y'imyaka itanu gusa
Bafite impungenge z’inzu yabo imaze gusaza cyane nyuma y’imyaka itanu gusa
Mu gikari
Mu gikari
Inzu yabo niyo ngo ibasubiza inyuma no mu bitekerezo
Inzu niyo ngo ibasubiza inyuma no mu bitekerezo
Hari uruhande rw'inzu rwubakishije ibiti n'ibishangari gusa
Hari uruhande rw’inzu rwubakishije ibiti n’ibishangari gusa
Nyiramigisha mu gufunga inzu ntakurura cayne kuko inkike z'urugi ntizikomeye
Nyiramigisha mu gufunga inzu ntakurura cyane kuko inkike z’urugi ntizikomeye
Imyenda yabo imwe bayibika mu gikarito, aha twasanze bitegura kujya mu nama bombi
Imyenda yabo imwe bayibika mu gikarito, aha twasanze bitegura kujya mu nama bombi
Munsi y'Urutara haba harimo ibindi bikoresho
Munsi y’Urutara haba harimo ibindi bikoresho
Nyiramigisha afite ipfunwe ryo kwerekana aho arara
Nyiramigisha afite ipfunwe ryo kwerekana aho arara
Shitingi ifata amazi iri inyuma y'inzu
Shitingi ifata amazi iri inyuma y’inzu
Bakoresha ubwiherero budasakaye ni nabwo bakarabiramo.
Bakoresha ubwiherero budasakaye ni nabwo bakarabiramo.
Urutara bararanaho n'abana babo babiri
Urutara bararanaho n’abana babo babiri
Manizabayo avuga ko afite ikizere cyo kuzava muri ubu bukene
Manizabayo avuga ko afite ikizere cyo kuzava muri ubu bukene

Venuste KAMANZI
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ariko abantu ntibagakabye ubu se niba ari abakene ninibimuga! abantu bafite amaboko mbona bakiri nabato bananiwe no gushaka ibiti no gukata icyondo ngo basane iriya nzu yabo ahubwo bakubakisha amashara! aba bantu nge ndabona ari nabanebwe! ngaho reba akavuyo kari munzu yabo urabona bo batabifitemo uruhare ngo babe ahantu habi  cyne bitewe numwanda wabo!mujye mundebera pe! ubu se uwabafasha we akabaha ibyo kurya yazajya no kubakorera isuku munzu yabo nkaho ari ibimuga!

    • Ange ufite ukuri pe. ahubwo abanyamakuru bajye bigisha bene aba bantu aho gukora inkuru nkiyi. abantu ni bazima, ni bato ku buryo hari byinshi uyu munyamakuru yari gusiga abigishije ngo bakore murwego rwo kwirwanaho mu mwanya wokwandika ibi.Rwose abanyamakuru muhindure imitekerereze nibwo muzafasha community gutera imbere.aba bantu si abakene kabisa ahubwo ubukene bwabo buri mu mitwe yabo nawe munyamakuru wanditse iyi nkuru ni byiza ko uhindura mind set ukagira icyo nibura urusha bano bantu kuko wowe ugomba kuba warize

      • @ k’ubwandits bw’umuseke, muzampe phone number yabariya bantu mbubakire inzu ariko ubwanditsi bw’umuseke ndifuza ko bwazanyoherereza amafoto inzu imaze kuzurakandi ndashaka ko byazakorwa vuba. Murakoze

        • none se uravuga kububakira udatanze phpne number zawe ? twagushakira he?

          • @gasana, njye mba mumahanga muzampe number zanyu njyewe nzabihamagarira ( akazi nkora ntikanyemerera gushyira telefone zanjye ahariho hose. Gusa niteguye kubakira bariya bantu kuburyo mukwezi gutaha baba bavuye hariya bari .

    • ngo icyondo!!! mu makoro se haba icyondo ko kigurwa! wabonye n’aho bahomye atari amase!

    • Ange cya wicecekera niba utarabaye mubukene, ntabyo wamenya. Imana niyo yonyine ishobora kubatabara. Umunyamakuru yakoze inshingano ze. Naho ibyo kuvuga ngo ni abanebwe, utabunstya abwita ubumera. Kandi uburira umubyizi mukwe ntako aba atqgize. Icyiza ni uko babanye muri duke bafite. Leta yacu ubwo ikibazo kigaragaye izagikemura. Igikenerwa ni ubuvubizi, kandi umunyamakuru yabikoze

    • Ange we, ubure kwibaza impamvu gahunda yo gukura abantu muri nyakatsi itaragera kuri aba banyaBigogwe, urabatera ibuye ngo ni amakosa yabo?

  • Wowe Ange. mbere yo kwibasira abangaba, reba ku ifoto ya mbere. ku ruhande rw’iburyo, inzu abaturanyi babo nabo batuyemo. Erega ruri hose, imiturirwa n’ibihome ni ibya bake cyane, nabo uko bayigezeho biteye ipfunwe n’agahinda.

  • aba bantu inzego z’ubuyobozi zibavugaho iki?bishobotse mwaduha contact umuntu yababonaho cg mukadushakira iza affaire social w’Umurenge batuyemo.

  • Ange we, ubure kwibaza impamvu gahunda yo gukura abantu muri nyakatsi itaragera kuri aba banyaBigogwe, urabatera ibuye ngo ni amakosa yabo?

  • ahantu haba hari ikibazo ni aha ese aba bantu baba barashakanye bate? ni uko bari bakundanye bumvako duke bafite bagiye kutubana kandi bagashaka icyo bakora bakanatekereza ibi bari hafi kugirango babashe kugira icyo bigezaho abantu biyemeje gushinga umuryango nuko baba bumva umuryango ugomba kugira aho ugera kandi heza ejo bakunguka n’umwana akazaza asanga abantu bafite uko bariho bizamuha ubuzima bufatika , nonese abantu bazajya biyemeza guhsinga ingo ntacyo zishingiyeho ubundi leta ariyo ijya no kubatunga rwose hari ibintu dukora ukabona rwose harimo kureba ahfi cyane 

  • Mbabajwe namwe mu magambo asesereza y’abamwe mu batanze ibitekerezo,..cyane cyane Ange  ngo ni ubunebwe! ubwo se nturakenera ubufasha bw’abandi ra¨!… nta wanga ibyiza arabibura. ni mwicecekere

  • aba bantu usibye nubukene nabanyamwanda! ubu se aka kajagari munzu ni akiki koko? ibyenda binyanyagiye ahantu hose ibikweto bivanze namasafuriya sinakubwira! ntaho bari nuyu mwanda uzabahitana! woshye umukecuru rukukuri utagira imbaraga! abantu babasore! ndumiwe koko! nge nabasuye nari nibura kubigisha isuku munzu yabo mbere yibindi byose! aba niyo babaha inzu bayica nabi igahita isenyuka! ubu se ntanabajyanama bubuzima baba iwabo ngo babigishe koko

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish