Digiqole ad

9 443 bemerewe kwiga muri UR 2014 -15, abandi hari ibyo basabwa kuzuza

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu kane tariki ya 3 Nyakanga 2014, ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda) bwatangaje ko mu banyeshuri 19 024 basabye kuyigamo mu mwaka 2014- 15, abagera ku 9 443 aribo bujuje ibisabwa bakanemererwa.

Prof. James McWHA, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda (ibumoso), Prof. Nelson Ijumba (hagati) na Prudence Rubingisa, umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’ubuyobozi
Prof. James McWHA, Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda (ibumoso), Prof. Nelson Ijumba (hagati) na Prudence Rubingisa, umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’ubuyobozi

Bitandukanye n’uburyo bwari busanzwe, aho ikigo gishinzwe Uburezi (REB) aricyo cyagenaga ikigo umunyeshuri azigamo mu bya Leta n’amasomo aziga, muri uyu mwaka w’amashuri wa 2014-15, umunyeshuri yandikiraga Kaminuza y’u Rwanda agaragaza ibyo ashaka kwiga n’aho ashaka kubyiga.

Amabaruwa agera ku 19 024 ni yo yageze mu buyobozi bwa Kaminuza ariko abagera ku 18 950 nibo basanze bashobora kwiga hagendewe ku bikubiye mu mabaruwa banditse n’ibintu ngenderwaho Kaminuza yari yashyizeho.

Buri busabe bw’umunyeshuri bwasuzumwaga hakurikijwe uko yatsinze hifashishijwe imibare yatanzwe na REB, akaba yakwemererwa kwiga isomo iri n’iri yasabye bitewe n’amanota ye uko angana.

Ku ikubitiro, abanyeshuri 9 443 bangana na 49,8% by’abasabye nibo bemerewe kuziga muri Kaminuza by’agateganyo bakaba bujuje ibisabwa hagendewe ku byari byasabwe buri wese. Abandi bagera ku 3 680 ni ukuvuga abagera kuri 19,3% by’abasabye ngo ntibemerewe kuziga muri Kaminuza kuko batujuje ibisabwa.

Hari n’abandi 5 862 bangana na 30,9% by’abanditse basaba ariko bo bakaba baratanze amakuru atuzuye nk’uko byagarutsweho, abo bo bakaba barahawe igihe cy’ibyumweru bibiri ngo babe batanze amakuru yuzuye kugira ngo na bo batoranywemo abakwemerwa kuziga muri Kaminuza ya Leta.

Umubare wavuzwe w’abanyeshuri 9 443 bujuje ibisabwa, ushobora kwiyongeraho abandi bazaba baturutse muri bariya batanze amakuru atuzuye.

Iki kiganiro cyari cyitabiriwe na Prof James McWha Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda), Pudence Rubingisa Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ushinzwe Ubutegetse n’Imari  na Prof. Nelson Ijumba, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi na bamwe mu bayobozi b’amashuri makuru (colleges) agize Kaminuza y’u Rwanda.

Abanyamakuru bashatse kumenya ikigiye gukorwa mu kuzamura ireme ry’uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof James McWha asubiza ko imbaraga nyinshi zigiye gushyirwa mu bushakashatsi, abanyeshuri n’abarimu bagasabwa guhanga udushya twagirira akamaro abanyeshuri.

Ibi ngo ni byo bizatuma iyi Kaminuza iba icyitegererezo mu zindi ngo kuko n’ubundi ibigenderwaho mu gushyira ku rutonde amashuri akomeye harebwa uburyo zamenyekanye n’ubushobozi abazisohokamo bagaragaza byo bakora.

Hanagarutswe ku kibazo cyo kwimenyereza aho byagaragaye ko abanyeshuri bajya mu kwimeneyereza batoroherezwa kubona aho babikorera ndetse n’aho babonye akenshi bagakora ibinyuranye n’ibyo biga.

Dr. Laetitia Nyinawamwiza, umuyobozi w’Ishuri rikuru ry’ubuhinzi, ubumenyi bw’inyamaswa n’ubuvuzi bw’amatungo yatangaje ko icyo kibazo kizwi  ariko bagerageza gukorana n’abikorera (amakoperatives) akora ibijyanye n’ibyo bigisha mu kubonera stage abanyeshuri babo.

Yakomeje avuga ko Ishuri ubwaryo rifite ibigo by’ubushakshatsi bizajya byifashishwa mu guha umwanya wo kwimenyereza abanyeshuri n’abakozi barangije kugira ngo ireme ry’uburezi rigerweho.

Hanagararajwe ikibazo cy’amafaranga ya Caution atajya asubizwa abanyeshuri, abanyeshuri batinda kubona inguzanyo (bourse) n’amafaranga ya stage rimwe na rimwe atinda kuboneka cyangwa abanyeshuri ntibayahabwe ndetse n’ikibazo cy’uko hari abanyeshuri bagonzwe n’icyiciro cy’Ubudehe bashyizwemo bikaba byatuma bava mu ishuri.

Ibi by’amafaranga adatangirwa igihe cyangwa ntatangwe, Umuyobozi muri Kaminuza ushinzwe Imari, Rubingisa Pudence yavuze ko hakunze kubaho uburangare ku bayobozi cyangwa abanyeshuri batanga nomero za konti zitari zo ariko ngo ayo mafaranga arasubizwa. Ubu ngo hagiye guhwiturwa buri ruhande rwigenzure kugira ngo ibibazo nk’ibi ntibizongere kuboneka.

Icy’uko hari abanyeshuri bavuye mu ishuri kubera ibyiciro by’ubudehe, Dr Papias Musafiri, Umuyobozi wa Koleji y’Ubukungu n’Imari (College of Business and Economics ryahoze ari SFB), yavuze ko impamvu zituma abantu bava mu ishuri cyangwa bagahagarika ari nyinshi ko ariko nta we uraza ngo avuge ko avuyemo kubera icyiciro cy’ubudehe.

Umunyamakuru yari avuze ko bafite amakuru y’abantu 10 bavuye mu ishuri kubera ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo, ariko asubizwa ko abo bantu bagize icyo kibazo ababivuze bongerewe igihe cyo kwishyura amafaranga y’ishuri.

Aba bemerewe bidatinze ngo amazina yabo araba yatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Kaminuza y’u Rwanda, kwiyandikisha bikaba byarakorewe kuri Internet. Ikindi kwandika abanyeshuri bizatangira tariki ya 15 Kanama 2014 bigeze muri Nzeri, mu ntangiriro za Nzeri nibwo Kaminuza izatangira amasomo y’umwaka 2014- 15.

Ikindi cyatangajwe muri iyi nama ni uko gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije bizaba tariki 18 Kanama 2014, bikaba bikuyeho igihuha cyariho ko ibi birori bitazaba.

Dr Papias iburyo na Prof Njoroge uyobora icyari ari KIE
Dr Papias iburyo na Prof Njoroge uyobora icyahoze ari KIE
Dr. Leatitia Nyinawamwiza uyobora Ishuri rikuru ry’ubuhinzi, ubumenyi bw’inyamaswa n’ubuvuzi bw’amatungo
Dr. Laetitia Nyinawamwiza uyobora Ishuri rikuru ry’ubuhinzi, ubumenyi bw’inyamaswa n’ubuvuzi bw’amatungo i Musanze

Photos/A E Hatangimana/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mwarakoze cyane bayobozi kudufashiriza abana.Mukomereze aho 

  • Biteyagahinda kubona nyuma yimyaka 52 twigenga tugikeneyabakoloni mukuyobora kaminuza yacu.Abilirwa bikomabakoloni bahereye hariya?Nonese ko twanengaga abaministiri ba kayibanda kobabaga bungirijwe numuzungu ibibyo bitandukaniyehe kwahubwo atungirije umunyarwanda ko ahubwo ategeka umunyarwanda?

  • ese joseph aba wita abacoloni nibo bimposa leta uko currivulum zigo kuba zimeze, ese nibo babwira leta uko amashuri agomba kuyobwa , uko education yo mu rwanda igomba kumera? cg leta niyo igena uko aba bakozi baba bari bukora, policies zigenwa kuri education nabo bakabishyira mu bikorwa. ciyo nabantu baba  nuko banenga buri kimwe even ni ikiza !  

    • Nukuvugako nta munyarwanda numwe ubishoboye haba hanze cyangwa mu Rwanda.Iryo niterambere ry’uburezi kuva muri 1994.Nsanzimana Sylvestre niwe wabaye lecteur wambere wumunyarwanda i Butare, yasimbuwe nabandi.Muzabaze niba abanyarwanda basohokagamo barabaswa.Ibi nabyo nukwihesha agaciro.Niba mbeshya murebe mubayobozi dufita abyuza i Butare uko bangana.

  • Abemerewe kwiga muri Kaminuza y’uRwanda? Mbese ntabwo ari ababitsindiye ahubwo ni abemerewe. Ibi binyibukije  Nsekalije Aloys ari Ministre w’uburezi.

    • Cya kigoryi cyavuzengo ntakuntu umwana wa bourgmestri yabura ishuli ngo umwana wumuturage aribone.

  • conratulations!

Comments are closed.

en_USEnglish