Digiqole ad

Suarez yahagaritswe amezi 4, mu 2013 Suarez nabwo yashatse kuruma Chiellini

Updated 26/06/2014 4PM: Luis Suarez yahagaritswe amezi ane atagera mu mupira w’amaguru cyangwa ibikorwa biwerekeyeho kubera kuruma myugariro w’Ubutaliyani Giorgio Chiellini.

Suarez kandi ntiyemerewe gukina imikino icyenda mpuzamahanga, ibi bikaba bitumye atazakina indi mikino ikipe ye yaba isigaje mu gikombe cy’Isi kiri kuba.

Ibi bivuze kandi ko hari imikino ya mbere igera ku icyenda ya shampionat y’Ubwongereza atazakina.

Amafoto yafashwe ubwo ikipe y’igihugu ya Uruguay yakinaga umukino wa Confederations Cup n’Ubutaliyani mu mezi 12 ashize yerekanye ko Luis Suarez yigeze gushaka kuruma uyu myugariro w’Ubutaliyani Giorgio Chiellini. Ejo bundi rero bwo ntiyamucitse atamurumye. 

Iki gihe nabwo Suarez yashatse kuruma Chiellini ku rutugu
Iki gihe nabwo Suarez yashatse kuruma Chiellini ku rutugu

Buri wese ubu ari kwibaza niba kurumana uyu musore abikora nko kwitabara cyangwa se ari ubunyamaswa yifitemo, zo nizo zirumana.

Alejandro Balbi umunyamategeko wa Luis Suarez avuga ko ibi biri gukuririzwa cyane kuko ari Suarez wabikoze, ngo byabaye kandi nk’urwitwazo no gukuraho igitutu ku makipe y’Ubutaliyani n’Ubwongereza ngo ubu bwakabaye bubazwa byinshi, ariko abafana babo bakaba bahugiye kuri Suarez.

Uyu munyamategeko avuga ko nubwo Chiellini yerekana aho bamurumye ku rutugu, Suarez nawe afite ikigaragaza aho yamukubise inkokora ku jisho.

Yarumanye nyuma y’amezi 14 kandi asabye imbabazi ku cyaha nk’iki ubwo yarumaga Branslav Ivanovic wa Chelsea mu mukino wa shampionat, hari haciyeho ikindi gihe kigera ku myaka ibiri nabwo arumye umukinnyi mu kubuga ubwo yari agikina mu ikipe ya Ajax Amsterdam.

Biteganyijwe ko FIFA itangaza umwanzuro kuri iki kibazo cya Suarez kuwa gatandaatu mbere y’umukino wa 1/8 cy’igikombe cy’isi hagati ya Uruguay na Colombia.

Umwe mu bakozi ba FIFA yavuze ko Suarez afatirwa ibihano bikomeye naramuka ahamwe n’iki cyaha cyo guhohotera gutya umukinnyi mu kibuga nk’uko bitangazwa na Sky News.

Amashusho yegereye cyane yagaragaje aho Suarez yarumye Chiellini n’amenyi ku rutugu, Suarez ariko nta karita y’umuhondo cyangwa y’umutuku yahawe, ikipe ya Uruguay nyuma gato yahise ibona igitego cyaje no gusezerera ikipe ya Squadra Azurra y’Ubutaliyani.

Inshuro zose Suarez yarumanye mu kibuga ikipe ye yaratsindaga, harimo yewe n’iyi nshuro yo ku itariki 30 Kamena 2013, ubwo Uruguay yavanagamo Ubutaliyani mu mikino ya nyuma ya FIFA Confederation Cup.

Mu 2010 yagize urutugu rwa Otman Bakkal wo muri PSV Eindhoven araruruma, yahagaritswe imikino irindwi
Mu 2010 yagize urutugu rwa Otman Bakkal wo muri PSV Eindhoven araruruma, yahagaritswe imikino irindwi
Mu 2013 nabwo yagize akaboko ka Ivanovic wa Chelsea arakuruma, yahagaritswe imikino 10
Mu 2013 nabwo yagize akaboko ka Ivanovic wa Chelsea arakuruma, yahagaritswe imikino 10
Muri uyu mwaka kandi wa 2013 nubwo yari yabihaniwe ntibyamubujije kugerageza kongera
Muri uyu mwaka kandi wa 2013 nubwo yari yabihaniwe ntibyamubujije kugerageza kongera
Ubu bwo Chiellini yaramuhindukiranye amubaza impamvu ashaka kumuruma
Ubu bwo Chiellini yaramuhindukiranye amubaza impamvu ashaka kumuruma
Ejo bundi yarumye urutugu rwa Chiellini ubu hategerejwe igihano aza guhabwa
Gusa ejo bundi bwo Chiellini ntiyamucitse noneho yaramurumye hahandi yamwimye mu 2013
Chiellini yerekana aho Suarez yamurumye, ubu hategerejwe ibihano azafatirwa
Chiellini yerekana aho Suarez yamurumye, ubu hategerejwe ibihano azafatirwa

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Suarez amaze guhabwa na FIFA igihano cyo gudakina imikino  mpuzamahanga icyena (9) no kumara amezi ane (4 Mois) atagira umurimo n’umwe akora ujyanye n’umukino w’amaguru.

  • Suarez amaze guhabwa na FIFA igihano cyo gudakina imikino  mpuzamahanga icyena (9) no kumara amezi ane (4 Mois) atagira umurimo n’umwe akora ujyanye n’umukino w’amaguru. Himad Messoudi        ✔ @HimadFollowSuarez va donc louper 9 matchs internationaux, 9 matchs de Premier league

  • Njye nibaza ikibazo gikomeye ese ari umukinnyi warumanye n’uwakubise umutwe batandukaniye nemeza ko bose ari imijinya ahasigaye buri wese akitabara mu ngufu ze Sualez ntacyo yakoze irenze icyakozwe n’abandi tuzi nk’umutwe wa Zidan n’abandi bavuba

  • Wowe wiyise amuri kadubiri wivanga ibintu Zidane akubita umutwe materazi, materazi yari azi ko umusaza asezeye mu mupira w’amaguru kandi ko akwiye balo d’or nk’umukinnyi witwaye neza arangije aramutuka hanyuma amaze kumutuka yabonye igihembo nk’umwana wari wubahutse umusaza, none se wowe wumva Zidane yaragombaga kwihanganira agasuzuguro nka ka materazi. ejo bundi rero umwana suarez yubahuka umusaza GIERGIO CHIELNI araruma kuberako yari azi ko namuzanaho imizozo amwasa nk’uko byari bimugendekeye mbere ahitamo kubikira araruma. none rero nahagarare ahangane n’ibihano bimukwiriye.

Comments are closed.

en_USEnglish