Abanyarwanda baba Russia,USA,Canada,India bizihije umunsi wo Kwibohora
Abanyarwanda batuye muri Canada ndetse no muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuwa 4 Nyakanga bijihije nabo umunsi wo Kwibohora mu mihango yaranzwe no kwishimira ibyagezweho n’igihugu cyabo nyuma y’imyaka 20 kivuye mu icuraburindi.
Maryland
Muri America abagera kuri 300 bateraniye muri Pariki yitwa Fairland Recreational Parks iri muri Leta ya Maryland, hamwe n’abana n’imiryango yabo bahera ku mikino ya Basketball, Football n’imbyino gakondo nyarwanda z’Amariza n’amasonga.
Nyuma yo kwidagadura, Brigadier General Innocent Kabandana wari uhagarariye Ambasaderi Mukantabana, yavuze ko Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Kagame ari iyo gushima kubera kubaka igihugu gishya giteye imbere bishingiye ku bumwe bw’abagituye.
Nk’umwe mu barwanye intambara yo kubohora u Rwanda Brig Gen Kabandana yibukije abari aho ibitambo bya benshi baguye ku rugamba barimo n’uwari ubarangaje imbere Maj Gen Fred Rwigema n’izindi ntwari nyinshi bajyanye, akavuga ko abanyarwanda bakwiye gukomereza ku butwari bwabo bubaka u Rwanda rushya kandi rw’ubumwe n’amahoro.
Akaba yasubiye mu magambo ya Perezida Kagame avuga ko “Kwibohora atari igikorwa kiba rimwe kikarangira ahubwo ko ari imigirire imurikira buri kimwe dukora.”
Ottawa
Kuri uwo wa 4 Nyakanga 2014, abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Canada nabo bari bahuriye kuri Hoteli Fairmont Chateau Laurier iri mu mujyi wa Ottawa ngo bizihize uyu munsi, umuhango wanitabiriwe na bamwe mu badepite mu Nteko ishinga amategeko ya Canada.
Kimwe n’abari Maryland, aba nabo babanje gususurutswa n’itorero “Umurage” ry’abana b’abanyarwanda babyina imbyino gakondo aho muri Ottawa.
Bataramirwa kandi mu muvugo w’umusizi w’umwanditsi akaba n’umwarimu Jean Marie Vianney Rurangwa yise “Il a fallu”. n’undi muvugo witwa “Twibuke Umuzi w’Intsinzi” w’umusizi Béatrice Rulinda wibukije abitabiriye ibirori byinshi ku mateka y’urugamba rwo kwibohora.
Madamu Shakilla Umutoni, ushinzwe ibikorwa muri High Commission y’u Rwanda muri Canada yashimiye abitabiriye uwo munsi, yibutsa icyo Kwibohora byibutsa abanyarwanda n’aho RPF Inkotanyi yabakuye.
Yibukije ko urugamba rwo kwibohora rutarangiye ko ahubwo rugikomeje. Yagarutse kandi ku mubano mwiza uri hagati y’igihugu cya Canada n’u Rwanda, abashimira ku bikorwa binyuranye icyo gihugu cyafashije u Rwanda nyuma ya jenocide yakorewe abatutsi mu 1994.
Imihango nk’iyi yo kwizihiza umunsi wo Kwibohora k’u Rwanda yabereye kandi mu bihugu bya Russia n’Ubuhinde aho abanyarwanda n’inshuti zabo bayitabiriye bakifatanye n’u Rwanda kuri uyu munsi.
Photos/Rwanda High Commission Canada & Rwanda Embassy Washington DC
ububiko.umusekehost.com