Menya amateka y’aho bita “Mu Twicarabami twa Nyaruteja”
Kera intambara z’Abanyarwanda n’Abarundi ngo zahoshaga gato bugacya zongeye, nta kinini bivugwa ko bapfaga uretse bamwe kwereka abandi ko babarusha imbaraga babanyaga ubutaka, intambara zizwi cyane ni igitero cyo ku Muharuro n’igitero cya Rwategana. Iby’izi ntambara byararambiranye bigera aho abami b’ibihugu byombi bahuriye ahantu baricara bumvikana ko ibihugu byabo bitazongera guterana ukundi. Aha hantu Umuseke wakubarije amateka yaho.
Duhere kuri biriya bitero byombi bishobora kuba byaratumye abami bombi bicarana bakagira ibyo bemeranywaho;
Igitero cyo ku Muharuro
Umusaza Nsengimana Venant yavutse muri 1922 atuye mu karere ka Gisagara hafi y’uruzi rw’Akanyaru, amateka yagiye ahererekanywa nawe akamugeraho ari umusore avuga ko cyera Abarundi n’Abanyarwanda bari inshuti kugeza no kuba bamwe baranywanaga n’abandi.
Gusa nyuma ingabo zo ku mbibi z’ibihugu byombi ngo ziza gushotorana. Hari ingabo z’Abashakamba bashyizwe ku rugerero rwa Nyaruteja ku Kanyaru, uru rwari urugerero rw’ingabo z’ibwami zabaga zikitoza kurwana. Aha ni ahagana mu 1800.
Hakurya yabo i Burundi ahitwaga i Kamigara hakaba urugerero rw’ingabo zitwaga Inzobe z’umwami Ntare zari mu zanamurindaga.
Izi ngabo ngo zatangiye kujya zishotorana zikarwana ariko ntihagire izitsimbura izindi. Akanyaru ngo kakaguma hagati yabo n’ibihugu byombi.
Gusa nyuma ingabo zari i Nyaruguru zari ziyobowe na Nyarwaya Nyamutezi mwene Mbariyingabo zavogereye u Burundi zitsimbura ingabo zigera Ngozi, iki gitero ariko nticyabahiriye kuko n’izindi ngabo zaje nyuma ziyobowe na Rugaju rwa Mutimbo zaguwe nabi n’ingabo z’Abarundi bagatsindwa bikomeye Nyarwaya akagarukana abantu batatu gusa.
Ibi ngo byababaje cyane umwami Yuhi Gahindiro biba ngombwa ko yoherezayo izindi ngabo noneho barwanira inkundura mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Burundi, Ingabo z’u Rwanda ngo zongeye gukubitwa inshuro ziyobowe na Kabaka ka Kavotwa ka Sharangabo ya Cyilima II wari wasigaye wenyine ariko yabona ukuntu Umwami Yuhi azamwita imbwa agahitamo nawe yemera kugwa aho ku rugamba nk’uko umusaza Venant Nsengimana abivuga. Aha niho ngo havuye izina rya KIRUNDO n’ubu yabaye imwe mu ntara zigize u Burundi, ngo hiswe mu Kirundo kubera ibirundo by’imirambo y’ingabo z’u Rwanda yari ihari nyuma y’igitego cyo ku Muharuro.
Igitero cya Rwategana
Mu mibanire y’ u Rwanda n’u Burundi hariho umugenzo udasanzwe; iyo mu Rwanda himaga (hajyagaho) Umwami mushya Abarundi bagombaga kwamuba bakinjira mu Rwanda bagatwika amazu yegereye aho hafi. Bakabyita GUCANIRA UMWAMI W’I RWANDA. Ibi ngo basaga nk’aho babyemerewe kuko u Rwanda ntacyo rwabikoragaho.
Ubwo u Rwanda rwimikaga Umwami Rwogera ahagana mu 1830 Abarundi bateye mu Rwanda, abanyarwanda ngo babanza kugirango ni wa muhango wabo usanzwe, ariko ngo cyari igitero ahubwo gikomeye cyane kuko ngo bari bagamije kuza bagatwika Umurwa mukuru w’u Rwanda wari ku Mukingo wa Mwanabiri (ubu ni mu karere ka Nyanza).
Umutasi w’u Rwanda bitaga Ruhiso, ngo yari amaze iminsi ababwira iby’iki gitero Abarundi bari gutegura ariko ntibibe, nuko yongeye kubivuga kuri uyu munsi nabwo babigira amashyengo ye, nuko ngo Ruhiso abonye amagambo avuze batayahaye agaciro ararira, ariko umugabekazi Nyiramavugo II Nyiramongi (wayoboraga icyo gihe bitewe nuko Rwogera yari akiri muto) abonye Ruhiso arira ati ibintu bigomba kuba bikomeye.
Mu gihe ngo Abanyarwanda bari mu cyunamo cy’amezi ane bategereje kwimika umwami mushya, Abarundi bo ngo bari bamaze ayo mezi ingabo zabo ziri gushyira imfunzo mu Kanyaru kugira ngo zizabone uko zizambukabyoroshye ziteye u Rwanda, bakaba ngo baragombaga gutera ku munsi ukurikira uwo ukwezi kwahindutse inzora maze ingabo zikambabuka ziturutse ku turebure twose tw’umupaka w’u Rwanda n’ u Burundi kuva mu Bugesera kugeza mu Bugarama.
Si ubwa mbere ngo igitero nk’iki cyari kigabwe ku Rwanda kuko ngo Umwami w’u Burundi Ntare III Kivimira nawe yigeze kugaba igitero nk’iki ku Rwanda kikagera no ku Kibuye kinyaga inka gusa ngo Ntare Kivimira yaje kugwa ahitwa i Kami muri Nyaruguru.
Iki gitero gishya cyari icya Ntare IV Rugamba cyavuzwe mbere na Ruhiso, nuko Abarundi bambuka buhoro kugira ngo ingabo z’ u Rwanda zirinze inkiko zitabimenya ku buryo ngo ingabo z’ u Rwanda zamenye ko iz’ u Burundi zambutse mu gitondo. Ingabo z’ u Burundi zambute bucece ntizarwana ahubwo zerekeza ku Mukingo wa Mwanabiri gutwika umurwa mukuru zihurana n’ ingabo z’ u Rwanda zavaga i Bwami ahitwa Gikoro hafi ya Buhimba muri Butare barwana inkundura iz’abarundi ziratatana.
Bagize ngo basubire inyuma bahura n’ iz’indi ngabo z’u Rwanda zari zirinze inkiko zazamutse zibakurikiye kuko zamenye ko iz’Abarundi zabaciyeho mu gicuku,Ingabo z’u Burundi ziragotwa zicwa nabi ngo ntiharokoka n’umwe.
Uku gutsinda ngo kwahoreye igitero cyo ku Muharuro mu Kirundo twavuze haruguru, byatumye abasizi benshi bo mu Rwanda bashimagiza Rwogera n’ ingabo ze, mu gihe mu Burundi bari bari mu kigandaro cy’abantu babo bateye ntihagire n’ umwe urokoka. Ibyo tubimenyeshwa n’ igisigo cyitwa mpoze abarira cy’umusizi w’ umurundi Mitali nawe wapfushije umuhungu we muri icyo gitero yatuye umukobwa w’Umwami Ntare wapfushije umugabo muri icyo gitero bari bamaze igihe gito bashyingiwe akaba yari yashegeye gutera u Rwanda maze agwa ku rugamba bituma uwo mugore wari akiri umugeni agira agahinda ashaka kwiyahura bituma bamutura icyo gisigo cyo kumuhoza.
Igitero cya Rwategana n’igitero cyo ku Muharuro byeretse u Rwanda n’ u Burundi ko nta gihugu muri byo gishobora gutera ikindi kikivogereye imbere ngo bishoboke. Nyuma ngo barwaniraga ku nkiko gusa ntihagire abinjira iw’abandi.
Nyuma y’izi ntambara z’urucada umwami w’ u Rwanda Mutara II Rwogera, unafite umwihariko w’uko iki Kinyarwanda tuvuga ngo ari we wakizanye ubundi u Rwanda rwavugaga indimi nyinshi, yagiranye amasezerano na Ntare Rugamba umwami w’ u Burundi.
Aba bami ngo batumanyeho bahurira ku nkiko z’Akanyaru baricara, basangira inzoga baraganira maze bemeranya ko ingabo z’ibihugu byombi zitazongera guterana ukundi, ndetse banumvikana ko umunyabyaha uzajya ukora amahano agahungira mu Rwanda cyangwa se mu Burundi azajya atangwa ntakabuza.
Aha bicaye niho hahise hitwa mu TWICARABAMI TWA NYARUTEJA.
Source: Umusaza Nsengimana Venant na Histoire du Rwanda et du Burundi les origines a la fin XIX siecles cya Prof. Emile Mworoha.
Nsengiyumva Faustin
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
aha hantu mwavuze siho mutwicarabami kuko ahanyaho hari igiti cy’umuvumu kinini aba bami bicayemo kandi ni muri centre ya Nyaruteja aho kuba mukibaya cy’akanyaru
Nibyo MM. Kuva ndi umwana nanjye banyeretse aho hantu ni muri centre ya Nyaruteja hari hubatse iduka rya Kasiro.
Nanjye ndi uwo mu nce za Nyaruteje, aha hantu mwavuze ntabwo ariho mutwicarabami pe!1 Kuko ahantu batweretse kuva kera ntabwo ari mu kibaya. mwongere mugenzure mubaze n’abandi bantu bahaturiye mumenye neza niba ri mu kibaya. Ariko uko mbizi mu twicarabami ntabwo ari iyo mukibaya mwigiriye!! Ntimunyongere igitekerezo kubera nanyurnyije namwe!!
aha hantu niho ahubwo yafotoreye kure, musaza NSENGIYUMVA FAUSTIN, uzatuzanire namateka y’ ibiganza bya RWABUGILI biri I NYARUGURU, MURAKOZE! murakoze
aha hantu niho ahubwo yafotoreye kure, musaza NSENGIYUMVA FAUSTIN, uzatuzanire namateka y’ ibiganza bya RWABUGILI biri I NYARUGURU, MURAKOZE! murakoze
musaza nsengiyumva komereza aho, nukuri no ku biganza bya ruganzu uzahagere,uhatugerere, murakoze
ibintu ntibi muba mwarabiburiye he, aha niho pe, prof emile mworoha arabizi ni umurundi, yigisha no muri chicago, turashaka amateka yo mu bisi bya huye,umusozi wa makwaza, ikibuye cya shali,…
Murakoze k’ubw’aya mateka ariko mugenzure nanone kuko mutwicarabami ni ku isoko neza i Nyaruteja,muza baze ba Kazungu,Companyi,Nyarwaya,Twagira ,Bosco n’abandi bababwire.Nanjye ndahazi.
aha hantu niho, ahubwo ni uko yahafotoreye kure, ariko muzatubwire amateka y’ umwami Rwabugili
nibyo hariya ni i burundi, ariko yari kure muzatubwire n’ intambara umwami rwabugili yarwanye ,harimo niyo mu kannyiriri.
niko uyu muntu ibi bintu aba abizi byose, ariko se nkibi bintu byamateka tuba twarabiburiye he, nanjye nduwo i nyaruteja ariko niho hafotoreye kure.
none aya mateka tuba dushaka kuyamenya pe! ahubwo tubura aho tuyakura , muzatubwire amateka y’ umugabo bita” Muhigirwa” yayoboraga inyaruguru, murakoze.
uziko ariho we,nkaya mateka, uziko urubyiruko ruyazi ari ruke cyane muri iki gihugu, mutugezeho nayandi ahari tumenye ibyacu, nibyabandi byaratunaniye , none amateka ya save ngo itarazamo abazungu muzatubwirweho, kandi murakoze kudushakira , mugire amahoro
we,uziko ariho koko,nkaya mateka muzajye mugerageza muyatugezeho pe,turabashimira uburyo mwitanga mudukorera muzajye mutugezaho nayandi mateka y’ urwanda mubona yatugirira akamaro.murakoze.
murakoze nkeka ko uyu munyamakuru Nsengiyumva Faustin ari umuntu mukuru no mu buzima busanzwe ari umusaza, nkaya mateka nasomyemo za kirundo ariko ntago narinzi aho byavuye, ikinyamakuru umuseke murakoze murakarama.
NTAGO ARI IGITERO CYA RWATEGANA NI IGITERO CYA RWAGETANA
kabisa umuseke mwarakoze ni rwagetana ntago ari rwategana, kandi mukomereze aho.
Ko jyewe nakuze bambwira ko abami bahuriye mu Twicarabami Twa Nyaruteja ari MUTARA na MUTAGA ubwo uriya Ntare avuye he/ Munsobanurire.
Murakoze
mwarakoze umuseke kandi imana ikomeze ibafashe mubyo mukora.
Comments are closed.