Digiqole ad

5 nibo bamaze gupfa. 64 bahiye. HARACYEKWA abagororwa

Iperereza ku nkongi y’umuririro yaraye yibasiye gereza ya Rubavu ryatangiye, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri iyi gereza ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa 08 Nyakanga, Umuyobozi w’Urwego rw’amagereza mu Rwanda yavuze ko hari gukorwa iperereza kuko hashobora kuba hari abagororwa bakoze iki gikorwa kibi.

Aho abagororwa bamwe babaga hahiye harakongoka
Aho abagororwa bamwe babaga hahiye harakongoka

Muri iki kiganiro, Gen Paul Rwarakabije uyobora urwego rw’igihugu rw’amagereza yatangaje ko kugeza ubu abagororwa bitabye Imana mu nkongi y’umuriro bamaze kuba batanu.

Avuga ko batatu bazize kubyigana bahunga umuriro, babiri bazize ubushye naho abagera kuri 64 bo bari kuvurwa ubushye batewe n’iyi nkongi.

Umwe mu bakora kuri iyi Gereza yabwiye Umuseke ko ejo nimugoroba bagiye kubona bakabona mu kumba k’umugororwa umwe itara rirazimye, hashize umwanya muto babona hazamutsemo umuriro.

Bahise batabara kuzimya uyu muriro mu gihe utarazima mu bindi byumba rusange (ibihodi) bibiri biri hafi aho hahita naho hazamuka inkongi umuriro ubarusha imbaraga.

Komiseri mukuru w’Urwego rw’Amagereza mu Rwanda Gen Rwarakabije muri iki kiganiro yavuze ko bihanganishije cyane imiryango y’abagororwa batakarije ubuzima muri iriya nkongi y’umuriro.

Gusa yongeraho ko bibabaje cyane kuba ubu bari gukeka no gukora iperereza ko iyi nkongi yaba yatewe na bamwe mu bagororwa ubwabo.

Inzu ebyiri nini zabagamo abagororwa bagera ku bihumbi bitatu nizo zahiye zirakongoka n’ibyari birimo, aha ni naho habaye umubyigani ukomeye wo gusohokamo maze batatu bakahasiga ubuzima.

Usibye abahiye n’ibikoresho byabo by’ibanze byahiriye muri ibi byumba. Ibintu byangirijwe n’iyi nkongi y’umuriro byose hamwe bibarirwa ku gaciro ka miliyoni 200 z’amanyarwanda.

Ministeri y’ imicungire y’ ibiza yari ihagarariwe muri iyi nama ifatanyije n’urwego rw’amagereza mu gihugu bazanye ibyangombwa by’ibanze byo kuba aba bagororwa babuze ibyabo bifashisha. Hazanywe kandi amahema abiri manini baba bacumbitsemo mu gihe ahahiye hatarasanwa.

Iki kiganiro n’abanyamakuru kitabiriwe na Gen Paul Rwarakabije, Ruvebana Antoine Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ imicungire y’ ibiza no gucyura impunzi, Caritas Mukandasira Guverineri w’Intara y’Ibirengerazuba n’abandi bayobozi batandukanye.

Amazina y’abagororwa bitabye Imana ni;

Ngoregera Alexis
Rutayisire
Murekezi Aciel
Ngendera
Hagumagutuma
Batatu ni aba Ngororero, umwe ni uw’i Musanze undi ni uwo mu karere ka Rutsiro.

Umuyobozi w’amagereza abajijwe niba nta mugororwa watorotse yavuze ko nta numwe bitewe nuko iyi nkongi yabaye hakiri kare.

Kuri uyu wa kabiri abagororwa muri Gereza ya Rubavu biriwe mu mirimo yo kwimukira ahatarahiye
Kuri uyu wa kabiri abagororwa muri Gereza ya Rubavu biriwe mu mirimo yo kwimukira ahatarahiye
Bamwe mu bagororwa bahiriye mu gihome
Bamwe mu bagororwa bahiriye mu gihome
Abayobozi batandukanye uyu munsi baje guhumuriza abagororwa
Abayobozi batandukanye uyu munsi baje guhumuriza abagororwa

Patrick MAISHA
ububiko.umusekehost.com/Rubavu

0 Comment

  • Uyu musoda se nabyo biri munshingano ze? Burigihe nta hantu na hamwe utabona umusilikari.Ntacyo mfa n’abasoda ariko bivanga muribyose.

    • Kanini, uri umuswa cyane. Ibintu bijyanye n’umutekano urumva byaburamo umusirikare gute?

    • Mu nama y”umutekano yo muri buri agace habamo umusirikali, ibyo birumvikana ko ahari ibijanye n”umutekano byose uzabimusangamo, we na police, umuyobozi(mayor,Gouverneur, n’abandi bitewe n’uwego), umushinjacyaha,….. Urakoze kubyumva

    • @Kanini, Urumva se kiriya atari ikibazo cy’umutekano??? Ingabo uzazibona hose. No mu bikorwa by’amajyambere, ubuvuzi n’ibindi. None se nubona umusirikari yubakira abadafite aho baba uzabaza ubusa nk’ubwo ubajije??? Ubujiji weee! Uzabaze no mu bindi bihugu ingabo nizo ziza imbere mu gutabara iyo habaye ibiiza.

    • kanini we kwivanga uvuga ni iki? igisirikare se uyobewe ko mu nshingano zacyo za mbere ari umutekano? ubu se urabona ibi byabaye ntaho bihuriye n’umutekano

    • Sasa wowe wiyise kanini uri umuntu ki uvuga ngo abasirikari bivanga muri byose?? Wabuzwa niki se ko ngo ushize impumu yibagirwa cyamwirukansaga!? Ubwo se sha badakoze intervention waryama?? Jya ubanza utekereze mbere yo kuvuga. Niba unenga umuntu y”uko yakoze ubutabazi akavana abantu mu kaga ubwo ushobora kuba urwaye. Ingabo zacu turazemera kandi zikomereze aho tuziri inyuma. 

  • Umuseke namwe muratinya kabisa!!!! Ubwose igitekerezo cyanjye komutagishyizeho mwazitinye? Niho hahandi hanyu kbsa.

  • UZABANZE UMENYE INSHINGANO ZABO(abasirikare) UBONE KUVUGA UTSYO KUKO AHARI NTAGITANGAZA KIRIMO KKO BIRI MUSHINGANO ZE

    • Kanini kweli. Sinari nziko mu Banyarwanda hakiba ibicucu nkawe. Ubwo se urumva undi ahubwo wari ukwiye gutabara mbere ari nde uretse Polisi n’Ingabo. Puuuuu injiji ziragwira koko. 

  • Umva ese iyo mugenzi wanyu atanze igitekerezo  ukamutuka ngo ni umuswa ,ikigoryi wowe ubanza ku measuring ubwenge bwawe  ngo umenye uko bungana ,gutukana ini umuco mubi ikindi kuba abivuze ntagitangaza yarafite uko abyumva bitandukanye nuko ubyumva wowe

  • KANINI mumureke nawe ibyo avuga ntabizi

Comments are closed.

en_USEnglish