Abagore bashimuswe bacitse Boko Haram
Abagore n’abakobwa barenga 60 biravugwa ko bacitse umutwe wa Boko Haram umaze igihe warabashimuse. Ubu babaye bose hamwe 68 bamaze gucika uyu mutwe guhera mu kwezi gushize kwa gatandatu.
Kuwa gatanu w’icyumweru gishize ngo nibwo bacitse mu kivunge ubwo aba barwanyi bari bagiye kugaba igitero ku kigo cya gisirikare cya Damboa muri Leta ya Borno iri mu majyaruguru ya Nigeria.
Igisirikare cya Nigeria kivuga ko kuri uwo wa gatanu mu gitero cya Boko Haram kivuganye abarwanyi bagera kuri 50 ba Boko Haram.
Kugeza ubu ariko uyu mutwe uracyafite abakobwa bagera kuri 200 bashimuse mu kwezi kwa kane uyu mwaka.
Abbas Gava umwe mu bayobozi mu gace abo bagore batashyemo, yabwiye abanyamakuru ko koko abagore bagera kuri 63 babashije kwigarura mu rugo.
Undi muntu mu bashinzwe umutekano mu mujyi wa Maiduguri nawe yabwiye AFP ko koko aba bagore bacitse bariya barwanyi.
Ku bakobwa bagera kuri 200 Boko Haram yashimuse, yasabye Leta ko baguranwa abarwanyi babo bafunze Leta irabyanga.
Mu cyumweru gishize abagore batatu mu majyaruguru ya Nigeria batawe muri yombi aho bashijwaga gushaka (recruitment) abagore n’abakobwa bo kujyana mu mutwe wa Boko Haram, ngo babizeza ko bazabashakira abagabo muri uwo mutwe.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Imana inshimwe kubwa bo bana!
Cg ni ukubagabanya kubera ibibazo bya Logistics?
Mbona ikibazo cya Nigeria iyi yose itagihagurukiye gishobora kuzafata indi ntera ku buryo imitwe yose yitwaje intwaro cyangwa ibyihebe bishobora kuzajya bishimuta igitsina gore. Mwibuke kandi bashobora no kwanduzwa agakoko gatera SIDA bakanahohoterwa bikomeye. Sinzi impamvu ibihugu nka USA byisinjiririje muri ki kibazo giteye inkeke nyamara bakwirirwa basakuza ngo Demokarasi. Ikindi mbona nuko uyu mutwe ushyigikiwe n’igihugu cy’Ubufaransa ariko kikaba kidashaka kubyemera ariko impamvu na mwe mwayibwira ni 710 ndavuga OIL(amavuta ya Peterori) ucurukuye, bashaka gusahura gusa. USA n’ibihugu by’uburayi byose bifite MISSION 710 mu bihugu byose bikungaye kuri Peterori byo gutezamo akaduruvayo nyuma bakayivoma nta cyo bikanga. Twari tuzi ko perezida Obama azazana impinduka nziza ariko ikigaragara nuko ahubwo yateje isi ingorane zitabarika harimo gushyigikira ubutinganyi,intambara muri Afurika. Uzamusimbura we se ki? Reka dutegereze ariko ibiri kubera muri Nigeria birasa neza neza n’ibyabaye hagati y’umwaka 1700-1945(Gutesha ikiremwamuntu agaciro).
Comments are closed.