Digiqole ad

Bigogwe: Abaturage batewe ishema no guturana na Parike y’ibirunga

Mu muhango wo gutaha ishuri ribanza Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyubakiye abaturage bo mu Kagari ka Basumba, mu Murenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu, wabaye kuri uyu wa kane tariki 26 Kamena, abaturage batangaje ko iri shuri rigiye gutuma barusho kurinda ubusugire bwa Parike y’Ibirunga baturiye itumye babona ishuri kuko ngo ubu noneho bumva akamaro ibafitiye.

Abaturage bishimira ifungurwa ry'iri shuri ku mugaragaro.
Abaturage bo mu Bigogwe bishimiye ifungurwa ry’iri shuri bivuye ku musaruro uva muri Parike baturiye

Iri shuri ry’ibyumba bitandatu ryubatswe na RDB, mu mafaranga yaturutse muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo gushora 5% by’amafaranga ava mu bukerarugendo bw’amaparike mu bikorwa biteza imbere abaturage bazituriye.

Abaturage b’Akagari ka Basumba bishimiye kwakira abayobozi batandukanye ba RDB, n’abandi banyacyubahiro bari baje mu muhango wo gufungura iri shuri ku mugaragaro, imyino n’indirimbo zabo zikaba zagarukaga ku gushima Leta kuko ngo kuva igihe baturaniye n’iyi parike batari bakumva neza akamaro ibafitiye kugeza ubwo ibubakiye ishuri.

Gakuru Onesphore, wavuze mu izina ry’ababyeyi barerera kuri iki kigo yavuze ko ubusanzwe imyigire y’abana babo yari igoye kubera ko Akagari batuyemo ariko katari gafite ikigo cy’ishuri mu murenge batuyemo wa Bigogwe, bigatuma abana babo bakora ibilometero bigera muri bitandatu (6) bajya kwiga ndetse bamwe na bamwe ngo bikanabananira bakarivamo.

Gakuru yavuze ko ubu noneho bagiye kujya bacunga umutekano wa Parike banabungabunge ibidukikije bumva neza akamaro bibafitiye. Kandi ngo nk’ababyeyi barerera muri iri shuri barizera ko ubu imitsindire y’abana babo igiye guhinduka kuko bazajya bigira hafi.

Nyabarenzi Augustin, umuyobozi w’Akagari ka Basumba we anishimira ko bigiye kurandura burundu ikibazo cy’abana bata amashuri kubera kwiga kure, mbere y’uko aya mashuri aboneka buri mwaka muri aka kagari ntihaburaga abanyeshuri nka 30 bata ishuri kubera ko batorohewe n’urugendo bakora n’imyigire.

Ababyeyi ariko banasabye RDB ko yanagerageza ikoongera ibigo by’amashuri kuko ibyo bafite kuko bidahagije abana bagana ishuri, basaba kwegerezwa ibikoresho by’ikoranabuhanga kimwe n’ibindi bigo, ubwiherero bw’ikigo n’ibindi.

Ambasaderi Yamina Karitanyi, umuyobozi wa RDB ishami ry’ubukerarugendo yizeje aba baturage ko ibibazo bafite nabyo bizakemuka muri uyu mwaka cyangwa utaha kuko RDB nayo ngo yifuza ko iki kigo babubakiye gitanga uburezi bufite ireme.

Amb.Karitanyi avuga ko impamvu Leta ifata igice cy’amafaranga yavuye mu bukerarugendo bw’amaparike ikayashora mu bikorwa bizamura abaturage baturiye za Parike ari ukugira ngo abaturage nabo bagaragarizwe ko Parike z’igihugu ari izabo kandi zibereyeho kubagirira akamaro kuko ngo ubukerarugendo abaturage batagizemo uruhare budashobora gutanga umusaruro urambye.

Ambasaderi Yamina Karitanyi, umuyobozi wa RDB ishami ry’ubukerarugendo yizeje abaturage ko RDB izakora uko ishoboye aban biga muri iki kigo bakabona uburezi bufite ireme.
Ambasaderi Yamina Karitanyi, yizeje abaturage ko RDB izakora uko ishoboye abana biga muri iki kigo bakabona uburezi bufite ireme.

Mu myaka icyenda ishize, kuva mu mwaka wa 2005, iyi gahunda yo gusangiza abaturiye za Parike z’igihugu umusaruro w’ibizivamo bikaba bimaze gutwara Miliyari imwe na Miliyoni 962, akaba amaze gushorwa mu mishinga 360 mu byaro.

Muri yo imishinga 101 iri mu nkengero za Parike y’Ibirunga ari nayo yinjiza amadevize menshi, muri iyo yegereye Parike y’Ibirunga 21 iri mu Karere ka Nyabihu, ikaba yaragendeyeho Miliyoni 211 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Iri shuri ryatashywe ni irya 57 ryubatswe muri iyi gahunda, rikaba ryafunguwe ku mugaragaro mu rwego rw’ibirori bikomeza, bigamije gutegura umunsi wo kwita izina uzaba kuwa kabiri w’icyumweru gitaha tariki 01 Nyakanga mu Kinigi, mu Karere ka Musanze.

Itorero ryibyina Ikinyemera risusurutsa abari bitabiriye ibi birori byo gufungura iki kigo.
Itorero ryibyina Ikinyemera risusurutsa abari bitabiriye ibi birori byo gufungura iki kigo.
Abana bishimiye kuba nabo barakize umuruho wo kujya kwiga mu bilometero bitandatu.
Abana bishimiye kuba nabo barakize umuruho wo kujya kwiga mu bilometero bitandatu.
Ikigo cy'ishuri cyatashwe
Ikigo cy’ishuri cyatashwe
Ambasaderi Yamina Karitanyi, umuyobozi wa RDB ishami ry’ubukerarugendo.
Ambasaderi Yamina Karitanyi, umuyobozi wa RDB ishami ry’ubukerarugendo.
Ambasaderi Yamina Karitanyi, umuyobozi wa RDB ishami ry’ubukerarugendo aganira n'abanyamakuru.
Ambasaderi Yamina Karitanyi, aganira n’abanyamakuru.
Gakuru Onesphore, wavuze mu izina ry’ababyeyi barerera kuri iki kigo.
Gakuru Onesphore, wavuze mu izina ry’ababyeyi barerera kuri iki kigo.
Abana urubyiruko rw'ejo ruzaba ruturanye na Parike y'Ibirunga begerejwe uburezi.
Abana urubyiruko rw’ejo ruturanye na Parike y’Ibirunga bari kubona uburezi hafi yabo kubera Pariki
Abanyeshuri nabo ngo bumva bashimira uwabavunnye amaguru kuko bigaga kure.
‘Babavunnye amaguru’  (baborohereje urugendo) kuko bigaga kure.
Nyuma yo gufungura iki kigo, abaturage n'abayobozi bari bitabiriye uyu muhango basabanye bacinya akaiho karahava.
Nyuma yo gufungura iki kigo, abaturage n’abayobozi bari bitabiriye uyu muhango basabanye bacinya akadiho
Mu busabane, abaturage barishimira ishuri bahawe riturutse ku mafaranga y'ubukerarugendo.
Mu busabane, abaturage barishimira ishuri bahawe riturutse ku mafaranga y’ubukerarugendo


Photos/V.Kamanzi/UM– USEKE

Vénuste KAMANZI
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • iri niryo terambere dukesha ubukerarugendo urabona ukuntu ababyeyi banezerewe mu maso yabo kubera ibyiza bakesha guturana na parike y’ibirunga!! babyungukiyemo nabo nibarwane m’ukuntu bayibungabunga ntihagire ushaka kuyihungabanya kuko akamro kayo katangite kubageraho

  • birakwiye rwose kubyishimira , yewe ndetse nabatayituriye nabo ibyiza bya park bibageraho , kuko nikenshi abantu rwose bafashwa kunkunga ziturutse muri park noneho abazituriye murumvako ari akarusho, rwose, 

  • nubundi ariko bagakwiye kugira ishema kandi no guturana na parike bifite ikintu bibazanira

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish