Digiqole ad

Abayobozi ba Bugesera kuva ku mudugudu kugera kuri Mayor bateranye

Abari muri iyi nama bakaba ari Abakozi bose b´Akarere, uvuye ku nzego zo hasi, abakuru b´ingabo na polisi, Inama Njyanama y´Akarere , abagize biro za Njyanama z´Imirenge, Abayobozi b´Imirenge, Abakuru b´Imidugu, Abayobozi b´Ibigo Nderabuzima, Abayobozi b´Ibigo by´amashuli  abanza n´ayisumbuye n´abandi. Bose bakaba bagera kuri 1259.

Inama yabereye muri Gashora Girl Academy/ Photo Umuseke.com
Inama yabereye muri Gashora Girl Academy/ Photo Umuseke.com

Iyi nama yateranye kuri uyu wa gatanu ahitwa Gashora Girls Academy.

Aba bayobozi bahawe ikiganiro ku Miyoborere Mpinduramatwara n´Imitangire ya Serivisi nziza no gukemura ibibazo by´abaturage.

Ikiganiro ku iterambere ry´ubuhinzi n´Ubworozi mu Karere ka Bugesera, ikiganiro ku isuku, ubuzima no kurengera ibidukikije.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y´Ubutegetsi bw´Igihugu Cirile Turatsinze, wari Umushyitsi Mukuru, avuga ko uyu ari umwanya ku bayobozi wo kureba ibyiza bagezeho no gusubiza amaso inyuma ku bitaragenze neza ngo bikosoke.

Ikindi ni uko iyi Nteko iba yahuje abayobozi ari uburyo bwo kongera kwibukiranya ku Nshingano za buri umwe ndetse no guhuriza hamwe imbaraga.

Iyi nama ihuza benshi abayirimo baganira no ku mu mutekano mu Karere kabo n´uburyo bwo kuwubungabunga.

Umuyobozi w´Akarere ka Bugesera Rwagaju Louis yemeza ko nyuma y´iyi nama abayobozi bayitabiriye bazagira uruhare mu kwesa imihigo , kunoza imikorere, gutanga serivise nziza, guca akarengane na ruswa mu nzego zose.

Intara y´Iburasirazuba niyo yabaye iya mbere mu zindi Ntara mu gutegura Inteko Rusange y´Abaturage naho  Akarere ka Bugesera kabaye aka mbere mu kuyikora . Mu isuzuma ry´Imihigo y´umwaka wa 2010/2011 Akarere ka Bugesera kabaya aka 2 mu Turere 7 tugize Intara y´Iburasirazuba naho ku rwego rw´Igihugu kaza ku mwanya wa 6.

Iyi ni imyanzuro yafashwe n’aba bayobozi bose

Abayobozi biyemeje kuba:

–          Intangarugero
–          Gutanga servisi nzinza
–          Serivisi izira ruswa gutonesha no kwirinda kwisuzuguza
–          Kugira no kugisha inama
–          Imyitwarire mpinduramatwara
–          Kwirinda amacakubiri aho yaturuka hose
–          Gutanga imibare nyayo kandi ku gihe kugira ngo bifashe mu igenamigambi
–          Gutera imbuto z´indobanure
–          Guha abaturage sericisi bakeneye
–          Kuvugurura amarondo, guhanahana amakuru no gufasha abaturage gukumira ibyaha
–          Kwitwaza ibyangombwa igihe bari cyangwa bagiye mu Burundi
–          Gukumira ibikorwa bya FDRL ibashora mu ntambara nayo yatsinzwe
–          Isuku
–          Kuboneza urubyaro

Joseph Hakuzwumuremyi
UM– USEKE.COM

10 Comments

  • Ariko ibyo umwe muri aba bayobozi ahakoreye ni amateka, ubwo agaragaje akari ku mutima.

  • Sha wabivuze !! umugabo arifashe ati”Rwanda rwacu rwanda gihugu cyambyayeee!! ndakuratana ishyaka n’ubutwarii!! n’ibindi bikurikiraho!! wamenya ari ibiki!! ndikanze jye mpita nsohoka muri sale mbitekerezzaho umwanya!!
    Ntawarubara!!

  • ahaaaa, mwambwira se niba bamwe mu abayobozi bataramenye ko indirimbo yubahiriza igihugu yahindutse cyangwa ni ukutabiha umwanya mu mutima w’umuntu? abantu nkabo ntibakwiye kwishushanya ku banyarwanda

  • Mubyukuri iyo nama ni ingirakmaro!! ariko niba ibyo byabaye uwo muntu rwose ntabwo nibaza niba ata bi fillingaga!! ni ikibazo?
    Gusa nukuri umutekano nukazwe kuko hari abantu mbona bagifite imkigambi mibi yo kwica abanyarwanda ariko jye mpamya ko nubundi wasanga ari urwishe yanka rukiyirimo! ari abamanitse icumu badshaka kuryunamura!! muhe ituze abanyarwanda n’abayobozi bacyo!!

  • izi nama nizo zituma imyunvire iba imwe mu gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere abaturage

  • Niba abivugiye mu ruhame se mwamuvuze tukamumenya uwo muyobozi benedata mwe? ariko mu myanzuro bibagiwemo gutanga amakuru kandi muri iyi minsi ni ibintu Leta y’u rda ishishikariza abayobozi.

  • Mukomere Bavandimwe,

    ikintu cyose kerekeranye n’iterambere lirambye, jyewe kintera amahirwe k’umutima…..

    Nimuze twese hamwe dufatane urunana, maze dutere amatako dushinge imizi, twese hamwe tuzanzamuke. Umunsi k’uwundi, intambwe ku yindi, twese hamwe dutere imbere…

    Ndagukunda Mulindabigwi, ndagukunda Munyarwanda, wowe ngabo y’Igihugu, wowe nkingi y’urugo, ukaba umwugaliro mw’iremboooo…..

    Ndagukunda Mukamusoni, ndagukunda Munyarwandakazi, wowe micomyiza, wowe mutima w’urugo, ukaba gahuzamiryangooooo….

    Maze rero, usibye urwenya, kera nigeze kuba icyo bitaga monagri-nkundamatungo, mbese nali umukangurambaga…

    Ziriya nyigisho yego ni nziza, ariko ni nyinshi cyane. Muzagerageze kuzicamwo ibyiciro. BIKEYA NI BYO BYINSHI…

    Kandi jyewe ndi Umuyobozi w’Ibanze, nagerageza kuzifata k’umutwe, iteka nkazihoza k’umutima. Mbese najya nzisubiramwo iteka, nkuko umukristu avuga amasengesho!!!

    –          Intangarugero
    –          Serivisi

    –          Ruswa
    –          Inama
    –          Impinduramatwara
    –          Amacakubiri
    –          Imibare
    –          Indobanure

    –          Amarondo
    – Amakuru
              I Burundi
    –          FDLR
    –          Isuku
    –          Urubyaro

    Murakoze, muragahorana Amahoro, muragahorana Imana. MUGIRE UBUTWARI…

    Uwanyu, Ingabire-Ubazineza

  • Biriya nibyo, kandi nibyiza ko hakorwa amanama yo gukangurira abaturage gukora no kwiteza imbere ariko mubahe noneho umwanya wo gushyira mu bikorwa ibyo mwababwiye kuko ndabizi imvo n’imvano y’inzara n’uguhoza abaturage mu manama adashira. Ku wa mbere inama y’umutekano, ku wa kabiri njyanama, ku wa gatatu inteko y’abagore n’urubyiruko, ku wakane umuganda mu tugari, ku wa gatanu inama y’uburezi!!!! Umuturage azakora ryari? aziyitaho ryari koko?

  • Wowe wiyise INGABIRE UBAZINEZA ukabije gushyomoka!!!!!! turagusaba rero ko wagabanya amagambo si non ukazabona!

  • Uraho Migambi weee,

    Well Ndugu yangu, hakuna matata na mimi Ingabire-Ubazineza!!!…

    Kuli jyewe ni ubuhoro, murambone reka nicecekere koko. Kandi gatsinda nta gihe mfite cyo guta…

    Many of the ideas are for me really no-brainer. Many of you have no self-confidence, no self-initiative, no self-responsibility and NO SELF-HUMOR!!!…

    Ngaho rero murabeho, mugire amahoro…

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

Comments are closed.

en_USEnglish