Digiqole ad

Muhanga: Umurenge wa Nyamabuye wasenyeye inkeragutabara

Nsabimana Emmanuel acumbitse  mu mudugudu wa Nyabisindu mu kagari ka Gitarama mu murenge wa Nyamabuye  mu karere ka Muhanga, yavuze ko yatunguwe no kubona  Ubuyobozi bw’umurenge  buje kumusenyera kandi yarubatse   ku manywa y’ihangu.

Nsabimana Emmanuel ahagaze mu kibanza cy'inzu ye baherutse gusenya
Nsabimana Emmanuel ahagaze mu kibanza cy’inzu ye baherutse gusenya

Nsabimana  Emmanuel  amaze imyaka hafi ibiri ahungutse ngo, yageze mu Rwanda aturutse muri  Repubulika  iharanira Demokarasi ya Kongo, aho atahukiye  Komisiyo ishinzwe gusubiza abasirikare mu buzima busanzwe, yamwigishije  umwuga wo gusudira imuha n’amafaranga ibihumbi 120  aheraho.

Nsabimana yavuze ko aya mafaranga yanze kuyapfusha ubusa akayashyira hamwe n’andi yaramaze iminsi akorera akigira inama yo kubaka icyo yise  anegise  (Annexe) iruhande rw’inzu y’umubyeyi we ugeze mu zabukuru kubera ko ngo yangaga kujya kure nawe, asaba  ubuyobozi bw’Umudugudu n’Akagari  bumwemera ko yubaka.

Kuri we akavuga ko n’ikimenyimenyi yubakaga izuba riva  ntihagire n’ijambo  na rimwe yumva rimubuza  gukomeza imirimo yo kubaka, gusa ngo bamwe muri aba bayobozi mu nzego z’ibanze ngo bamusabye  ko yatanga ‘akantu’ kugirango bamuvuganire ku buyobozi bukuru  aranga bahita bamuhamagarira  Abayobozi ku rwego rw’Umurenge baraza baramusenyera.

Nsabimana yabwiye Umuseke ko atari gukomeza kubaka iyo ajya kubona amabwiriza mbere yuko asakara, ati: ‘’ Iyo bajya gukurikiza amabwiriza asanzwe agenga  imyubakire mu mujyi n’abagenzi banjye ntibari kuba muri aya mazu,  kuko twese  twubatse kimwe  kandi ubushobozi mfite ntibunyemerera kubaka  birenze ibi, iyo  bansaba amande nari  kuyatanga aho kunsenyera inzu maze gusakara. Aka ni akarengane.’’

Mugunga Jean Baptiste  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye  ahakana ko  Nsabimana  yahawe  uruhusa rwo kubaka kuko ngo  bamwandikiye amabaruwa abiri ariko akomeza kubaka.

Mugunga akavuga ko  hari  igihe bamwe mu bayobozi ku rwego r’imidugudu n’utugari  bafata ruswa y’umuntu utubahirije amategeko bakamubeshya ko nta cyo bazamutwara nyuma bikaza kumugiraho ingaruka zitari nziza.

Yagize ati: ‘’Ndagira inama  abaturage  bose harimo n’uyu Nsabimana ko mbere yo kubaka bajya babanza gusaba ibyangombwa  bitangirwa  ku rwego rw’Akarere kugirango  batazajya bahura n’ibihombo bya hato na hato baterwa n’imyumvire mike’’

Icyangombwa cyo kubaka  gitangwa n’akarere kigura  ibihumbi  kuva kuri 30 kugeza  ku bihumbi 45 by’amafaranga y’uRwanda, muri uyu murenge  kandi hari umuturage uherutse gucibwa amande  ingana n’ibihumbi  500 by’uRwanda kubera ko  yubatse  binyuranije n’amategeko.

Inzego z’ibanze zivugwa cyane mu kwaka ruswa abaturage ngo zibakingire ikibaba mu kubaka binyuranyije n’amategeko yagenwe. Nubwo abaturage akenshi babihomberamo, abo bayobozi bon go usanga nta ngaruka n’imwe bibagiraho.

Baramusenyeye bashyira inzu yose hasi
Baramusenyeye bashyira inzu yose hasi
Aho yubakaga ni mu nkengero z'umujyi wa Muhanga
Aho yubakaga ni mu nkengero z’umujyi wa Muhanga

MUHIZI Elisee
ububiko.umusekehost.com/MUHANGA

0 Comment

  • yagiye kubaka muri Congo aho avuye se cg akajya mu ishyamba ,iyo mbwa bayivuye amaso none itangiye kuyakanura koko!!!

    • Ariko sha kuki mwibagirwako natwe twarimpunzi ejobundi? Njyewe ibibinti ntabwo mbyemera umunyarwanda wese afite uburenganzira mugihugu cye ntawugomba kumvako abufite kurushabandi.

    • @Kabaka, inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo … abantu nkawe nibo boretse iki gihugu. wakwitonze sha ko bucya bucyana ayandi.

  • Ahhaaaa ahubwo batinze kumusenyera kuko iyo utabakinze akantu ngo
    basangire kuva ku mudugudu banayisenya bakanagutabamo. Ni abaryi b’inda
    nini kandi baba babiziranyeho. Twarumiwe ahubwo wagirango ntibari muri
    Leta cg nibo babohoye igihugu bonyine.

  • ibi nukwisurira ibintu bibi kweri? ntimuzi gusenyerwa aho byatugeze mubihe byashize? mwaretse abandi bakubaka se?

  • Ngobutabemo kuko ahungutde kandi Akaba umuhutu imana ntabwo arumuntu mutegereze imgengas yanyu izabonigisubizo

    • Kuki mwumvako burigihe umuntu wese wahunze afite ingengas?Ese mupima ingengas mukoresheje iki?Abirukanwe muri Tanzaniya se nta ngengas bafite?Biteyurujijo ejo bizamera nkibyo kwa Habyarimana birukanaga abantu bagera mu Rwanda bakabatuza mu mahema ngo kuko arabatutsi.

  • yashenye nyinshi none we imwe iramubabaza?

  • Njye nkeka ko kuba inkeragutabara cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose bidaha umuntu kubaka atubahirije inzira binyuramo mu mijyi hose! Ikibazo rero si ukuba basenyeye Inkeragutabara mu gihe yaba yararenze ku mabwiririza, ikibazo cyaba yarabikoze koko bamuhaye uburenganzira nyuma abashaka akantu bakabura abagahitamo  kumusenyera!

  • Niba dushaka imiyoborere myiza ntitukivuguruze ,umunyarwanda wese ni nkundi kandi mumenye ko guhana atari ukwihanukira ,Ex Nyamabuye arakabije

  • Sha jye sindemera ko umuntu ashobora kwegera inzu y’umuntu yuzuye akayisenya ubwo se yaba agira umutima umeze gute? ese muri 1994 yaba yaranganaga gute? cg se yaba atarigeze agera mubiganiro cg ngo akurikirane imanza za Gacaca ngo yumve niba uwasenye abitegetswe na leta yaba yarababariwe bajye bazisenya banarunda amafaranga kuri compte yo kuzazishyura mu gihe kizaza ni biba ngombwa kuko ubamba is ntakurura kandi iby’ is ni zunguruka.

Comments are closed.

en_USEnglish