Umunya Uganda yishimiye cyane guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Kabuye Ephrem ukomoka mu gihugu cya Uganda, utuye mu mudugudu wa Nyarucyamu ya mbere, akagari ka Gahogo, umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, akavuga ko agiye gukurikiza amategeko n’amabwiriza agenga abatuye igihugu cye gishya.
Kabuye Ephrem akomoka mu karere ka Masaka muri Uganda, amaze imyaka itandatu aba mu Rwanda, yavuze ko nyuma yuko ashakanye n’umunyarwandakazi yasabye kuba umunyarwanda kugirango we n’umguore we bagire uburenganzira bungana.
Kabuye avuga ko akunda cyane u Rwanda kandi yifuje cyane gushakana n’umunyarwandakazi, amaze kumushaka avuga ko yihutiye kuzuza ibisabwa maze asaba ubwenegihugu. Ashimira cyane uburyo serivisi yahawe zihuse kandi zakozwe neza.
Senyenzi Francois ushinzwe abinjira n’abasohoka mu karere ka Muhanga, yavuze ko basuzumye dosiye ya Kabuye bayohereza mu nama y’Abaminisitiri imwemerera kumuha ubwenegihugu cyane cyane ishingiye itegeko ngenga numéro 30/07/2008 ryerekeye ubwenegihugu Nyarwanda uko busabwa ndetse nuko butangwa.
Kabuye akaba ubu ngo agiye guhabwa ibyangombwa byose byemerewe umunyarwanda mu Rwanda.
Mutakwasuku Yonne uyobora Akarere ka Muhanga, ashimira Kabuye ubushake yagaragaje bwo kuba umunyarwanda by’umwihariko no kubinyuza mu nzira amategeko ateganya.
Mutakwasuku avuga ko bamuhaye ikaze mu muryango mugari w’Abanyarwanda, anamubwira ko abanyarwanda bafite uburenganzira bungana imbere y’amategeko.
Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryemerera ubwenegihugu umuntu wujuje ibi: Kuvukira ku butaka bw’ u Rwanda, ubwenegihugu ku mwana utabyaye ariko wemera imbere y’amategeko (Adoption), Kuba warashakanye n’umunyarwanda, guha umunyamahanga ubisabye ubwenegihugu no kuba warigeze kuba umunyarwanda nyuma ugatakaza ubwenegihugu bwawe.
Kabuye akaba yahawe ubwenegihugu kubera ko yashakanye n’umunyarwandakazi.
MUHIZI Elisee
ububiko.umusekehost.com/Muhanga
0 Comment
itegeko ngenga n0 30/2008 ryo kuwa 25/07/2008 ryerekeye ubwenegihugu nyarwanda uko busabwa n’uko butangwa.
Comments are closed.