Gen. Kayonga mu Bushinwa nka Ambasaderi mushya w’u Rwanda
Ambasaderi Charles Kayonga yashyikirije Perezida w’Igihugu cy’Ubushinwa Xi Jinping impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu, mu muhango wabereye mu murwa mukuru Beijing.
Nyuma yo guhura na Perezida w’Ubushinwa, Amb. Kayonga yavuze ko Perezida Jinping yashimiye u Rwanda intambwe igaragara imaze guterwa mu kwiyubaka nyuma y Jenoside yakorewe Abatutsi, n’uruhare mu kwimakaza amahoro n’umutekano mu Karere n’ahandi ku Isi.
Perezida Jinping kandi ngo yishimira imiyoborere ya Perezida Kagame n’umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka isaga 50.
Ubushinwa by’umwihariko kuvaa mu myaka y’1980, bufasha cyane u Rwanda mu mishinga itandukanye irimo iy’Ubuzima, Ubuhinzi, Uburezi n’Ibikorwremezo.
Ubuhahirane n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’Ubushinwa nabyo bikaba bizamuka ku kigereranyo cya 50% mu myaka micye ishize, mu mwaka wa 2013 wonyine ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwageze kuri Miliyoni 240 z’Amadolari ya Amerika.
Uyu mubano rero ngo niyo Ambasaderi Kayonga ashaka gukomeza. Yagize ati “Tuzakomeza kureshya abashoramari b’Abashinwa tubereka amahirwe agaragara mu gushora imari mu nganda, inyubako n’ibindi.”
Amb. Kayonga kandi ngo afite n’intego yo kumenyekanisha u Rwanda n’Ubursirzuba bw’Afurika muri rusange nk’agace keza k’ubukerarugendo mu Bushinwa.
Source: The Newtimes
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ni byiza cyane