Digiqole ad

Senateri n’abadepite bashya barahiriye imirimo mishya

Kuri uyu wa gatatu, mu nteko ishinga amategeko, nibwo abaherutse gushyirwa mu myanya mu nteko ishinga amategeko imitwe yombi barahiriye imirimo mishya.

Hon. Depute Teddy Gacinya arahirira imirimo ye/ Photo PPU
Hon. Depute Teddy Gacinya arahirira imirimo ye/ Photo PPU

Abo ni Senateri Hon. Teddy Gacinya, Hon. Depute Kankera M. Josée, Hon. Depute Zeno Mutimura, na Hon. Depute Semanondo Ngabo.

Mu ijambo rye President Kagame wari witabiriye uyu muhango, yasabye  izi ntumwa za rubanda kugira ubushake mu guhangana n’ingorane zihari.

Yabasabye kandi gutanga umusanzu ufatika mu rugendo rwo kwiyubaka igihugu cy’u Rwanda kirimo.

President Kagame yasoje yifuriza imirimo myiza aba bashyizwe mu myanya mishya.

Senateri Teddy Gacinya yasimbuye Inyumba Aloyiziya wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Depute Zeno Mutimura, yasimbuye Hon. Alphred Gasana washinzwe w’Ishami Rishinzwe Iperereza ry’Imbere mu Gihugu (National Intelligence and Security Service).

Depute Kankera M Josee, asimbuye kuri uyu mwanya Hon. Nibishaka Aimable witabye Imana mu kwezi gushize, Depute Ngabo we asimbuye Ashinzwuwera Alexandre wirukanywe mu nteko na bagenzi be kubera kwitwara nabi.

Uhereye i Bumoso, Hon. Kankera, Senateri Teddy, President Kagame, Hon. Ngabo, Hon. Mutimura
Uhereye i Bumoso, Hon. Kankera, Senateri Teddy, President Kagame, Hon. Ngabo, Hon. Mutimura/ Photo Daddy Sadiki

Twabibutsa ko Hon. Kankera na Hon. Ngabo atari bashya mu nteko, kuko bahoze ari aba depute mbere y’umwaka wa 2008, mandat yabo ikaza kurangira.

Bamwe mu bakuru b'ingabo nabo bari muri uwo muhango/ Photo Daddy Sadiki
Bamwe mu bakuru b'ingabo nabo bari muri uwo muhango/ Photo Daddy Sadiki

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

4 Comments

  • Ngarambe se burya nawe ni umwe mu bakuru b`ingabo?

    • None se sha ntabwo waruziko ari umubyeyi wabo bagabo?? Abagaba b’ingabo = FPR. Ntabwo bitangaje

  • Gacinya nkwifurije imirimo mishya mwahawe, kandi Imaana iza bigufashemo, u’witeka azakomeze akuyobore neza, mugire imirimo myiza.

  • welcome Hon. Ngabo, icyo inzi nuko imirimo mishya ushinzwe uzayisohoza neza, kandi urinyangamugayo.nta rushwa ikurangwaho icyenewabo.
    Imana igufashe.

Comments are closed.

en_USEnglish