« Uko imyaka ishira, abatuye isi bari kugabanuka ! » : INED
Miliyoni 7 z’abaturage zizaba miliyoni 10 mu myaka 100 aho kuba 10 mu myaka 15 kubera igabanuka ry’abaturage rigaragara ku isi.
Abaturage batuye isi, biteganijwe ko bazaba buzuye miliyari 7 no kurenza mu mpera z’uyu mwaka w’2011.
Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane, n’ikigo cy’ubwiyongere bw’abaturage, cyo mu Bufaransa (Ined), kivuga ko ubu bwiyongere bwakagombye kuba bwageze kuri miliyari 10 mu 2025 ; ariko ngo uyu mubare ushobora ahubwo kuzageraho mu 2100, kubera ihinduka ry’ikirere, n’ingamba zagiye zifatwa zo kugabanya imbyaro.
Reuters yanditse ko ubwiyongere bw’abaturage ku isi mu bihugu byose, hamwe bwerekanaga ko ngo kugeza mu myaka 14 kuva ubu (2011) bazaba bari kuri miliyari 8 no kurenza.
Byavugaga ko mu 2025 abatuye isi bazabaye barageze kuri miliyari 10 zose. Gusa ngo bigaragara ko bitagishobotse mbere y’umwaka w’2100.
Ndetse kugeza ubu abahanga bavuga ko tariki 31/10/2011, ONU yashyizeho ko abaturage b’isi bazaba bageze kuri miliyari 7 na byo bigoye ko iyi mibare izaba itaruzura.
Ibi babishingira k’uko ngo ubwiyongere bw’abatuye isi bwabarirwaga ku baturage 2% mu myaka 50 ishize, icyegeranyo gikubiyemo ibyakusanijwe mu mwaka w’2010 – 2011 n’ikigo INED cyerekana ko ubu bwiyongere bwagabanutseho hafi incuro 2 kuko ubu buri kuri 1,1%.
Ibi byose ngo biterwa n’uko amahirwe yo kubyara ku bagore ngo yagabanutse, aho usanga abenshi badasama cyangwa ngo babyare inda zitavuyemo kandi bashaka abana, ugasanga umubyeyi arabarirwa abana 2,5.
Bitandukanye no m 1950 aho umubyei yabarirwaga nibura abana 5. Hiyongeraho n’ibyemezo bikomeye byo kugananya imbyaro muri byinshi mu bihugu birimo abaturage benshi
Gusa iki cyegeranyo nta cyo kivuga kinini ku bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara no mu bihugu bya Aziya nko mu Buhinde, Ubushinwa no mu gace ka Arabiya, aha ngo abantu baba bakibyara kubwinshi.
Nyuma y’Ubuhinde n’Ubushinwa ku myanya 2 ibanza mu baturage benshi ku isi, iki cyegeranyo cyo muri uyu mwaka w’2011 gikurikiranya ibihugu bituwe cyane kugeza muri uyu mwaka harimo :
– USA, Indonésie, Brésil, Pakistan na Nigeria. Ibi byonyine gusa bikaba birengeje ½ cy’abatuye isi bose.
DUKUZUMUREMYI Noel
UM– USEKE.COM
3 Comments
bajye babyara abo bashoboye kurera
mu byukuribwiyongere bw batuye isi bufite uvuduke uhangayishije cyane ku buryo ibidukikije bihahungabanira
abaturage bariyongera ariko n’ibibahitana biriyongera buri minsi nk’imitingito idasanzwe,za tsunami,inzara,nibindi byinshi byirenza imbaga
Comments are closed.