Kuva muri U17 ukajya mu ikipe y’igihugu nkuru? ntaho byabaye
“Ihene nziza ntawuyizirika ku ihene mbi”
Nkunda kwibaza byinshi kuri siporo yo mu Rwanda, cyane cyane nyine ikunzwe na benshi ariyo ruhago.
Nkibaza aho mu byukuri igana, nkibaza ku ikipe y’igihugu nkuru bamwe bajya bita “Nyakatsi”, nkibaza ku batarengeje imyaka 20, nkibaza kubatarengeje imyaka 23 (equipe olympique), ndetse nkanibaza ku bahoze bakinira U 17, baduserukiye muri Mexique.
Njye mperutse kwibaza ku imbere (future) ha bariya bana binjijwe imburagihe mu ikipe y’igihugu nkuru numva biranshobeye, kandi birambabaje cyane. Kubera iki rero?
Nagerageje gukora ubushakashatsi bungana n’ubushobozi bwanjye, mu bihugu dukunda kureberaho ibya ruhago, ntaho nasanze byabaye ko umwana ava mu ikipe y’abatarengeje imyaka 17, akajyanwa mu ikipe nkuru y’igihugu.
Ariko ibi biherutse kuba mu rwacu Rwanda, aho Emery Bayisenge (unifitiye imvune ubu), Nzarora Marcel, Charles Tibingana na Andrew Buteera (Aba bo numvise ngo kuri uyu wa gatanu bageze i Kigali baje mu mavubi) aba basore bazamuwe mu ikipe nkuru ndumirwa, ndanababara.
Ukibyumva wakwibaza ko ntakibazo, ndetse ari ukubagirira neza bamenyera abakuru, ariko njye nsanga atari uko biri.
Mbona ari ukwica urugendo rw’umukinnyi muto (U17), bakimara kubashimira nyuma y’igikombe cy’isi, Ministre Mitali Protais numvise kuri radio avuga ko, kuva ubwo babaye U20, ariko urugendo rwa bano bana 4 rurirukankijwe biteye ubwoba ntibanakinnye muri U 20, ntibakinnye U 23, nubwo bashobora kuzayakinira, ariko bahise binjizwa muri “Nyakatsi”
Aba bakinnyi kwinjizwa mu ikipe y’igihugu nkuru, icyambere, mbona barabakuye mu kigero (Promotion) y’abandi bari kumwe, ku bazi kubaka ibigero (promotions) mu mupira murabizi cyane kundusha.
Icya kabiri, bariya bana bagiye mu ikipe nkuru y’igihugu guhura n’Amarozi ahavugwa (yirukanishije Eric Nshimiyimana, yenda yo yarahasigaye, cyane ko nta gihamya yamufashe), bahure n’umuco wo gukinira prime kurusha gukinira igihugu, bahure n’umuco w’abahashyi bamwe na bamwe bazahahurira, bahure no kwiyumva ko “wakomeye kurenza”, n’ibindi mpamya ko batahuye nabyo muri U 17.
Sinshaka kuvuga ko ntaho bari kuzahurira nabyo, ariko babyinjijwemo imbura gihe. Si ibi gusa kuko ingufu, imikaya, no gukomera kw’amagufwa y’abakinnyi b’Amavubi makuru, ntaho bihuriye nibya BAYISENGE wavutse mu 1994 cyangwa BUTEERA, ibi bivuze ko imvune muzumva bagiriye hariya ntaho ihuriye niyo bagira bagonganye na bagenzi babo bari mu kigero kimwe.
Nanzura aka gahinda nkeka ko ntisangije, natewe no kuzamura aba bana nafata nkabacukijwe imbura gihe, nasaba ko ibi byakozwe byakosorwa, abana bagasubizwa mu bandi, bakazamukira rimwe uko bari kumwe, bakazakora Amavubi makuru igihe cyabo kigeze.
Hari abavuga ngo “Ihene nziza ntawuyizirika ku ihene mbi” none se kubashyira mu mavubi yanyuma ubu mu itsinda arimo, nibwo bagiye kwiga umupira kurushaho?
Bayobozi ba ruhago mu Rwanda, ndavuga afande Kazura, Julles Kalisa n’abandi mufatanyije, njye ndabisabiye nti: “Ariya mavubi makuru nimuyareke agende nubundi ari kurembera, ntacyo twe, kandi namwe, twayabonyemo. Mwishimire kandi natwe twishimiye ko hari abari guhinguka, ariko mwibavanga, ntacyo bajya kubakuramo”
Ibyo ni ibyo ntekereza, niba utekereza ibirenze ibi byanjye urebe uko udusangiza, Umuseke namwe iki gitekerezo cyanjye ntimukinige, mukireke gitambuke.
Umusomyi w’UM– USEKE.COM
Yves Bugabo, i Gicumbi
4 Comments
vive ferwafa, vive jules , vive na kazura, ndabivuga kuko kuva aba bagabo bajya muri ferwafa bilan yabo yabaye mbi cyane,ntakintu kigaragara ferwafa yagezeho, usibye gusubiza umupira wo mu rwanda inyuma, kuburyo ikipe yitwaga amavubi ubu isigaye yitwa nyakatsi, amasazi nayandi mazina, ikindi nibaza nabanyamuryango ba ferwafa batora abo bagabo? ese mubyukuri habaho amatora? cg nukutwa ngo batoye ariko prezida azwi? kubera igitugu cya kazura? ikindi nibaza habuze undi muntu wasimbura jules muri ferwafa? ko nawe ari mubica umupira mu rwanda kuko yagize akarimake ferwafa? reba nawe ibyo bakoze gufata bariya bana barikuzavamo abakinnyi ukabashyira mubandi barangwa nubucanshuro, uburozi, urumogi nibindi? igihe kirageze ngo kazura na jules bareke ferwafa begure kuko kuva bajyaho ntacyo bakoze? uwabona icyo bakoze yabwira, nawe urareba ugasanga mucyiciro cyambere ni ikipe imwe gusa ariyo apr ugasanga izindi ntakigenda, ikinisha kagirango irakomeye nabakinnyi benshi bo mumasazi ni aba apr, yagera hanze bakayiphunyikira ikitwa nyadwi, nyamunani nayandi, igihe kirageze ngo abantu bakuriye amakipe mu rwanda bahaguruke bareke kugira ubwoba babwire jules, na kazura begure,,, nyakubahwa prezida ndagusabye tabara foot nziko uyikunda cyane , kandi utanga ninfashanyo muri ruhago, dukize bariya bagabo bigize ibinani
Walcott yagiye muli World Cup 2006 afite 17 kuba bariya bana bahamagawe ntago ari uguca inka amabere kuko dufitemo inyungu kuli bamwe nka BUTEERA na TIBINGANA turebye nabi UGANDA yashoboraga kuzabatwara nahogukina muli Senior team ntibikubuza kuba wakina muli U 20.
ntakibazo kirimo rwose.niba naho wabibonye si ukuvuga ko bitarabaho,ben alpha muri france,walcott,eto,uzabaze neza uzamenya ukuri
iyo uvuga ngo jules na kazura nta kiza barakora mumupira w’amaguru murwanda uba ntasoni ufite ntitukabe aba negativistes gusa tujye tureba nokubyiza ntitukarebe gusa kubibi,ndavuga wowe ngo ni icongito nonese kuvuga ibyo unenga ntunavugeko abobana uvuga ngo bavuye mu gikombe cy’isi bagiyeyo kazura uwo na jules uwo batari muri ferwafa nonese kabiri kangahe igihugu cyacu kijya mugikombe cyisi ujye unenga kandi niba hari nikintu kiza cyakozwe numuntu nacyo ukimushimire
Comments are closed.