Abakozi 12 ba RRP+ barasaba kurenganurwa
Mu kiganiro abo bakozi barimo uwari umunyamabanga nshingwabikorwa mu Rugaga Nyarwanda rw’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, Gumuyire Joseph, bagiranye n’Umuseke, baravuga ko birukanywe n’umuntu utari ubifitiye ububasha ndetse ngo nta mpamvu bagaragaje yo kubirukana.
Uretse uwari umunyamabanga nshingwabikorwa, mu birukanywe harimo abandi bakozi bane bo ku rwego rwo hejuru; uwari ushinzwe imari (DAF) witwa Sebujangwe Blandine, uwari ushinzwe abakozi mu turere, Kamali Innocent, uwari ushinzwe gahunda y’igituntu Gatesi Sandrine n’uwari umucungamutungo Niyibizi Prudence Alida.Abandi bakozi barindwi ni abari abahuzabikorwa ku rwego rw’akarere.
Nk’uko bigaragara ku mabaruwa bandikiwe na Kagoyire Beatrice, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya RRP+, ayo mabaruwa yanditswe tariki ya 29 Kamena 2014 asaba abo bakozi guhagarika akazi bukeye tariki ya 30 Kamena.
Abo bakozi bavuga ko batangajwe no kwirukanwa na Kagoyire kandi ubundi amasezerano bayagirana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa na we uri mu bakozi birukanywe.
Hari ibihuha muri bamwe mu bakozi byavugaga ko ubundi hari hagambiriwe kwirukanwa uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa utari ukunzwe na bamwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi biza kuviramo bamwe mu bakozi kujyana nawe.
Hari na bamwe mu bakozi bavuga ko kuba imyanya yabo bakiyivamo yarahise ishyirwamo abandi bantu hatabayeho gupiganwa byerekana ikimenyane muri RRP+, ndetse ngo hahise habaho kwandikira bamwe mu bakozi mu turere babasaba kwimurirwa ahandi (Mutation) bitandukanye n’uko mbere umukozi yabimenyeshwaga hakiri kare.
Muneza Slyvia umuyobozi wa komite y’abanyamuryango ba RRP+ ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge avuga ko yatunguwe no kubona birukanye uwari umuhuzabikorwa w’ako karere kandi abanyamuryango baho bamukundiraga umurava agira.
Ubusanzwe uyu ukuriye komite ku rwego rw’Akarere ngo ni we usabwa gutanga raporo y’uwo mukozi no kumukorera igenzura. Iryo genzura rigena amanota umukozi afite n’impamvu zatuma yirukanwa rikaba ritarabayeho nk’uko abivuga.
Aba bakozi banditse ibaruwa basaba guhabwa ibisobanuro n’Inama y’Ubutegetsi ku mpamvu birukanywe nta genzura bakorewe, ariko n’ubu ntibarahabwa ibisobanuro.
Nubwo kontaro zabo ngo zarangiye nta kibazo cy’amafaranga RRP+ yagize ku buryo zitakongererwa amasezerano ndetse ngo mu gihe gito gishize habaye inama rusange isuzuma ibyagezweho basanga ni byiza bityo ngo ntibumva ibyo kubahagarika impamvu byashingiyeho.
Umuseke washatse kumenya icyo Kagoyire Béatrice Perezidante w’inama y’Ubutegetsi mu Rugaga rw’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA abivugaho, kuva kuwa mbere tariki ya 7 Nyakanga kugera ku ya 11 Nyakanga inshuro zose yageragejwe avuga ko ari mu nama, ubundi telephone ntayitabe cyangwa nticemo.
Ubwo aheruka kuvugana n’Umuseke kuri uyu wa gatanu tariki 11 Nyakanga, amaze kubwirwa ko ari umunyamakuru umushaka yagize ati “Nta mwanya mfite ndi mu nama, ndi mu kazi .”[ahita akupa telefoni y’umunyamakuru]
Ibaruwa itabariza RRP+ yanditswe na bamwe mu banyamuryango b’urugaga mu turere tunyuranye
Imyanya imwe yahawe abandi bakozi nta piganwa indi itangirwa Itangazo ry’akazi
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com
7 Comments
mwihangane ikimenyane turakimenyereye no kwirukanwa nkimbwa kdi turabantu!gusa birababaje cyane!
Ariko we ibi birakabije!!! Niba ari uko byagenze, uwo muyobozi yaba ari ingirwamuyobozi. Nyuma y’imyaka 20 ntazi uko umukozi asezererwa!!! Nonese societe civile ntiregwa nibayirege vub na bwangu kandi nibatsindwa ntazave mumutungo w’ikigo ahubwo mu wa Kagoyire nkuko bigenda muri Leta dore ko banakoresha frs ya Gvt (MOH). Ndizera ko abo ahagarariye bamaze kumucishamo ijisho nibatamukuraho leta ifate ikigo kuko ubwo bose baba ari ba ntakigenda.
ibi birakemuka , abayobozi bacu ndabizeye cyane kandi nzi neza ko nta karengane gashobora kuba mu Rwanda
ibyo bireze! Ikibabaje kindi ni uburyo abanyamahanga baza bakarunning projet zabo muRwanda, nibyo koko bagakoresha abana b,abanyarwanda, nyamara igihe kikagera bagasezererwa nk,abibye!!!!!!!Urugero ntanga ni Projet San Francisco. Birababaje.
Ariko ubundi ntabwo bikwiye kuyobora urugaga nka ruriya ngo nuko ufite HIV gusa hari ubundi bushobozi bwakagombye kurebwa. Leta nifate volant irenganure abo banyarwanda bari kuzira ubusa.
ariko abantu nibakajye bashuka isi niba ikigo kibona umukozi adatanga umusaruro ni uburenganzira bw’umukoresha kutongera amasezerano y’akazi
ntabwo rero aba bakozi birukanywe nkuko babivuga iyo birukanwa mu Rwanda hari inzego zirengera abakozi ndabarangira inspection du travail apana ibinyamakuru n’amaradiyo
Ahubwo uriya musinzi n’umunyamatiku ngo ni Gumuyire Joseph agomba gushyikirizwa inkiko kubera ubwicanyia yakoreye abahutu n’abatutsi atashakaga i Butare. Genda FPR waragowe, aka kagabo k’akaboko kamwe siko kirirwa kavuga Iyo gahaze Mitzig kwa chez Lando ngo abaturutse i Bugande n’injiji. Nzaba mbarirwa.
Comments are closed.