Yatangiye acuruza imidaho n’utumamiro, ubu ageze kuri miliyoni 11
Bamwe mu rubyiruko rw’u Rwanda bakangukiye umurimo bamaze kwiteza imbere ku buryo butangaje, si mu mijyi gusa imishinga mito mito iteza imbere abayikora. Simeon Sibomana atuye mu murenge w’icyaro wa Mamba mu karere ka Gisagara ni ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, yatangiye mu 2006 afite gusa ibihumbi 10, nyuma y’imayaka umunani ubu umutungo we ubarirwa kuri miliyoni 11 z’amanyarwanda.
Mu byaro byinshi usanga urubyiruko rwiringira kuziteza imbere ruhereye ku munani w’ababyeyi cyangwa andi mahirwe yabasekera mu buzima. Sibomana we asanga aho ibihe bigeze umujeune wo mu cyaro ubu yakangutse.
Sibomana w’imyaka 26 ubu, mu 2006 yafashe amafaranga 10 000Rwf yiyemeza gutangira business, yari amaze igihe arangije amashuri abanza ariko ataragize amahirwe yo gukomeza ayisubuye.
Yatangiye acuruza imidaho, utumamiro ndetse n’udupipiri tuvamo amazi, ibi yabitemberezaga ku mutwe aho mu cyaro mu duce twa Gakoma, Kabumbwe, Ramba na za Muyaga aho mu murenge wa Mamba.
Nyuma y’umwaka umwe gusa Sibomana yaguze igare mu nyungu ivuye muri aka karimo ke. Atangira noneho kujyana ibicuruzwa bye ari byinshi n’ahantu henshi hatandukanyemu mirenge ya Gishubi, Musha, Gikonko na Ndora mu karere ka Gisagara.
Akarimo ke kateye imbere cyane maze mu 2009 ahagarika ibyo gucurira ku igare i Mamba ahashinga ‘boutique’ y’agaciro ka 100 000Rwf acururizamo ubuconsho butandukanye.
Ati “Abantu hano mu cyaro ntabwo babyumvaga, bibazaga ukuntu mvuye ku gucuruza imidaho nkaba nishingiye butike.”
Buhoro buhoro uyu musore yakomeje gutera imbere no kuba urugero ku bandi bajeune benshi ku kwihangira imirimo aho mu cyaro mu murenge wa Mamba aho atuye.
Ubu uyu musore umutungo we awubarira agaciro ka miliyoni 11 z’amanyarwanda, urimo isambu, intoki n’amazu ndetse n’ibyo acuruza.
Gusa ati “Aha ngeze nta na kimwe cy’icumi ndageraho cy’ibyo nifuza kuzageraho.”
Faustin Nsengiyumva
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
kudacika intege kugira intego kandi ukayihozaho amaso niryo banga ryuyu mugabo kandi ukagira byinshi wigomwa kugirango ugere h=nkaha izi ningero nziza cyane , ndashima umuseke kubwo kudusangiza kunkuru nkiyi kuko naha urubyiruko rwubu rugomba gukura ingero zo kugenderho kugendera kuri ducye tukakuzamua kandi bikakugeza kure
Imana Imuhe umugisha bimwe mu bidindiza abanyarwanda hari mo ishyari n’ubujiji cyane cyane mu byaro. Nakomereze aho kandi bamurebere ho. abanyamashyari kandi nabo ishyari byaba byiza ribaye ishyaka.