Digiqole ad

Abanyeshuri 8 bareganwa na Lt Mutabazi bakomeje kuburana

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 9 Nyakanga, uwitwa Nimusaba Anselme, wari umunyeshuri muri Kaminuza mu ishami ry’Icungamutungo, yaburanye mu gitondo ku byaha aregwa bitatu arangiza kwisobanura, nyuma ya saa sita Urukiko rukuru rwa Gisirikare i Kanombe ruhamagaza abandi bagenzi be batanu ari nabo basigaye kwisobanura muri 16 bose baregwaga hamwe.

Abaregwa bose uyu munsi bari bahari ariko abunganira itsinda ry'abanyeshuri barabura bombi
Abaregwa bose uyu munsi bari bahari ariko abunganira itsinda ry’abanyeshuri barabura bombi

Ibyaha Nimusaba Anselme akurikiranweho birimo icyo ‘Ubugambanyi ku byaha bigamije kugirira nabi ubutegetsi buriho no kubuhirika, Kurema umutwe w’abagizi ba nabi n’icyo kugambirira guteza imvuru n’imidugararo muri rubanda babangisha ubutegetsi buriho.

Ubushinjacyaha bwasabwe n’Urukiko gutanga ibimenyetso kuri buri cyaha bubanje kugisobanura nk’uko byifujwe na Me Kabanda wunganira Anselme.

Mu bimenyetso, akenshi bishingiye ku nyandikomvugo zakozwe na Anselme ubwe mu bugenzacyaha, iyo yakoreshejwe mu Bushinjacyaha n’ibyo yaburanye avuga mu rukiko rw’ibanze rwa Gisirikare ni byo ubushinjacyaha bwa gisirikare bugenderaho bumurega ndetse n’inyandikomvugo zakozwe na bamwe mubo bareganwa.

Muri izo nyandikomvugo, Nimusaba Anselme yavuze ko yagiye mu nama zaberaga muri Kaminuza zivuga ku migambi ya RNC ndetse ngo akaba yaragizwe umwanditsi w’izo nama, akaba yaranatondaguraga abo babaga bari kumwe bose baregwa hamwe mu rubanza.

Kuba yaragiye muri izo nama, akemera kuba umwanditsi, nk’umwe mu bagize komite y’abakorera RNC muri Kaminuza, kandi uyu mutwe ukorana na FDLR ndetse byose bikaba bigamije gukuraho ubutegetsi ku ngufu, Ubushinjacyaha buherako bukoresha ingingo ya 463, 466 n’iya 461 zigena ibihano ku byaha bitatu twavuze haruguru.

Mu kwisobanura, Nimusaba Anselme avuga ko mu nyandikomvugo yakoreshejwe harimo bimwe yemera n’ibyo atemera, gusa kuri ibyo Urukiko rwasobanuye ko nta bimenyetso bigaragara abaregwa batanga byatuma izo nyandikomvugo ziteshwa agaciro, bityo mu rukiko zifite agaciro mwimerere kazo.

Uyu Anselme yabwiye Urukiko ko yemera inyandikomvugo yakoreye mu Bushinjacyaha ariko iyo yakoreye mu bugenzacyaha ngo yayikoze amaze icyumweru afungiye ahantu, akubitwa bityo ngo iyo ntayemera.

Yakomeje kwisobanura ku byo aregwa avuga ko atigeze aba umunyamuryango wa RNC, ndetse ngo inama aregwa yagiyemo muri Kaminuza ntazemera kuko nta zo azi.

Ariko nyamara n’ubwo Anselme avuga ko atazi iby’izo nama, mu nyandikomvugo yemera yanashyizeho umukono mu bushinjacyaha, yemera ko yajyaga mu nama za RNC muri Kaminuza zakorwaga rwihishwa ndetse bikaba biri no mu nyandikomvugo z’abandi bareganwa nk’iya Maniriho Baltahzar wisobanuye ejo nk’umutangabuhamya.

Izo nama ngo zaberaga mu icumbi rya Misereor muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, mu cyumba cy’110, cyabagamo Balthasar. Mu byo yita ukuri kwe, Anselme yabwiye urukiko ko Rwisanga Syprien yamuhamagaye bagahurira muri Misereor icyumba atibuka bakaganira ku bintu byinsi ari kumwe na benshi mu bo bareganwa bari abanyeshuri, nyuma ngo baza kuvuga kuri RNC.

Icyo bayivuzeho, ngo Rwisanga yababwiye ko RNC ari ishyaka rishya rishaka kuza gukorera mu Rwanda, ubundi barangije baritahira.

Yemereye urukiko ko yakoze imishinga inyuranye nk’uwo kugura ipikipiki, uyu ukaba wari guterwa inkunga n’ishyaka RNC.

Ubushinjacyaha bwavuze ko nta buryo umuntu yari gukora umushinga wo gufashwa na RNC nta bikorwa byayo azi neza, ndetse bugaragaza ko Anselme yari yemeye kuyikorera ngo kuko yari yijejwe kuzabona akazi bamaze guhirika ubutegetsi.

Mu kwisobanura kwa Anselme hagiye hagaragara impaka hagati ya Me Kabanda Vieteur umwunganira na Lt Mukunzi uhagarariye ubushinjacyaha, aho nko ku cyaha cy’ubugambanyi, Me Viateur avuga ko uwo aregwa atagakwiye kukiregwa kuko ngo Itegekonshinga ry’u Rwanda ryemerera umuntu kujya mu ishyaka ashaka kandi rikemerera abantu kujya mu nama za rwihishwa iyo nta we zibangamira.

Urukiko rwahise rubwira Me Viateur ko uwo yunganira ataregwa kujya muri RNC aregwa ibikorwa yakoze nk’umunyamuryango wa RNC ndetse buvuga ko atajya imbere ngo avuge ko inama ziregwa uwo yunganira zitari zibangamye.

Izo mpaka, Urukiko rwazishoje ruvuga ko ruzazifataho umwanzuro mu bushishozi bwarwo.

Anselme yaje kurangiza kwisobanura ku byaha bitatu aregwa, nyuma ya saa sita Urukiko ruhamagaza, abandi batanu mu bari abanyeshuri ba Kaminuza bari kuburana ku byaha bikomeye by’ubugambanyi no gukorena n’umutwe ufatwa nk’uw’iterabwoba mu Rwanda wa RNC.

Abo batanu ni Nizeyimana Pelagie, Niyonsenga Dative, Maniriho Balthazar, Mahirwe Simon Pierre na Numvayabo Shadrack Jean Paul.

Uyu Numvayabo Shadrack ni we wisobanuye gusa ku byaha na we aregwa bifitanye isano n’inama za RNC zaberaga muri Kaminuza, we akaba ngo yari yashinzwe gukora amakarita agaragaza ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda kandi ariho amazi y’ubutegetsi ya kera, anahabwa gushakira abayoboke RNC mu turere twa Muhanga, Ruhango (aho yari umwarimu mu ishuri yisumbuye) no muri Karongi.

Ayo makarita ngo yarayakoze ayaha Rwisanga Syprien yanavuze mu nyandikomvugo ze ko ariwe wamujyanye muri RNC n’ubwo nyuma yaje kuzihana ko yazikozwe ari ku ngoyi n’ubwo rukiko ruvuga ko nta bimenyetso agaragaza.

Numvayabo yisobanura, yahakanye ibyo aregwa cyane inyandikomvugo avuga ko yazikoreshejwe afungiye ahantu hafite ubuso bwa m20,5029 ngo ku buryo atabashaga guhagarara igihe yahamaze aho yita ‘ahantu hatafungirwa umuntu yewe n’inyamaswa.’

Yamaze hafi isaha n’iminota 10 asobanura uko yafashwe ndetse avuga ko akeneye umuganga wihariye ngo kuko iyo aryamye ‘arota inzozi mbi z’abantu baza kumwica.’ Ibyo urukiko rwamubwiye ko ntacyo byamufasha, gusa bumunyomoza buvuga ko ari amaco yo gutinza iburanisha kuko bagenzi be bemererwa kwivuza kandi na we ngo yahawe uwo mwanya.

Numvayabo yaje kwemera araburana ariko avuga ko yigeze kugaragariza urukiko ko ‘afite ibibazo byo mu mutwe’ bityo atiteguye kuburana asaba urukiko ko rwakwandika ko rugiye kuburanisha umuntu umeze gutyo.

Ibyo urukiko rwanze ngo kuko nta buryo umuntu yamarana igihe ububabare mu mutwe ntajye kwivuza kandi afite uburenganzira busesuye. Numvayabo ufite ikarita y’umunyamuryango wa RNC n’inyandikoncengezamatwara yabwiye urukiko ko ibyo byose yabifashe mu buryo bwo gukora ubushakashatsi ndetse ngo uwamuha n’ibindi byinshi bijyanye na RNC byamufasha.

Iburanisha ryaje gusubikwa, kuri uyu wa kane tariki ya 10 Nyakanga ku isha ya saa 9h00 za mu gitondo abo batanu basigaye mu banyeshuri umunani ba Kaminuza baregwa bakazakomeza kuburana.

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Twarakiruhiye none  abaginga barahaze  batangiye kudusubiza aho umwana arira nyina ntiyumve  ,imvura mbi ,imbeho nyinshi ,inda zo mumyenda  ,inzara nkaho tutaridufite aho tuba.none abasenzi barahaze ngo ntacyo twamaze.

Comments are closed.

en_USEnglish