Digiqole ad

Uganda: Umunyeshuri aravuga uko yajyanywe Kenya gukina ‘Porn”, harimo n’Abanyarwanda

Gutwara no gukoresha abantu ibinyuranye n’ubushake bwabo byaba biri gufata indi ntera muri aka karere. Abanyeshuri biga muri za Kaminuza ngo bari gushukwa bakajyanwa hanze bizezwa akazi keza bakisanga bakina “pornographie”. Umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri muri Makerere University i Kampala yabwiye radio y’Abaholandi ishami rya Africa uko bajyanywe muri Kenya, bizezwa akazi keza, we na bagenzi be barimo n’abavuye mu Rwanda, bagakinishwa izo filimi z’urukozasoni.

Sunday Bekunda
Sunday Bekunda aravuga uko yagizwe umukinnyi wa Porno yizezwa akazi muri Kenya. Sunday Bekunda. Photo © RNW

Sunday Bekunda w’imyaka 25, agira inama abanyeshuri muri za Kaminuza kwirinda umuntu ushobora kuza abashuka ababwira ko ashobora kubabonera akazi keza.

Avuga uko byamugendekeye, ati;

“Hari mu kwezi kwa mbere 2013 ubwo umugabo wiyubashye witwa Charles wo mu mujyi rwagati Kampala yanyemereye kuzanjyana muri Kenya gukora mu ruganda.

Sinari nzi ko Charles akora ibyo gucuruza abantu. Agaragara nk’umubyeyi mukuru kandi ufite inararibonye y’igihe kinini mu kazi.

Namufunguriye umutima wanjye mubwira ingorane zanye, uko ngorwa no kubona uko nishyura amasomo. Mbese mwereka ko ntashaka gusa akazi ahuwbo ngakeneye cyane.

Umunsi wakurikiyeho nari niteguye ko tujya muri Kenya, musanga mu modoka bwite ya Toyota Noah. Nsanga ari kumwe n’abakobwa batandatu n’abahungu babiri. Atubwira ko tugiye kwinjira muri Kenya ariko duciye ku mupaka udacungwa cyane ahitwa Chepskunya.

Mu nzira tugenda, Charles yagendaga avuga cyane agakomeza kutugira inama ngo ntituzamutenguhe.

Tugeze muri Kenya atujyana ahantu mu nzu nziza cyane aho twahuriye n’abandi bantu 15. Abahungu babiri b’ABANYARWANDA n’abandi 13 bo muri Kenya.

Charles yahise adusiga aho adusigira abagabo bane b’ibigango binini cyane n’umugore umwe. Batangira kudukubita inshyi badutegeka kuvanamo imyambaro. Mpita mbona ko umugabo yatuzanye abigambiriye adushimuse.

Bamaze kutwambura, badusaba gushyira ibyo dufite byose ku meza. Natunguwe no kubona abo muri Uganda twari kumwe bashyira ku meza amakarita y’ishuri ya Kaminuza za Kyambogo, KIU, Nkumba na UCU, ndetse n’abo muri Kenya bari abanyeshuri bo muri za Kaminuza.

Baduteye ubwoba ko batwica nidusuzugura. Kugirango babitwemeze babanza kutwereka Video y’umuntu uri kwicwa bakanamuvanamo zimwe mu ngingo zo mu mubiri we.

Barangije bongera kutwereka Video y’akazi batuzaniye gukora: GUKINA NK’ABAKINNYI BAFILIMI ZA PORNOGRAPHIE.

Batujyanye munzu hejuru badushyira mu byumba bitandukanye. Ngeze mu cyanjye, ushinzwe icyo cyumba yantegetse kuvanamo imyenda ampa udukariso dutatu tunyegereye.

Iki cyumba cyarimo amatara abona cyane na za Camera zihishe (CCTV) muri buri nguni. Bazana Bridget, umwe mu bakobwa twari twavanye muri Uganda bambwira ko nemerewe kuryamana nawe.

 Bamaze gufunga Bridget yatangiye kurira no kwicuza icyamuzanye. Ambwira ko Charles yamuvanye mu kabari kitwa T1 Club aho yari yagiye kwibyinira n’inshuti ze z’abakobwa.

Akaga nyako katangiye bucyeye ubwo wa mugore (uwo bahasanze) yaje mu cyumba cyabo afite inyandiko ebyiri zanditseho ngo “Teenage Sex and…” bikurikiwe n’amagambo menshi ajyanye n’imibonano mpuzabitsina. Bazana abakobwa n’abahungu bankoresha imibonano nabo umwe mu bo twahasanze ariho afata amashusho na Camera nini.

Ubwo intege zari zinshiranye, wa mugore yarasohotse aragaruka antera mu rushing ibintu byatumye nongera kugira imbaraga zo gukomeza. Bikomeza bityo buri munsi. Mu gitondo naryamanaga n’abakobwa nimugoroba nkaryamana n’abahungu, nijoro nkaryamana n’abagore bakuru (Sugar mummies), ububabare ari bwose kuri njye.

 

Ubwicanyi

Nyuma y’ibyumweru bitatu, twese twahamagawe mu cyumba cy’uruganiriro batumenyesha ko umwe muri twe witwa Sam Mutesi, wo muri Uganda, yasuzuguye kandi agomba kwicirwa imbere yacu. Baramuzirikiye ku ntebe, ariko nubwo yasabaga imbabazi cyane, bamwishe bamunigishije ishashi bambitse umutwe we.

Ukwezi kwa mbere kose n’ukwa kabiri 2013 nakomeje gukora imibonano mpuzabitsina itandukanye n’abatandukanye nanyoye ibiyobyabwenge n’inzoga.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu, Charles yaje mu cyumba cyanjye ambwira ko ngiye gushyingirwa umuntu wo mu Bwongereza. Acomeka Laptop ye anyereka ifoto y’umusaza w’umuzungu.

Ansaba kwiyereka nambaye agakariso imbere ya Laptop kugirango uwo mugabo ashime.

Umugabo yaranshimye maze Charles gahunda ye iba iciyemo yo kunjyana muri Bwongereza. Ariko kuko ntari umunya Kenya yagombaga kubanza kunsubiza muri Uganda nkareba Passport.

 

Gutoroka

Twambuka tugaruka muri Uganda, nabashije gucika tugeze ahitwa Mbale aho twahagaze ngo dufate ifunguro rya mugitondo. Nahise ntanga ikirego Nimero SD REF 65/19/03/2013, ariko kuko Charles ari umuntu ukomeye ntakintu bamukoreye.

Kubera guhungabana kwambayeho, nahise mba nk’umusazi banjyana aho bavurira abarwayi bo mu mutwe muriButabika Mental Hospital, aho navuriwe byihariye kugeza mu Ukuboza 2013.

Nakorewe kandi amasuzuma y’umubiri aho bansanzemo indwara zikomeye zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Nahisemo gusangira ibyambayeho nk’ikintu niyemeje cyo gukangurira abanyeshuri bakiri bato muri za Kaminuza kwirinda no kwitondera cyane abantu bashobora kubizeza kubaha imirimo myiza hanze y’igihugu.”

 

Iyo ni inkuru ya Sunday Bekunda wo muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda yatangarije Radio Mpuzamahanga y’Ubuholandi ishami rya Africa. Ishobora kuba isomo ku banyeshuri bo muri za Kaminuza zo mu Rwanda nabo bishoboka cyane ko bakwisanga mu kibazo nk’iki.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Birababaje cyane! Nukwitonda

  • Iyi Shitani itsindwe mu izina rya YEZU!

  • Yoo pole sana Ndugu yangu ,nimba izo ndwara zose baguteye zarakize humura imana irahari kandi  izagufasha ntu kiheba kuko niyo izi abayo ku kugarura niyo yabikoze ntiwumva yuko mugenzi wawe yapfuye anigishijwe isashi?rero korera imana yawe nicyo yashakaga yuko uvuga inkuri nziza yayo ugahamya nibya baye Imana iragukunda.

  • Yoooooh!!!!!!!! ihangane gusa  urakoze gusangiza abantu benshi ubu buhamya ni ukuba maso kuko Satani arikurangiza umurimo we.twitonde cyane kd tugire amakenga y’umuntu uwari wese

  • Birababaje ariko bikwiye kuduha isomo. Bana burwanda mureke twirinde kurarikira ibyo tutabasha kwigezaho iyo ushimye kuyoborwa no kwifuza ibintu kenshi usoza wicuza… Plz mureke turye utwo twaruhiye ariko kdi tuguhaye amahoro numudendezo wa muntu akwiye.

  • birababaje cyane ariko reta nayo igire icyo ikora kuko niba abitangaje uwo muntu bamuhane by’ intangarugero nabo bandi yasizeyo barenganurwe.

  • Abanyamahano nkaba bage bahanirwa imbere yimbaga nyamwinshi bibere isomo abandi babitekereza. kandi Sunday wihangane Imana irakuzi kandi Ishimwe ko wabacitse ,uwo mwana w’umukobwa wishwe Imana imwakire mubayo ni Inzirakarengane. gusa urubyiruko mubone isomo ryababeshya  ubuzima bwiza bwihuse

    • Mana tabara iyi si yacu! Igisha abantu gusobanukirwa n’uburiganya bwa Satani, basobanukirwe no kwirinda guca munzira z’ubusamo bakuruwe n’irari ry’ibyisi aho ibihembo byabyo ari urupfu!!

  • OOOOOH My God ihangane nshuti yimana  isi igeze habi nukuri!!!Mana yo mwijuru dutabare!!!

  • Very sad! Ni ukwitonda abantu barashaka cash mu buryo bwose. Za nkumi zacu bavuga kujya hanze mukamera amababa murabe mwumva, isi yameze amenyo. Wowe bakubwira kujya i Burayi ugashiduka, ubizi neza ko nta na diplome ufite, ngo ugiye guhabwa akazi! Ababo ubona birirwa mu mihanda bigaragambya kubera ubushomeri ukumva ko akazi gahari ari wowe uvuye Nyaruguru bakabikiye!!!!

  • Abasenga muzatubarize niba tuzakomeza gusenga cyangwa niba tuzarekeraho tukiremera izindi mana. Umuntu aratakaaaaa wapi akabura uwamwitaba, ugatabazaaaaaa Imana ikicecekera. ahari wenda hari uri bugire ngo ndatandukiriye. ibikomere by’ubuhemu birababaza, abantu benshi bafite ubugome bukabije, uriya musore ashobora kuba yarasengaga ndetse nabo yasizeyo nabo bakiranuka ariko kuko muri iki gihe abakozi ba Dayimoni bariyongera cyane kandi bagakora. abakorera Imana nibo bagenda buhoro. Ihangane musore, kandi urakoze kutwongerera ubumenyi kuko iyo ufite umusonga ukumva hari ukwemereye kuwugukiza wumva uruhutse. Dayimoni agatangira gutwenga kuko abazi ko ari en moitie yo kubona imbohe. Iyi si irashaje Byumvuhore ngo ”Imana nishake iyitsembe ireme indi”.

  • yooo mbega ibyago, pole sana! gusa ndagushimye kuri ubu buhamya utanze kd butoroshye, urundi rubyiruko ruhakure isomo.

  •  pole sana! gusa ndagushimye kuri ubu buhamya utanze kd butoroshye, urundi rubyiruko ruhakure isomo.

  • Mana yanjye, Imana ishimwe kuba ukiri ho nawe utaranizwe nk’uwo mukobwa ! ariko se ubu uyu musore ari ahagana hehe nyuma y’izo ngorane zamubaye ho? abantu nkaba bizeza abandi akazi nyamara bifitiye ibindi biri inyuma y’ako kazi bariho kdi nkeka ko no mu Rwanda batangiye kuhagera kuko Uganda ni igihugu cy’abaturanyi? Police natwe batura-rwanda tube maso !!!!!!! Deeply sorry to that guy and his family, si inkuru nziza k’umuryango we kumva ibintu nk’ibi

  • Iyi nkuru ibaye iya kabiri muzambabaje uyu mwaka wa 2014 kurusha izindi. Murebe nawe umusore nk’uyu koko uburyo ubuzima bwe buhangirikiye mu kanya gato. Nubwo imibonano mpuzabitsina yemerwa n’abantu batagira ingano ariko gukina filimi z’urukozasoni byo ni ishyano rigeretse ku rindi. Nta bwo bene izi filimi zubaka rwose ahubwo zirasenya kandi ibyo berekanamo ntibibaho kuko bashyiramo amakabyankuru. Ishime wa juru we namwe abaririmo naho wowe wa si we ugushije ishyano kuko Satani yakumanukiye afite umujinya mwinshi kandi azi ko afite igihe gito. Sha ihangane wahuye na wa wundi waturishije itunda riteze ariko ingaruka yaryo tukaba tuyisangiye twese. Imana yakire ubugingo bwawe kandi uyizere wa munsi w’agatangaza dutegereje Imana izahanagura amarira yose ku maso yawe. Humura ibyo byakozwe n’abantu ariko Imana izabatwika nk’uko amajwangara akongoka rwose. Nta bwo nkuzi ariko buriya wa munsi tuzamenyana. Abantu rero babeshywa imirimo i Burayi na Amerika cg Aziya bashatse bitonde kuko Homosexuals bose ni ho bagabanye intebe ariko umunsi umwe  iyo ntebe bicayeho izakubitwa n’inkuba itagira amazi(umuriro w’amazuku) nta n’umwe uzarusimbuka.

  • yooooo!!!ihangane muvandimwe,humura Imana irakuzi nta kintu uzaba izo ndwara bakwanduje Imana izazigukiza.nyagasani akomeze akugirire neza. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish