Urukiko rwanze ubujurire bw’abarega Runyinya Barabwiriza
Kuri uyu wa gatatu Urukiko Rukuru rwa Republika i Nyanza rwanze kwakira ikifuzo cy’ubushinjacyaha aho bwasabagako Runyinya Barabwiriza wahoze ari umujyanama w’uwahoze ari Prezida Juvénal Habyarimana akomeza gufungwa.
Ibi bikaba bibaye nyuma yaho Urukiko rwisumbuye rwa Huye ku wa kane tariki ya 11 Kanama uyu mwaka rwari rwagize umwere Runyinya Barabwiriza, nyamara ubuhinjacyaha ntibunyurwe nicyo cyemezo bukavugako buzakijuririra.
Kuri uyu munsi, Runyinya Barabwiriza n’umuburanira Maitre Protais Mutembe nta numwe wagaragaye mu cyumba cy’Urukiko.
Iki cyemezo cy’Urukiko Rukuru rwa Republika ruri i Nyanza cyo kwangako BARABWIRIZA yakomeza gufungwa ahubwo akaburana ari hanze kikaba cyafashwe mu gihe kitageze ku munota n’amasegonda 30.
Muri icyo cyemezo cyo kureka BARABWIRIZA akaburana ari hanze, Urukiko rwavuzeko ikirego cy’ubushinjacyaha nta shingiro gifite ko ahubwo barabwiriza agomba kuzongera kwitaba urukiko akajy aburana adafuze.
Muri bimwe byatumye ubushinjacyaha bujuririra icyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Huye ni uko buvugako Barabwiriza ibyaha aregwa bikomeye kandi ko yaba ari mu bagize uruhare mu gutegura Jenocide bitewe n’umwanya yari afite mu gihe Jenocide yabaga.
Uyu Barabwiriza, ukomeje gukurikiranwa n’ubushinjacyaha, yahoze ari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’U Rwanda i Butare, nyuma aza guhagararira ishyaka rya MRND mu cyahoze ari perefegitura ya Butare mu gihe cya Jenocide.
Janvier Munyampundu
UM– USEKE.COM
15 Comments
NTAWAMENYA WENDA NIBA ARI UMWERE BAZAMUREKURA,
ARIKO RERO SE KO NAWE BAM– USENYEYE AMAZU
AHO YARI ATUYE I CYARWA
BAKUAM– USENYERA NI MAMBA
UBWO WE AMAHEREZO NTAZAREGA
Amazu se y’uyu mugabo bayasenye bate kandi bayaziza iki?
Reka tureke abanyamategeko bakore akazi kabo cyane ko ari abahanga muri yo,gusa ntawamenya!!
Ariko se ko ndora acyambaye iroza ntararekurwa? Cg yageze hanze yanga gutatira ririya bara?
soon
gusa dukwiriye kumva ko umuntu ahamwa nicyaha nkuko ashobora kuba umwere so abanyarwanda nitureke inkiko zikore akazi nicyo kingenzi
he ariko abarega nabacamanza ko bose bazi amategeko kandi ayo bakoresha akaba ari amwe ni gute batabona ibintu kimwe quand meme umwere na ruharwa biratandukanye cyane batanabibonye kimwe byakagombye kuba byegeranye
Icy’ ingezi si ugufungwa cyangwa gufungurwa ahubwo ni ugukurikiza amategeko kandi Imana niyo ireba imitima y’ abantu ashobora kuba arengena cyangwa atarengana gusa kuba yarafite iriya poste ntibisobanura ko yishe ubu se abantu bose batekereza kimwe? reka tubiharire ubutabera
ibi byose byo kujuririra ibyemezo byafashwe n’inkiko biteganwa n’amategeko,nta cyabayeho rero kidasanzwe gituma abantu bavuga ibyo bitekerereza
Ntabwo abantu bose bari muri MRND ariko ari abicanyi kimwe nuko umunsi FPR yavuyeho bamwe muribo bagashyikirizwa inkiko tutazavuga ko FPR yose yari igizwe n’abicanyi nubwo benshi muribo (FPR)ari ba ruharwa bakjomeje guhekura abanyarwanda.Wabona noneho ubucamanza bw’u Rwanda bwaba butangiye kwigenga.Nibarenganure n’abandi barengana kuko prisons zacu zuzuyemo inzirakarengane.
PAUVRE RUNYINYA!!! OH!OH! UBWO SE DISI ABANDI NKAWE BO BABAYE ABANDE?KANDI NIBENSHI, MBERE NAMBERE NDAGAYA ABAHEKUYE URWANDA KANDI MUNTU WESE UFITE URUKUNDO JYA UHA AGACIRO AKABABARO KAB’ABAROKOTSE GENOCIDE WISHYIRE MUMWANYA WABO KUBA IBI BIRIHO NUKO HABAYEHO IBINDI BIBABAJE CYANE BIRENZE URUGERO.NONESE WA BUTABERA WE? GUFUNGA UMUNTU IMYAKA INGANA KURIYA (17ANS) NYUMA NGO NTA CYAHA YAKOZE,UWAMUSHINJE UKAMUREKA NTA NI NDISHYI NTA NO GUSABA IMBABAZI UBWO MUSANGA HATARIMO KONGERA INZIGO MUBO MUREBERA.RWOSE TUVE MUBYAHISE(INZANGANO) DUTUNGANYE IBYO TURIMO UBU.
MURAKOZE
Musiba comments z’abantu ndabagaye!
ariko se umuseke kuki ukuraho comment zabantu ra?kuki se amakuru ya Eugene Hagabimana mutayantangaza nuko mutayazi?Abanyarwanda barabivuze koko ngo umusonga wundi ntukubuza gusinzira,ubu iyaba arumuturage muba mwamugize agatobero.Runyinya komera abarenganye nkawe nibenshi batagira kivurira
FELICITATION!NTUKIHEBE UGIHUMEKA “IYAKAREMYE NIYO IKAMENA”GUSA WIHANGANIRE IGIHE CYOSE WATAKAJE “IMANA NIYO NKURU”KANDI UJYE WIBUKA GUSABIRA BARYA BOSE BASIGAYE HARIYA KUKO HARIMO BENSHI BARENGANA.
Ufite umukobwa mwiza gusa! nyabuneka mutubwire niba atarashaka twigeragereze amahirwe! uyu musaza nzamubera umkwe tu! naho ibya Genocide bamwegekaho sinzi aho babikura, numviseko ariwe wasigaye darsalam kugirango ntaryamira abone umwanya mundege ya kinani, kandi ngo yagumyeyo kugeza 1996! kereka niba yarishe aba tanzania! Ubutaera bwacu burigenga ntihagire uzongera gusakuza! oyeee muzehe kijana wacu!! Komereza no muyandi mageraza kuko ba runyinya ni benshi cyaneee!
TUGETUREKA ABACAMANZA BAKORE AKAZI KABO NAHO UBUNDI KUVUGA KO UMUNTU YARI UMUYOBOZI RUNAKA NTIBISOBANURA KO YAKOZE GENOCIDE KUKO ABANTU BOSE BADATEKEREZA KIMWE
Comments are closed.