Bamwe mu bubatse Rukarara II birukanywe nta nteguza nta n’imperekeza
Bamwe mu bubatse urugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara II bavuga ko babajwe cyane n’uko abagera kuri 200 barirukanywe ikubagahu badahawe integuza n’imperekeza kandi mbere yo guhabwa akazi bari babanje kubyemererwa.
Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara II ruherutse gutahwa ku mugaragaragaro ndetse abaruturiye bakaba barishimiye iki gikorwa cyane ko basezeranyijwe kuzaba ari bo bahabwa aya mashanyarazi ku ikubitiro aho kubona insinga zibaca hejuru nk’uko byakunze kugendekera abaturage baturiye izindi ngomero.
Ubwo abandi baturage bari mu byishimo byo gutaha uru rugomero ndetse n’icyizere bahawe cyo kuba bagiye kuva mu mwijima bagacana amashanyarazi bakabona n’uko bazajya bacaginga (charging) telefoni zabo, hari abandi bariraga mu bipfunsi kuko birukanywe ubwo uru rugomero rwubakagwa none rukaba rutashywe ntacyo babapimiye ku mperekeza bakwiye.
Ndayambaje Felecien umwe birukanywe yabwuye Umuseke ati “ tujya gutangira gukora akazi ko kubaka uru rugomero babanje kuduha amabwiriza ndetse badusomera n’ingingo zazaturengera mu gihe haba hajemo ibibazo ariko twatunguwe no kubona mu gitondo cyo kuwa 09 Mutarama (2014) tubwirwa ko duhagaritswe kubera impamvu za tekiniki,
Nyuma twagiye dusubirayo bakatubwira ko nta kazi gahari ariko tukabona ahubwo bongeyemo abandi bakozi bashya”.
Ndayambaje yakomeje atangaza ko n’ubwo nta deni kampani yubakaga uru rugomero yari ibarimo ariko bakomeje kuhasiragira bitewe n’inyandiko yahawe buri mukozi ikubiyemo ingingo zigaragaza ko nta mukozi n’umwe uzirukanwa adahawe integuza cyangwa imperekeza mu gihe nta nenge yamugaragayeho mu kazi ke.
Abajijwe niba bataba barirukanywe kubera imikorere mibi ishobora kuba yarabaranze, Ndayambaje yatangaje ko iki kibazo banakibajijwe n’Akarere aho bajyanye ikibazo cyabo ariko atari byo kuko nta muntu wirukanywe biturutse ku mikorere ye idahwitse cyangwa indi nenge ngo abimenyeshwe.
Yongeraho ko bitashoboka ko abantu bagera kuri 200 bagaragaza imikorere mibi dore ko ngo ari bo birukanywe muri ubu buryo.
Kuri iki kibazo, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe ngo bwabahuje na rwiyemezamiro witwa Hanci maze abemererako azaha aba birukanywe integuza; uwari umaze kuhakora igihe kigeze mu mwaka agahabwa amafaranga angana n’umushahara w’ukwezi naho uwari utarageza ku mwaka we agahabwa ay’igice cy’ukwezi.
Abakozi, Akarere na rwiyemezamirimo babyemeranyijweho bahabwa n’itariki bazajya kureberaho amafaranga yabo ku Umurenge SACCO bari basanzwe bahemberwaho.
Gusa ngo baje gutungurwa no kugerayo bagasanga impapuro zibasaba kuzabanza kujya gusora ku kigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahooro (RRA), ntibyabaciye intege bajyayo ariko bagezeyo babazwa icyo basorera barashoberwa batahira aho nk’uko uyu mukozi abivuga.
Ibi byaje kubaca intege ku buryo bahisemo gutuza kuko babonaga ayo bakomeje gutakaza yenda kugera mu yo bakurikiranaga.
Abandi bakozi bakoze kuri uru rugomero bavuga ko kubaca intege no kubasiragiza ari intwaro yakoreshejwe mu kugirango bananirwe babure n’amikoro yo gukomeza kwiruka kuri utwo dufaranga twabo.
Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko ntako butagize ngo bubashe kumvikanisha izi mpande zombi nk’uko byatangajwe na Francois Ndagijimana umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Nyamagabe uru rugomero ruherereyemo.
Yagize ati “ abo bakozi birukanywe basiragiye aha inshuro nyinsi, najye ngerageza guhuza izi mpande zombi kugira ariko mu by’ukuri ikibazo cy’aba baturage ubona nta shingiro gifite kuko bari ba nyakabyizi ariko nabishyizemo imbaraga nkurikije ibyo babasezeranyije.
Ubuyobozi bw’iyi kampani yubatse uru rugomero bwasabye abo bakozi babanza kwishyura imisoro y’abakozi kugira ngo nabwo bubahe ibyo bwabasezeranyije”.
Ubusanzwe ariko ngo umukoresha ni we wishyurrira umukozi we iyo misoro ariko ubuyobozi bw’iyi kampani bugatangaza ko mu masezerano bwagiranye na Leta y’u Rwanda atabemerera kwishyura imisoro ko ahubwo yishyurwa n’umukozi ku giti cye.
Abonye ikibazo gikomeje gufata intera, Ndagijimana avuga ko yagiriye inama aba bakozi ko uwashobora gutanga uwo musoro yawutanga akishyurwa.
N’ubwo kugeza ubu ntawongeye gusubira ku karere, umugenzuzi w’umurimo abona iyi kampani yari ikwiye kubahiriza ibyo yasezeranyije abakozi bayo.
Aba basaba kwishyurwa bo bakavuga ko ibivugwa byose ari urwitwazo kuko nyuma y’uko birukanywe hari abandi bazanywe kandi bagakora nta masezerano agaragara bafitanye n’iyo kompanyi nka ba nyakabyizi basanzwe.
Si ubwa mbere ikibazo nk’iki kivuzwe ku mashantiye manini manini mu Rwanda, hamwe na hamwe ba nyakabyizi bakunze kwamburwa, kwirukanwa nta mperekeza kandi batunguwe, ba nyiri akazi bakarengerwa ahanini n’amategeko kuko aba ba nyakabyizi usanga badashoboye no guhangana no gukurikirana ibyabo kubera intege nke no gushaka amaramuko.
Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com