Abagororwa bo muri gereza ya Nyakiriba barashima Leta ko yabatabaye
Nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye gereza ya Nyakiriba mu Karere ka Rubavu, Minisiteri y’imicungire y’Ibiza n’Impunzi yatanze inkunga yo gufasha abagororwa n’imfungwa barokotse ibyo byago. Abagororwa n’imfungwa zo muri iyi gereza bakaba bashima ubutabazi bwihuse Leta y’u Rwanda yahise itanga.
Iyi mfashanyo yagenewe abagororwa n’imfungwa 2700 basizwe iheruheru n’inkongi y’umuriro yibasiye gereza ya Nyakiriba ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 7 Nyakanga 2014 bahawe igizwe n’ibiringiti, imisambi, amahema, amajerekani, indobo, amasahani n’ ibiyiko , ibikombe, n’amasabune.
Imfungwa n’abagororwa bacumbikiwe muri gereza ya Nyakiriba bakimara kwakira iyo nkunga, bashimiye Leta uburyo ibatabaye mu buryo bwihuse.
Umwe muri bo yagize ati “Nishimiye cyane Leta y’ubumwe ko yita ku baturage bayo, natwe imfungwa ikaba itwitayeho kandi turi abantu batagakwiye kwitabwaho kubera ibyaha twakoze.”
Nsengimana David nawe ufungiye muri iyi gerereza yagize ati “Jyewe nk’umugororwa, binyeretse ko Leta idufata nk’abandi baturage bayo kandi ko itekereza ko natwe turi abantu bafitiye igihugu akamaro.”
Habinshuti Philippe, Umuyobozi w’Ishami ry’Imicungire y’Ibiza muri MIDIMAR, avuga ko ubutabazi bwakozwe hakurikijwe uburyo Politike igenga imicungire y’ibiza mu Rwanda ibiteganya.
Yagize ati “Nka ministeri y’imicungire y’ibiza, dufite inshingano yo gutanga ubufasha bw’ibanze no gufasha mu gusana ibyangiritse. Ni muri urwo rwego twatanze inkunga y’ibikoresho bitandukanye, ndetse twanafatanyije n’abafatanyabikorwa bacu mu kugeza inkomere kwa mugunga.”
Iyi nkongi ikimara kuba inzego zitandukanye zafatanije gutabara, abantu 5 nibo bahitanywe n’iyi nkongi y’umuriro abasaga 60 bari bakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro gukurikiranwa n’abaganga.
ububiko.umusekehost.com