Kirehe: Imodoka ya Tanzania yafatanywe kg 200 z’urumogi
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Nyakanga 2014, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe yafashe imodoka nini yo mu bwoko bwa Volvo ifite pulaki nomero T257 BRX ikaba yari itwawe n’uwitwa Batazar Paulo w’imyaka 25 yari kumwe n’umufasha witwa Adam Abdallah Hussein ukomoka muri Somalia, bari batwaye ibikoresho byo mu nzu n’urumogi.
Iyi modoka yafatiwe mu murenge wa Gatore mu kagari ka Muganza mu mudugudu wa Rebero ubwo abaturage bamenyeshaga Polisi ko hari imifuko y’urumogi yazanywe n’abantu babiri batazwi kuri moto.
Abari batwaye iyi modoka bari ku cyicaro cya polisi ku karere ka Kirehe mu gihe hagikorwa iperereza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Benoit Nsengiyumva yatangaje ko urwo rumogi rwazanywe n’abantu kuri moto barukuye muri Tanzania bakaba bari bafitanye isiri n’abandi bantu barucuruza bari kurujyana i Kigali.
Nsengiyumva yatangaje ko ikirego cyabo cyakozwe bakaba bagiye gushyikirizwa ubutabera. Yashimiye abaturage ku bw’ubufatanye bwabo na Polisi byanatumye abo bagabo batabwa muri yombi.
Yaburiye urubyiruko ku tishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge no kubinywa kuko byagaragaye ko abenshi bafatirwa muri ibi bikorwa ari urubyiruko.
Nsengiyumva yavuze ko mu Rwanda higanje ikiyobyabwenge cy’urumogi n’ibindi bikorwa n’abaturage bikaba ari ikibazo ku buzima bw’abaturage.
Ingingo ya 594 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, iteganya ko uwari wese ufashwe anyway, ijombye inshinge zirimo ibiyobyabwenge, n’ubundi buryo bwose bwo gukoresha ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 50 000 kugera ku Frw 500 000.
Iri tegeko kandi rihanisha uwariwe wese ugerageza kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku 500 000 kugera ku Frw miliyoni eshanu.
Mu gihe icyo cyaha byagaragaraga ko ari ndengamipaka ibihano biteganyijwe bishobora kwikuba kabiri.
ububiko.umusekehost.com