Laurent Gbagbo n’umugore we bashyizwe mu munyururu noneho
Uwahoze ari prezida wa Ivory Coast Laurent Gbagbo ari hamwe n’umufasha we Simone barashinjywa ubujura bwitwaje intwaro, gusahura no kwambura abaturage ibyabo kungufu . ibi byatangajwe n’umushinjacyaha mukuru wa cote d’ivoire .
Umushinjacyaha witwa Simplice Kouadio Koffi yatangajeko kubera ibi byaha Gbagbo n’umufasha we bavanywe aho bari bafungishijwe ijisho bakajyanwa mu munyuru kugirango bagezwe imbere y’ubutabera.
REUTERS itangaza ko uyu mugabo wahoze ari prezida wa cote d’ivoire Laurent Gbagbo hamwe n’umufasha we Simone bafungiye mu majyaruguru y’igihugu, aho bashinjwa ibyaha bijyanye n’imitungo bamburaga abantu ndetse ngo bakoresha n’intwaro. Ubu ngo nibwo bwambere Gbagbo ashinjwa nyuma yaho avanywe ku buyobozi mu kwezi kwa kane uyu mwaka.
Iki cyumweru nticyahiriye Gbagbo n’abambari be kubera ko n’uwahoze ari umuyobozi wishyaka rye Pascal Affi N’Guessan, ari hamwe n’abandi 11, nabo batawe muri yombi aho bashinjwa kuba baravogereye ubusugire bw’igihugu aho aribo banyirabayazana b’invururu zakurikiye amatora umwaka ushize .
Gbagbo ntabwo ashinjwa na Cote d’Ivoire gusa, Loni (UN) na Africa y’unze ubumwe (AU), bamushinja kuba yaranze gutanga ubutegetsi nyuma yo gutsindwa mu matora, ibyo bikaza kubyara intambara yahitanye abantu batari bake.
Oscar Ntagimba
UM– USEKE.COM
6 Comments
urwishigishiye ararusoma sha!!gbagbo yavuniye ibiti mu matwi none reka babihandure
najyemo yumve sha
MBEGA KUGAYIKA SHA GENDA WARAGAYITSE WIRINGIYE IMBARAGA Z’ABANA BABANTU NDAVUGA “INGABO” NKAHO ARABO WABYAYE. YEWE RUSOME URWUMVE WARARUSHIGISHE CYAKORA WANATANZE ISOMO K’UBUZIMA N’ICYUBAHIRO CYO MWISI.ARIKO MURIBUKA UKUNTU UYU NYAKUBAHWA YAVUGISHIJE ABANTU BENSHI YANZE KUREKURA UMWANYA NONE NDORERA.
ARIKO UBUNDI UBANZA BYARI NO GUTERA UBWOBA GUSA REBA KWIFOTO ARASHAKA “KURIRA” NUKURI NDI ARASANE QUATARA NAGIKUBITA UMUGERI MWIZA KU KIBUNO NKAVUGA NTI: TOKA HAPA MUGINGA NKAGIHA AKAZI K’UBWARIMU MURI PRIMAIRE NKAGIHEMBA SERUMU.
byose ni ugukunda ibintu kurusha igihugu cyawe
Ntayindi 4to ya bagbon yo muri iyi minsi ihari ?
Comments are closed.