Kongera umusaruro w’ibihingwa inzira yo gukumira inzara nkivugwa muri Somalia
Mu gihe ikibazo cy’ inzara mw’ ihembe rya africa kigenda kirushaho gufata indi ntera, Inama mpuzamahanga yateguwe na FAO ifatanije na Banki y’ isi yateraniye i Roma mu Butaliyani .
Muri iyo nama prezida wa banki y’ isi Robert Zoellick yavuze ko icyo cyorezo gifite inkomoko kuri byinshi, birimo ibiciro by’ ibiribbwa bikomeje kuzamuka , ubukene kimwe n’ umutekano muke.
Kuruhande rw’u Rwanda abahinzi bakomeje gukangurirwa kuvugurura ubuhinzi bwabo hagamijwe kongera umusaruro .
Juvenal Kabirigi ukuriye umushinga ugamije kongera umusaruro mu karere k’ ibiyaga bigari , avuga ko hari gahunda nyinshi ziriho cyane cyane nk’ izo kurinda ibidukikije bityo akaba afite ikizere ko nta kibazo cy’ inzara u Rwada rwagombye guhura nacyo nk’ ibibera muri ibyo bihugu
Behala Lunajelo umuyobozi w’ ikigo cyo muri Tanzaniya gishinzwe kubungabunga umusaruro ukomoka ku buhinzi
Ati ‘‘ mu muryango w’ afrika y’ Uburasirazuba za guverinoma zigomba guhura mbere na mbere zikiga ku bibazo bibiri , birimo ku ikoreshwa ry’ umutungo kamere hafatwa ingamba nyazo zo gushora imari mu rwego rwo kongera umusaruro.
Kuhira cg kuvomerera imyaka ni kimwe mu byatuma umusaruro uzamuka , gukoresha imashini mu buhinzi nyuma rero hakenewe za politiki zihamye zituma ibiciro bidakomeza kuzamuka . Ayo mategeko kandi muri ibi bihugu bya afrika y’ uburasirazuba arasaba ko ibyo bihugu bishyiraho amabwiriza atuma habaho ubuhahirane muri ibyo bihugu.
Mu gihe rero inzara ikomeje guca ibintu mu ihembe ry’ afrika kongera umusaruro mu buhinzi ni kimwe mu byatuma ikibazo kirangira burundu.
Claire U
Umuseke.com