Mu rubanza rwa Lt. Mutabazi, havuzwe uko RNC yageze muri Kaminuza
Mu rubanza rwiswe urwa Lt. Joel Mutabazi n’abo baregwa hamwe 15 rwasubukuwe kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Nyakanga, Nibishaka Rwisanga Syprien uregwa kuba yaracengeje amatwara ya RNC muri Kaminuza yakomeje kwisobanura we na Nizigiyeyo Jean de Dieu baregwa ubufatanyacyaha.
Rwisanga Syprien yari asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza yize ‘Physique’ ndetse yarayigishaga, Ubushinjacyaha bwa gisirikare bumukurikiranyeho ibyaha bitandatu birimo ibyo guhamagarira abantu kujya mu ngabo zitemewe na Leta, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, Kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho n’ibindi.
Ubushinjacyaha burega Rwisanga Syprien ko yashakiraga abayoboke umutwe wa RNC wivugira ko ufatanya na FDLR kurwanya Leta y’u Rwanda.
Abo yinjizaga muri RNC ngo yaba yarababwiraga ko izabarihira amashuri bakazayifasha kuyobora imaze kugera ku butegetsi.
Anashinjwa kuba yarinjije abantu babiri muri FDLR bakajya gukora imyitozo yo gutega no gutegura ibisasu, gutega imodoka bajugunye amashaza yumye mu mihanda n’ubundi bugizi bwa nabi.
Mu bo aregwa ko yohereje muri iyo myitozo harimo umukobwa w’inshutiye (Fiancé) Nizeyimana Pelagie n’uwitwa Mukeshimana Dancilla.
By’umwihariko inyandikomvugo ya Nizigiyeyo Jean de Dieu wari inshuti ya Rwisanga, ndetse uyu Rwisanga akaba ariwe wamwinjije muri RNC, n’ubuhamya bwa Pelagie, Rwisanga avuga ko bari baziranye nk’inshuti ariko bitari ku rwego rwa fiancé n’inyandikomvugo za Rwisanga ubwe yakoreye ahantu hatandukanye ni byo bimenyetso ubushinjacyaha bwa gisirikare bugenderaho bumurega.
Rwisanga Syprien yakomeje kuburana ahakana ibyaha, avuga ko ibyo kwinjiza bariya bantu babiri muri FDLR atabikoze n’ibindi byaha byose aregwa arabihakana.
Yabwiye urukiko ko inyandikomvugo ubushinjacyaha bukoresha bumurega hari izo atakoreshejwe, izindi ngo akaba yarazikoreshejwe akemera ibyo abazwa kugira ngo akize ubuzima bwe bwari bumerewe nabi avuga ngo “Aho gupfa none napfa ejo.”
Yanavuze ko hari ibyo yasomewe atavuze ngo kuko yaravugaga abandi bakandika ntibamwemererega gusinya ibyo yasomye.
Yasobanuriye urukiko ko yafashwe tariki ya 7 Ukwakira 2013, ashyirwa mu modoka ifite y’ibirahuri byijimye ahambiriye igitambaro mu maso. Nyuma aza kujyanwa ahantu atazi ahatwa ibibazo, ndetse ngo yafungirwaga mu tuzu duto cyane,akambere ngo kari gafite m2 0,5 n’akandi gafite m21,5.
Utu tuzu ngo ntitwatumaga aryama cyangwa ngo yicare, ubuzima yabayemo igihe cy’ukwezi kandi ngo akajya ahatwa ibibazo akorerwa iyicarubozo, ku buryo ngo yavunwe intoki kugira ngo asinyire inyandiko yabaga yahawe, ubundi agakubitirwa kwemera ibyo abajijwe ngo ‘byatumaga atanga ibisubizo bishimisha abamubaza‘.
Ibi ubushinjacyaha bwabyamaganye, buvuga ko umuntu wavunwe intoki atari kubasha gusinya, ndetse bunabwira urukiko ko nta buryo inyandikomvugo ze zaba ziriho umukono we kandi yaravunwe intoki.
Ikindi kimenyetso simusiga ngo inyandikomvugo avuga ko yakoreshejwe ariho igitutu mu bugenzacyaha, no mu bushinjacyaha zisa neza n’ibyo yavugiye mu rukiko rw’ibanze rwa gisirikare.
Umushinjacyaha ubwe yabwiye urukiko ko yibarije Rwisanga Syprien amukoraho iperereza, anasinyira ibyo yamubwiye, ariko Rwisanga ibyo yabihakaniye urukiko avuga ko batigeze bavugana.
Bitewe n’uko kwiregura kwa Rwisanga kwagarukaga kuri byinshi byavugiwe mu rukiko nk’uko we na bagenzi be bafashwe, Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko Rwisanga n’akandi gakundi ‘agatsiko k’abantu’ bafite umugambi wo gutinza urubanza banyura hirya no hino ukagira ngo nibo baburanisha.
Ibi Rwisanga yavuze ko umushinjacyaha ari uburyo ari gukoresha bwo kumwima umwanya wo kwiregura ku byaha bikomeye yamureze, ndetse bishobora gutuma yafungwa imyaka 30 nk’igihano ubushinjacyaha bwamusabiye.
Abunganira Rwisanga basabye urukiko kuzakoresha ubushishozi mu gufata umwanzura ku bimenyetso by’ubushinjacyaha (arizo nyandikomvugo zavuzwe haruguru) kuzareba izo uwo bunganira yemera yakoreshejwe nta gahato ashyizweho bukaba arizo rukoresha.
Nizeyeyo Jean de Dieu wari inshuti ya Rwisanga, akaba yari n’umucuruzi mu mujyi wa Musanze, we aburana yemera ko yagiye muri RNC ajyanywemo n’iyi nshuti ye, akaba yemera ko yagiye i Kampala mu nama yo kuganira n’abayobozi ba RNC ariko ngo yari yabwiwe ko kujya muri uyu mutwe bizatuma arihirwa amashuri (Kaminuza) akazabafasha no gutegeka dore ko we yari yararangije ayisumbuye gusa.
Ibi amaze kubikora ngo yanafunguje nomero ya konti muri Bank of Kigali (BK) i Musanze we na Pelagie, yari kujya inyuzwaho amafaranga 10 000 atangwa n’umunyamuryango wa RNC.
Ntibyagarukiye aho kuko ngo yanakanguriye abantu babiri kujya muri uyu mutwe wa RNC abigisha ibyo yabwiwe na Rwisanga.
Mu bo yakanguriye harimo uwitwa Damien n’uwitwa Alias, ariko ngo umwe yaje kumuhakanira ko ibyo yamusabye kujyamo atabijyamo.
Nyuma ni bwo Nizigiyeyo uvuga ko atari azi RNC mbere yo kuyibwirwa na Rwisanga mu 2013, ngo nta nubwo yari azi ko igamije kugirira nabi ubutegetsi yaje ngo kwitanga ku nzego z’umutekano mu karere ka Musanze, ndetse abonana n’umusirikare wa RDF wo ku rwego rwa Colonel amutekerereza imigambi mibi arimo ari nabyo byatumye hatangira gukorwa iperereza.
Mu gusaba imbabazi agera ku kuba we ubwe yarabonye ko ibyo arimo atari byo akabivamo kandi agatanga n’amakuru. Gusa nyuma yaje gusubira Kampala mu nama abisabwe n’abanyeshuri we na Rwisanga bari baremesheje inama muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare ngo kugira ngo azagende abarebere ko ibyo Rwisanga yababwiye ko RNC ifite ubuyobozi muri Uganda aribyo.
Ukuri kose kwatanzwe na Nizigiyeyo, Urukiko rwakugizeho impungenge ruvuga ko kutuzuye kuko atavuga impamvu nyazo zamujyanye i Kampala, icyo yavuze n’ubutumwa yajyanye n’ubwo yakuyeyo kuko ibyo ari byose ngo ntiyari kuva mu Rwanda ngo ajye i Kampala ku busa.
Lt. Mutabazi ntiyigeze aburana, kuko abenshi bo mu itsinda rya kane baburana baregwa ibyaha bifitanye isano na Rukundo Patrick alias Ngabonziza JMV uyu na we akaba yari afite aho ahuriye na Lt Mutabazi, iyi sano y’abahuriye muri uru rubanza ni yo yatumye bose baregwa mu rubanza rumwe bacibwamo ibice.
Abaregwa nka Nizigiyeyo bavuga ko iby’ikurwaho ry’amafaranga 25 000 ya buruse ku banyeshuri ba Kaminuza byabaye mu 2012- 2013 aribyo bururiyeho bumvisha abanyeshuri kujya muri RNC na FDLR.
Iburanisha rizakomeza kuri uyu wakabiri tariki ya 8 Nyakanga 2014 ku isaha ya saa 9h00 za mu gitondo.
HATANGIMANA Ange Eric ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Njyewe ndibaza:Aho hantu bari bafungiye byemewe namategeko?Baribafite uburenganzira bwo guhura nababunganira mu mategeko?ibyobemeyese hari umwunganizi waruhari? Ubutabera bwacu murabonako nta kigenda.Ejobundi rero HRW nisohora rapport ivuganabi u Rwanda tuzongera tuvugeko batubeshyera.
@kayonde, ibyo uvuga ubikuye he? wumvise uwavuze ko bamuvunye intoki kugirango asinye, wari wasesererwa urwara ngo wumve ububuabare” inzu ya m2 0.5 wize imibare he ngo ubyemere?ubwose we yari inkoko? ko n´ihene itahakwirwa!!Bwira RNC ireke kubeshya abaturagi ngo irabakunda izabaaha ubuyobozi…..ikura abana mu mashule…ubwose kizito ntiyabuze byose!!!!inda ndende weeeee
Wowe reba URUTOKi ku ifoto yo hejuru(ibanza) urebe uko rumeze urahita wemera ko byashoboka ko bamuvunnye urutoki
Wowe reba URUTOKi ku ifoto yo hejuru(ibanza) urebe uko rumeze urahita wemera ko byashoboka ko bamuvunnye urutoki, cyakora nsishyigikiye na gato amafuti yabo kuko umuntu wese udaha agaciro ubuzima bwa mugenzi we ntacyo amaze ni inyamanswa mu zindi
Julius umbaye kure ngo ngukore mu ntoki ncuti y’u rwanda. Umva uretse kuba indashima icyo RNC izabamarira ni ikihe mwo gakizwa mwe, ko ahubwo banagarutse mwarebana ay’ingwe nawe mugasubira muri opposition nkaho aribwo buzima bubanezeza! nimwicare hamwe disi weya twubake urwatubyaye abayobozi ba RNC bafite icyo bapfa na leta mureke twe kubyivangamo ahubwo dusigasire ibyo twagezeho. ubwose uwo ngo wari umucuruzi bijeje kubafasha kuyobora, yewe muri abapfayongo gusa mujye musaba Imana ubwenge naho ubundi igihugu kigwije injiji gusa. Kayonde we ibya HRW ba ubivuyemo wa ureke amatiku. ntaho bitaba biriya nabo biyita abarengera ikiremwa muntu nibo bica urubozo niba utari unabizi, kuvuga ngo akumba gato niba ari nabyo baramaze ubundi se iyi ngegera aho yari igeze ni umwijuto wo gutuma yirirwa abuza igihugu ubuhumekero!!!! ahubwo abemo ubutazavamo!! MAY GOD BLESS RWANDA
ariko muzi kugira impuhwe!!mwiyibagije grenade birirwa bajugunya kunzirakarengane ntibababizi ahubwo iyo bazikuraho!!!umuntu bavunye intoki se arasinya!!ngaho nibarebe ibyo yasinye yakize barebeko bidahuye nibyongibyo!!!none se uratera imbabazi nde!!!abantu mwaciye amaguru abo mwapfakaje none urivugisha ubusa gusa!!!!!ngaho gumya utsimbarare Kayumba azaz kugufunguza vuba aha!!!!ahahahh
aba bagabo barabeshya kuko ukuri kwabo kugerwa ku mashyi ngo basinyishijwe ku ngufu barangiza ngo bavunwe intoki iyo ubuhuje usanga ataribyo ahubwo bafite umugambi wo gukomeza gutinza urubanza kuko baburana urwandanze, ntawuzifuza kuvutsa umutekano w’igihugu ngo nawe abigiriremo amahoro ntibishoboka rwose.