Ababazwa n’uko nyinawabo basigaranye ariwe wamwambuye imitungo y’ababyeyi be
* Ingabire Clarisse yasigaye wenyine, isambu y’iwabo nyinawabo niwe wayiyanditseho
* Umutesi, nyinawabo,yaramureze nyuma aramwirukana ngo ni ikirumbo
* Uyu nyina wabo avuga ko se w’uyu mukobwa yari umupagasi wateye inda mukuru we
* Komisiyo yashinzwe ikibazo kwa Ministre w’Intebe yategetse ko umwana asubizwa iby’iwabo
* Inzira z’amategeko ziramugoye (Ingabire) kubera ubushobozi bucye
* Nyinawabo yabwiye Umuseke ko umwana azihanagure
Hari byinshi u Rwanda rumaze kwibohora mu myaka 20 ishize, ariko kimwe mu bibazo u Rwanda rugihanganye nabyo harimo icy’impfubyi za Jenoside, imitungo y’imiryango yazo n’imibereho yazo. Ibibazo bimwe biteye bitya biracyakomereye inzego, n’imiryango. Ingabire Clarisse warokotse Jenoside wenyine mu rugo iwabo, amasambu y’iwabo yatwawe na nyinawabo basigaranye akamwirukana. Ubushobozi bucye butumye atabasha gukomeza kubyiruka inyuma n’ubwo urwego rwa Ministre w’Intebe rwari rwategetse ko uyu mwana asubizwa iby’iwabo.
Ingabire Clarisse akomoka mu karere ka Gisagara umurenge wa Kibirizi, Akagali ka Kibirizi ,Jenoside yabaye afite imyaka itanu, ababyeyi be bombi n’abavandimwe be bane batwikirwa hamwe mu nzu, we arokoka ku bw’Imana, asigara ari igisenzegeri ahishwa n’umusazi w’aho i Kibirizi kugeza Jenoside irangiye.
Nyuma ya Jenoside kuva mu 1998 Ingabire yarezwe na nyinawabo Umutesi Valentine nawe warokotse, ni umucuruzi mu mujyi wa Kigali, babanaga mu Cyahafi i Nyarugenge.
Uko umwana yagiye akura niko yamenyaga ko iwabo bari bafite amasambu n’ishyamba i Kibirizi, nyinawabo ariko nawe ngo akaba yarashakaga aya masambu, Ingabire avuga ko umwuka mubi hagati yabo watangiye ubwo uyu nyina wabo yashatse kugurisha aya masambu n’ishyamba kuri miliyoni imwe n’igice umwana ngo akabimenya. Ntibikorwe.
Kuva ubwo Ingabire avuga ko nyina wabo yatangiye kumubwira amagambo amukomeretsa kugeza ubwo amwirukanye mu rugo aho bari batuye mu Cyahafi, Ingabire yibuka ko yirukanwe mu rugo rwa nyina wabo tariki 21 Gashyantare 2006. Atangira ubuzima bugoranye cyane bwo kubara ubucyeye no kuba ku ishuri mu biruhuko muri Groupe Scolaire ya Muhondo i Gakenke aho yigaga. Nyinawabo avuga ko yirukanye uyu mwaka kubera ko ngo yari atangiye kuba ikirumbo.
Umutesi Valentine niwe wasigaye agenzura aya masambu n’ishyamba bya Hegitari eshatu, ndetse ubwo hari haje gahunda yo kwandikisha ubutaka abyiyandikishaho, uyu mwana w’umukobwa we ibyo ntiyari abizi kubera ubuzima bugoye yariho abamo.
Aho hugukiye, Ingabire yiyambaje inzego zitandukanye, Akarere ka Gisagara, Umurenge w’iwabo, FARG, CNLG, IBUKA n’izindi nzego ngo zimurengere. Akanama kashyizweho na Minisitiri w’Intebe kumvise ibisobanuro bye ubwo kajyaga ku Gisagara, gategeka ko uyu mwana w’impfubyi asubizwa imitungo y’iwabo. Gasiga kabwiye inzego z’Umurenge, Akarere na Polisi gufasha uyu mwana agasubizwa iby’iwabo. Umwaka urarenze ntabyo arahabwa, nyina wabo niwe ukibyaza umusaruro ayo masambu amwanditseho, umwana wa mukuru we aracyagorwa n’ubuzima.
Ingabire yabwiye Umuseke ko nyina wabo Umutesi wamureze akamwirukana yiyandikishijeho imitungo akwiriye ariko akaniyandikishaho imitungo yo kwa mukuru we (nyina wa Ingabire) n’umugabo we.
Uyu mwana yaje guhaguruka ajya iwabo, ku murenge bamutegeka kwandika ibaruwa ngo bazabikosore bamubwira ko bazabimukurikiranira ariko n’ubu amaso yaheze mu kirere.
Hajemo ikibazo, babanza gushidikanya ko uyu mwana yabyawe koko n’uwo yita ko ari se ari nawe wari ufite ayo masambu mbere ya Jenoside, ariwe koko cyane ko ngo nyina na se batari barasezeranye.
Muri 2012 Ingabire yagiye kuburanira ibyo bita “Judgement d’Actes de Naissance” kigaragaza koko se ari uwo bavuga wari ufite amasambu, umwana aratsindwa abura ubushobozi bwo kujurira.
Muri 2013 CNLG yamutangiye ikirego cy’uko imitungo ari iya se maze aratsinda ndetse bamushyira ku rutonde rw’abazasubizwa imitungo.
Muri Kamena 2013 Komisiyo yari yashyizweho na Minisitiri w’Intebe nayo yamanutse mu karere ka Gisagara imaze kumva ibisobanuro bye yanzura ko uyu mwana Ingabire agomba gusubizwa imitungo ye.
Iki kibazo cyashinzwe Akarere na Polisi ngo bifasha uyu mwana gusubizwa iby’iwabo.
Ingabire ati “Nahagiye inshuro esheshatu, bakansaba kuzana n’uriya mama wacu ariko namuhamagara akanga kwitaba. Vice mayor ushinzwe imibereho myiza niwe ubizi kuko nibo bahise bamanura ikibazo mu murenge wa Kibirizi ariko kugeza n’ubu ntacyo bakoze.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi Rushema Jacques yabwiye Umuseke ko ikibazo bakizi koko.
Avuga ko kuva uwo mugore yariyandikishije ku mitungo bigoye kuba Ingabire yayisubizwa bitanyuze mu mategeko we avuga ko ari ikibazo abona gishobora no gufata igihe kinini cyane.
Rushema avuga ko yahamagaye uyu mugore (nyina wabo) maze akamubwira ko uwo mwana atamuzi.
Rushema avuga ko icyemezo cya burundi cy’amasambu avugwa cyafatiriwe ariko bitabuza Umutesi Valentine gukomeza kubyaza umusaruro ubu buataka.
Rushema ati “uriya mwana agomba kuza akabikurikirana bikanyuzwa mu matekeko nubwo inzego z’ubuyobozi zemeza ko imitungo ari iye (Ingabire)”
Ingabire amaze igihe gito abonye umuryango mushya umurera mu Nyakabanda i Kigali, ni umunyeshuri muri Kaminuza ya INATEK, avuga ko bimusaba amafaranga adafite guhora ku Gisagara akurikirana ikibazo cyafatiwe umwanzuro w’uko asubizwa imitungo y’iwabo.
Nyinawabo Umutesi Valentine yabwiye Umuseke ko nubwo mbere ya Jenoside iyi mitungo yabagamo se wa Ingabire koko ari iyo bari baramutije ubwo yazaga nk’umupagasi yarangiza agatera inda Nyina wa Ingabire ari nawe mukuru wa Umutesi.
Umutesi avuga ko bazakiranurwa na Leta kuko ngo uyu mukobwa atazwi muri iyi mitungo yita iya se naho iya nyina ngo amwegereye yamuhaho ku bushake kuko ari nk’umubyeyi we (ni nyina wabo). Ariko akavuga ko ngo bitewe n’uko uyu mwana wa mukuru we yamwitwayeho ubu akwiye kwihanagura kuko ntacyo azamuha kuri iyo mitungo.
Umukecuru witwa Uwamaliya utuye i Kibilizi uzi neza uyu muryango yabwiye Umuseke ko imitungo umwana asaba ari iya se na nyina kuko bayibanagamo kuva cyera, ahakana ko uwo mugabo (se wa Ingabire) yaje nk’umupagasi nk’uko Valentine abyemeza. Gusa koko yemeza ko batari barashyingiranywe imbere y’amategeko nk’uko n’indi miryango myinshi mu byaro mbere ya Jenoside byari bimeze. Akibaza niba ari icyo uwo mwana azira.
Ingabire asa n’ufite icyizere gicye ku mitungo y’iwabo, nyamara inzego z’ubuyobozi zemeza ko imitungo umwana akwiye kuyisubizwa, gusa ngo biciye mu nzira z’amategeko, inzira z’amategeko zikaba ubu zidashobokeye uyu mwana kubera ubushobozi bucye afite.
Ikibazo nk’iki ni kimwe mubyo u Rwanda rugihanganye nabyo….
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com
Ku wifuza gufasha Ingabire ikibazo cye yamubona kuri +250 782 645 711
0 Comment
nemeye kumuha umusanzu wo kumurihira umwunganizi muby’amategeko
Biteye ubwoba n’agahinda kenshi none niba Se yari umupagasi, agatera umukobwa wabo inda bakamumushyingira ndetse bakamuha n’isambu biha nyina wabo uburenganzira bwo kuyisubiza igihe bapfuye kandi barasize umwana? none se nyina wabo ko afite ibyiwabo afite uburenganzira bwo kugenera umwana ku mutungo wa nyina? ntabwo mbyumva pe ikindi numva kibabaje umwana wabyawe kubabyeyi batasezeranye nta burenganzira afite kuri acte de naissance? jye nari nzi ko acte de naissance ari icyemezo kivuga ngo nabyawe na naka na nyiranaka none se ntabazi ko uwo mwana yabyawe nabo bantu? uwo witwa nyinawabo se yamureze atazi abamubyaye mbega isi???? ndumiwe pe urukiko rwamwimye acte de naissance rushingiye kuki koko? mbega inkuru ibabaje ntibyumvikana ariko uwo mwana nashikame aburane uburenganzira bwe yenda azagwa ku muntu ugira impuhwe amufashe kandi nasenge cyane nyina wabo atazamugira nka wa muhungu wa Rutsindura sewabo yagize igisenzegeri genda Rwanda waragowe koko Imana yacu nirengere imfubyi pe naho abantu bo barenzwe n’inda
nemeye kumuha inkunga yo kumurihira umwunganizi muby’amategeko akarengane ko kujya barenganya imfubyi zasigaye zonyine byaba ari ukuzisonga ubugira kabiri, zabuze ababyeyi none n’imitungo yabo barimo kuyigabiza, mumezi ashize hano hagaragaye indi nkuru yumukobwa w’imfubyi wambuwe nabenewabo, ibi njyewe bintera ikizizi n’iseseme kubona abana bimfubyi barengana hakabura ubarenganura
Nonese [email protected] ko atashyizeho contact ze ngo uyu mwana w’umukobwa abashe kumuvugisha kubw’ubu bufasha amwemereye?
Nonese ko [email protected] atashyizeho address ze k’uburyo uyu mwana w’umukobwa yabasha kumubona akamugezaho iyi nkunga ikomeye amwemereye?
Adresse email yanjye ni iyo nakoresheke kw’izina ( [email protected]) ariko namwe mwese mugira umutima w’impuhwe mubishatse twafatanya tukagoboka iyi mfubyi kandi twese tumufashije ikibazo cye cyahita gikemuka, aka gasuzuguro n’akarengane agirirwa na nyina wabo byanteye akababaro . Murakoze
Uyu mukaobwa ninamwiza ahubwo nyina wabo yitege umugabo we uzaba ari umutegetsi cg umucamanza ukomeye sha ihangazane hose bareraga abana bishakira indonke cyanecyane imitungo yasizwe n’ababyey babo
u Rwanda hari ibibazo byinshi tugihangana nabyo kweli, ariko nibarize abantu bazi icyo amategeko y’ubutaka imiturire n’imibanire ateganya: niyo Se w’uyu mwana yaba umupagasi, nyina wabo akaba abyemera kandi uyu mwana akaba ariho ntaburenganzira afite ku mutungo wa Nyina umubyara (mukuru wa Valentina)?? kuko mugihe batari barasezeranye (maman na Papa wa Ingabire) ubwo ni umwana wavukiye iwabo (kwa sekuru ubyara maman wiwe niho iwabo sibyo la ??Aabazi icyo amategeko agena kuricyo kintu rwose nshaka kubimenya nanjye) cyane ko umwana ntawundi mutungO afite kuruhande rw’aho Se aturuka (ngo yarapagasaga…..). birakwiye ko uyu mwana arenganurwa.
Umwana akwiye guhabwa imitungo ye. None se baramwohereza he ko numva ngo bagiye kumugenera nkaho we nta burenganzira ku mitungo afite. Ariko abantu baziruka ku byisi kugeza ryari?
Ingabire ihangane Iyakuremye irakuzi kandi izakurenganura. Gana MAJ (maison d’acces à la justice) muri buri karere irahakorera bazakugira inama kandi bagufashe kubona umwunganizi mu mategeko.
Comments are closed.